Digiqole ad

Israel: Netanyahu yamaze amasaha atatu yisobanura kuri Police

 Israel: Netanyahu yamaze amasaha atatu yisobanura kuri Police

Benjamin Netanyahu mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo aheruka mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ejo yamaze amasaha atatu asubiza ibibazo bya Police ku birego by’uko ngo amaze igihe ahabwa amafaranga mu buryo bififitse, ngo akaba yarayahawe na bamwe mu bacuruzi bakomeye yiyamamaza kugira ngo natsinda na bo azabafashe kubona amasoko manini.

Benjamin Netanyahu mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo aheruka mu Rwanda
Benjamin Netanyahu mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo aheruka mu Rwanda

Umuvugizi w’ubugenzacyaha bwa Police ya Israel witwa Luba Samri yabwiye the Bloomberg ko ibyo Netanyahu yababwiye ubwo yisobanuraga bishobora kuzifashishwa n’Urukiko nibiba ngombwa ko idosiye ye igezwa mu bushinjacyaha.

Netanyahu we yabwiye abanyamakuru ko ubugenzacyaha budashobora kuzagira icyaha bumusangana kuko ngo ari umwere nta cyasha afite.

Ati: “ Turimo turumva abantu bavuza impundu bishimira ko nageze imbere y’ubugenzacyaha ariko baribeshya kuko nta kintu na kimwe kibi gishobora kumbonekaho.”

Kugeza ubu Police irimo irasuzuma niba ibivugwa kuri Minisitiri w’intebe Benyamin Netanyahu by’uko ngo yahawe impano zififitse na bamwe mu bacuruzi bakomeye muri Israel mu rwego rwo gutsura ubucuti bugamije indonke ari ukuri.

Ibi birego no kwitaba Police bije mu gihe kibi kuri Netanyahu kuko abatavuga rumwe na we bamushinja gutsindwa imbere y’amahanga kuko Umuryango w’Abibumbye (UN) uherutse gutorera ko Israel igomba guhagarika ibikorwa byo kubaka imidugudumu ku butaka yigaruriye muri Gaza.

Kuba na USA yari isanzwe yemera ibyo Israel ishaka yarayikuriye inzira ku murima binyuze mu ijambo ry’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry, abatavuga rumwe na Netanyahu babiheraho bavuga ko byerekana ko Politiki mpuzamahanga ye yatsinzwe.

Hari n’abamusaba kwegura.

Muri uyu mwaka, umunyemari w’Umuyahudi w’Umufaransa witwa Arnaud Mimran yabwiye itangazamakuru ko Netanyahu yamusabye amafaranga yo kumufasha kwiyamamaza kugira ngo na we azamufashe mu bikorwa by’ishoramari akorera muri Israel, ibi ariko Netanyahu yarabihakanye.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wabanjirije Benyamin Netanyahu Ehud Olmert afunzwe kubera guhamwa n’ibyaha bya ruswa no gusuzugura ubutabera.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko burya abazungu baradusize tujye tubyemera!!! Uziko muri Africa nta mu polisi cg umucamanza wahangara President usibye na President nu muministri ntawamutinyuka na nkaswe! Uziko niyo ari ikiganiro President yageneye abanyamakuru bamubaza batitira kdi yabahaye uburenganzira busesuye bwo ku mubaza uko babyumva

  • Mu Rwanda tumaze gutera imbere basigaye babaza ba meya ku bya ruswa na gahunda ya girinka na mutuelle uko zacunzwe

Comments are closed.

en_USEnglish