Abantu 10% ku isi bavuka batagejeje igihe…Ngo bituma benshi bapfa imburagihe
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Yale bwerekanye ko abantu bavutse igihe kitageze bahura n’ibibazo mu buzima bikaba byatuma bamwe bapfa imburagihe. Nubwo abahanga bemeza ko umuntu ashobora gupfa azize impamvu zitandukanye zirimo impanuka, ngo abantu bavutse igihe kitageze baba bafite ibyago byinshi byo kuzarwara indwara zabahitana nk’izifata umutima, imitsi na za cancers.
Abahanga bo muri Yale n’abo muri Kaminuza yo muri Norway yigisha ikoranabuhanga bakoreye ubushakashatsi ku bantu barenga miliyoni 1.5 barimo abagabo n’abagore bavutse mu gihe cy’imyaka 30 ishize.
Muri bo, basanze abavutse habura byibura ibyumweru 34 ngo igihe cyo kuvuka nyakuri kigere bafite ibyago bingana na 50% byo kuzapfa imburagihe ugereranyije na bagenzi babo bavutse mu bagejeje igihe.
Bibiri bya gatatu byabo ngo bashobora kuzicwa n’izindi mpamvu zitari impanuka harimo indwara z’umutima na za ‘cancers’. Abenshi ngo ntibazuza imyaka 35 y’amavuko.
Umwe mu bashakashatsi bakoze iriya nyigo witwa Michael B. Bracken yemeza ko imwe mu mibare yerekana uko ubuzima bw’abatuye ibihugu byo mu Majyaruguru y’Uburayi bita Scandinavian yerekana ko koko burya abantu bavutse igihe kitageze bapfa bakiri bato muri rusange.
Ikinyamakuru cyitwa PLoS ONE kivuga ko abahanga basanze kuvuka igihe kitageze bituma ubwonko bw’abavutse muri ubu buryo bukura nabi kandi nyirabwo akaba ari umuntu w’inkomwahato ushobora kubabara cyangwa gushimishwa n’ikintu ubusanzwe kidashamaje.
Abavutse muri buriya buryo ngo kandi bashobora kuzinukwa Isi bikaba byatuma biyahura bakiri bato kuko baba bumva batameze nk’abandi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW