Kanye West yaganiriye na Donald Trump ku rugomo rukorwa muri USA
Ibiganiro hagati ya DonaldTrump uzatangira kuyobora USA tariki ya 20 Mutarama 2017 n’umuraperi ukomeye ku Isi Kanye West, umugabo wa Kim Kardashian byabaye kuri uyu wa Kabiri muri Trump Tower.
Ngo baganiriye ku bibazo bitandukanye byerekeye imyitwarire y’Abanyamerika harimo n’urugomo rumaze igihe rugaragara mu duce dutandukanye twa USA cyane cyane Chicago.
Trump yabwiye ABC News ko yari asanzwe ari inshuti na Kanye West, ngo ni ‘umuntu mwiza’.
Kuri Twitter Kanye West yanditse ati: “Nahuye na Donald Trump tuganira ku bintu bitandukanye harimo ubuzima bw’abarimu, gusuzuma uko imfashanyigisho mu mashuri iteye, imvugo idakwiriye n’urugomo bibera muri Leta ya Chicago n’ibindi.”
Kanye West ati: “Numva bikwiye ko dutangira kuganira n’uwatorewe kuzatuyobora guhera umwaka utaha niba mu by’ukuri dushaka impinduka muri Sosiyete ya USA.”
Na mbere y’amatora, Kanye West yabwiye abafana be ko we n’ubwo atatoye ariko yagombaga gutora Donald Trump kuko ngo hari ibintu byinshi ashima mu mitekerereze ye.
Mu biganiro bagiranye na Donald Trump ngo banaganiriye ku buryo umuntu yitwara mu buzima, akirinda ibyatuma bujya mu kaga.
Mu mpera z’icyumweru gishize no mu ntangiriro z’iki turimo amakuru yavugaga ko Kanye West yajyanywe mu bitaro kubera ko ngo yari ananiwe cyane bitewe no kudasinzira bihagije.
Mu cyumweru gishize umukinnyi wa Filime Leonardo Dicaprio na we yahuye na Donald Trump baganira ku bibazo byerekeranye n’imihindagurikire y’ikirere.
Trump kandi yahuye n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Vogue witwa Anna Wintour. Yahuye kandi na Bill Gates Umuherwe wa mbere ku Isi baganira ku byerekeye ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Trump yagiranye ibiganiro kandi n’umunyamakuru wa TV ukomeye witwa Omarosa Manigault na Pastor wo muri Cleveland witwa Darrell Scott, mu rwego rwo kuganira ku kibazo cy’urugomo ruri mu Banyamerika n’uburyo cyazarwanywa.
Trump kandi ngo yaganiriye n’abakinnyi b’umupira w’amaguru w’Abanyamerika (NFL) Jim Brown na Ray Lewis.
Brown yashimye uburyo yakiriwe na Trump ngo byari agahebuzo.
Mu gihe cyo kwiyamamaza abenshi mu byamamare muri USA bari ku ruhande rwa Hillary Clinton.
Muri bo abazwi cyane ni Lady Gaga, Beyonce Knowles n’umugabo we Jay Z, Ariane Grande-Butera, Ketty Perry, Madona, Lee Daniels, West Wing, Star Jones, Jaime King, Jaime King, Connie Britton,…
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW