Rwinkwavu: Igishanga cyagenewe guhingamo Umuceri barifuza kugihingamo Ibigori
Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza barifuza guhinga ibigori mu gishanga baherutse gutungayirizwa ngo bagihingemo umuceri. Bavuga ko iki gishanga kitagira amazi ahagije ku buryo cyakwihanganira umuceri usanzwe usaba amazi menshi.
Mu minsi ishize, uyu murenge wa Rwinkwavu wavuzwemo ikibazo cy’inzara cyanatumye bamwe mu batuye muri aka gace basuhuka.
Mu rwego rwo gushyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’aya mapfa, Leta iherutse gutunganya igishanga muri uyu murenge kugira ngo abahinzi bagihingemo umuceri.
Iki gishanga cyateganyirijwe guhingamo umuceri ubu gihinzemo indi myaka nk’ibigori; ibishyimbo. Abahinzi bo muri aka gace badakozwa ibyo guhinga umuceri, bavuga ko bashaka ko iki gishanga bajya bagihinamo ibigori kuko umuceri usaba amazi menzi kandi iki gishanga gikunze gukama.
Nyirantezimana Veronika agira ati “ Bari kutubwira ngo igishanga cyatunganyirijwe kuzahingamo umuceri ariko njye ndareba nkabona bizagorana kuko nta mazi ahagije hano tugira kandi umuceri ukenera amazi.”
Mugenzi we witwa Hategeka Jacques, avuga ko guhinga ibigori muri aka gace ari byo byatanga umusaruro utubutse kuko ari na cyo gihingwa gikunze kuhera cyane.
Umuyobozi w’umurenge wa Rwinkwavu, Bizimana Claude avuga ko aba baturage badakwiye kugira impungenge kuko batazigera bategekwa guhinga umuceri mu gihe nta mazi arangwa muri iki gishanga.
Ati ” Icyo twababwira ni uko nta mpungenge bagira kuko hari damu yakozwe ijyamo m3 milioni umunani, izo zose zizadufasha kuko ubu imvura iri kugwa amazi ajya muri iyo damu ku buryo igihe tuzaba dutangiye guhinga umuceri tuzaba dufite amazi ahagije.”
Aba baturage banashima Leta y’u Rwanda yababaye hafi mu bihe by’inzara bari bamazemo iminsi, bakavuga ko ubu bizeye kweza kuko imyaka bahinze imeze neza.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Buriya se birasa neza? Wapi.
GUSA NZARAMBA YARI IDUKOZEHO,NUKO HABAYEHO IMBABAZI ZA LETA.NAHO UBUNDI TWARI TUGEZE KURE RWOSE.
Comments are closed.