Lady Gaga yatinyutse kuvuga ihungabana yatewe no gufatwa ku ngufu ari umwangavu
Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Pop ukomoka muri USA, Stefani Joanne Angelina Germanotta, uzwi ku izina rya Lady Gaga yavuze ko ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko yafashwe ku ngufu bimuviramo kugira ihungabana mu bwonko (Post-traumatic stress disorder).
Lady Gaga w’imyaka 30, asanzwe azwiho udushya mu myambarire, imibyinire n’imyitwarire idasanzwe ku buryo hari bamwe bitera amakenga ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Mu kiganiro kitwa na Today Show yagize ati: “Mfite ikibazo cyo mu mutwe. Ndwaye indwara yitwa PTSD.”
Uyu muhanzi yavuze ibi nyuma yo gusura inzu ibamo abatinganyi bayicumbikiwemo kubera kubura aho baba.
Yabwiye abanyamakuru ati: “Ni ubwa mbere mvuze ibi bintu byerekeye ubuzima bwanjye.”
Lady Gaga yashiye ababyeyi be n’abaganga kuba baramufashije guhangana n’iki kibazo yahuye na cyo nyuma yo gufatwa ku ngufu ku myaka 19, ngo byaramufashije cyane bituma atarwara ngo arembe, ariko ngo ntarakira neza kuko ngo bihora bigaruka mu mutwe we.
Ikindi cyafashije Gaga guhangana n’ihungabana ngo ni ugutekereza cyane yiherereye (meditation).
Umwe mu bantu baba muri kiriya kigo Gaga yasuye, yavuze ko uriya muhanzi yaberetse ko urukundo rukigaragara mu bantu kandi ngo na we byamubereye umusingi wo kuzagirira abandi neza mu gihe kizaza.
Nyuma yo gutangaza ibi, abafana benshi ba Gaga bahise batangaza ko bishimiye ubutwari bwe bityo na bo bahita batangira gutangaza bimwe mu byaranze ubuzima bwabo bari baragize ibanga.
Post-traumatic stress disorder ni indwara igaragazwa no kwiheba, ikaba igenda ikura nyuma y’uko umuntu runaka ahuye n’ikintu kikamubabaza bikomeye, nko gupfusha umuntu yakundaga, kugira ubumuga butunguranye, guhemukirwa n’umuntu yizeraga nk’umubyeyi, uwo mwashakanye, umwarimu, uwihaye Imana n’ibindi.
Abarwaye iyi ndwara bahorana ubwoba budasobanutse bityo mu rwego rwo kubirwanya rimwe na rimwe bakagira imyitwarire yihariye.
Mu matora y’Umukuru w’igihugu cya USA aherutse kuba, Lady Gaga yari ashyigikiye Hillary Clinton, akamagana politiki ya Donald Trump yo kuzasubiza abimukira bose iwabo.
BBC
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW