Digiqole ad

Dukwiye kuvugurura Politike y’ububanyi n’amahanga ikajyana n’igihe – Min. Mushikiwabo

 Dukwiye kuvugurura Politike y’ububanyi n’amahanga ikajyana n’igihe – Min. Mushikiwabo

Minisitiri Louise Mushikiwabo agaragaza uko u Rwanda ruhagaze mu bubanyi n’amahanga.

Umushyikirano 2016 – Ubwo yagaragaza isura n’icyerekezo cy’u Rwanda mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu bihe biri imbere, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Louise Mushikiwabo yavuze ko hageze ngo u Rwanda ruvugurure Politike yarwo y’ububanyi n’amahanga, kugira ngo hubakwe imikoranire ishingiye ku nyungu, aho gukomeza gufashwa.

Minisitiri Louise Mushikiwabo agaragaza uko u Rwanda ruhagaze mu bubanyi n’amahanga.
Minisitiri Louise Mushikiwabo agaragaza uko u Rwanda ruhagaze mu bubanyi n’amahanga.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubu u Rwanda rufite isura nziza mu mahanga, ku buryo ngo n’ubwo hari abagerageza kuyanduza, ntacyo bihindura ku mibanire yarwo n’ibindi bihugu. Ibi ngo bikanashimangirwa n’uko kuva mu mwaka wa 2011, u Rwanda rumaze kwakira ‘mission’ z’ibihugu 54.

Ati “Twavuye ku gihugu kirangwa n’ubwigunge, tujya ku gihugu cyafunguye imipaka n’imitekerereze. Cyera gusohoka mu gihugu ku munyarwanda cyangwa kwinjira ku munyamahanga byari ibintu bigoye cyane. Ubu Abanyarwanda barajya guhaha ubwenge, ndetse tugafungurira n’abanyamahanga bakaza tukabahahaho ubwenge, ndetse tugafatanya mu gukemura ibibazo bihari.”

Mu cyerekezo gikubiye mu nyito yiswe “u Rwanda twifuza” mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rushaka gukomeza kwishyira hamwe n’ibindi bihugu mu Muryango w’Abibumbye, mu muryango w’Ubumwe bwa Africa no mu karere ka Africa y’Iburasirizuba n’akarere ka Africa yo hagati.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rwageze rubikesha inshuti zarwo no kubana neza n’ibindi bihugu, kuko ngo byafunguriya imipaka Abanyarwanda.

Ati “Turifuza gushyira ingufu mu mikorere, tumaze imyaka irenga 20 dushyira ingufu mu bubanyi n’amahanga, gushakisha ubukungu,…ariko hari ahakiri ingufu nkeya cyane cyane mu bijyanye n’imikorere y’ububanyi n’amahanga, dukeneye kujyana n’aho umutekano, ubukungu,…by’isi bigana. Biradusaba gukurikirira hafi aho isi igana.”

Aha, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yaboneyeho gusaba ko Politiki z’ububanyi n’amahanga, zigahuzwa na Politike z’umutekano kugira ngo bijyane n’aho isi igeze.

Mushikiwabo ati “Tugomba gukorana mu buryo burushijeho na bagenzi bacu bashinzwe ubukungu n’ubutwererane kugira ngo tugire ibiganiro n’ibihugu dukorana nabyo kugira ngo tugere kuri iriya ntego yo kugabanya ndetse tukaba twakuraho ibyo dufashwa n’amahanga, tukaba twakorana mu bundi buryo, tugacuruza,…”

Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko bifuza gushyira ingufu mu biganiro n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo bahuze ibitekerezo, u Rwanda rurusheho kubagaragariza imikorere n’indagagaciro zacu z’Abanyarwanda, kugira ngo bibe aribyo bishingirwaho mu mibanire n’imikoranire.

Mubyagezweho kandi mu bubanyi n’amahanga u Rwanda rugomba kwishimira ngo harimo ko ubuyobozi bw’u Rwanda busigaye bwegera cyane Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu mahanga, binyuze muri gahunda ya ‘Rwanda day’ n’izindi.

Minisitiri Mushikiwabo ati “Ni Politiki yihariye igaragaza agaciro igihugu cyacu giha Abanyarwanda baba mu mahanga.”

Mu bindi byishimirwa mu bubanyi n’amahanga, harimo ko Ambasade z’ibuhugu by’amahanga mu Rwanda zavuye kuri 17 mu 1994 ubu ni 28 n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda icyenda. Hari za Ambasade kandi 44 zifite ibyicaro mu bihugu byo mu karere. Ndetse n’imiryango mpuzamahanga igera kuri 30 ikorera mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwo rufite mu bihugu by’amahanga Ambasade 34, zavuye kuri 13. Ndetse rubarizwa mu miryango mpuzamahanga 201.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish