COPCOM n’Akarere ka Gasabo mu rukiko bapfa ubutaka buri umwe yiyitirira
Akarere ka Gasabo kajyanywe mu nkiko kubera amakimbirane ashingiye ku butaka. Akarere karegwa kwima ibyangombwa by’ubutaka, Koperative y’Abacuruzi b’Ibikoresho by’Ubwubatsi yitwa Coop Copcom isanzwe ikorera mu kibanza ivuga ko yahawe n’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo na ko kakemeza ko iby’ikibanza bitarasobanuka, kandi ko kuva kararezwe kiteguye kuburana.
Copcom bavuga ko ikibanza bagihawe mu 2003 n’Umujyi wa Kigali uhagarariwe na Abdul, usigaye akora muri ADARWA wari umutekenisiye mu Mujyi wa Kigali, na we icyo gihe ngo yari yatumwe na Visi Mayor ushinzwe Urubyiruko, Siporo n’Amakoperative wari, Semukanya Antoine.
Nzamwita Samson Umuyobozi Mukuru wa Coop Copcom avuga ko Akarere kadashaka kubaha ibyangombwa by’ubutaka bwabo kandi ngo barabuhawe n’Umujyi wa Kigali.
Akomeza avuga ko ikibazo cy’ikibanza cyatangiye ubwo basabaga kubaruza ubutaka bwa Copcom bwasigaye butabarujwe nk’uko byasabwe na komite yacyuye igihe, tariki ya 06/02/2015.
Mu ihererekanyabubasha harimo ingingo ivuga ko ibitaragezweho, abagiyeho bazabikomerezaho, ibyo byarimo no kubaruza ikibanza cya Copcom gifite nimero 3 743 kirimo inzu abanyamuryango ba Koperative bakoreragamo mbere yo kwimukira ahandi.
Mbere ngo Ubuyobozi bw’umudugudu wa Gasave, mu kagali ka Musezero bwemezaga ko ikibanza ari icya Copcom, ariko ngo nyuma Akagali kababwira ko ubutaka bufite abandi ba nyirabwo.
Past Ruvubi Gonzague umujyanama wa Copcom yavuze ko ubwo yasubiraga ku kagali mu rwego rwo kubaruza ubutaka bwabo ngo yasanze uwari uhari mbere yarasimbuwe, undi yahasanze amubwira ko ubataka atari ubwa Copcom kandi bufite ba nyirabwo.
Ruvubi avuga ko umuyobozi w’Akagali yashatse gusibisha ibaruwa (counseling a letter) bari barabasinyiwe mbere yemeza ko ubutaka ari ubwa Copcom bakayirwanira, akayimwaka.
Avuga ko asanga bari kwimwa ibyangombwa by’ubutaka kubera ko hari abantu babyihishe inyuma babushaka mu cyo yise “Deal ikorwa n’Akarere ka Gasabo”.
Yagize ati: “Akarere karatwima ibyangombwa by’ubutaka bwacu kubera ko hari abashaka kuhadutwara bifashishije Akarere, bari kudukoreraho ‘deal ku butaka bwacu’.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven avuga ko harimo ibitarasobanuka muri ubwo butaka, hakaba hari gushakishwa amakuru kuri bwo bityo ngo nibikemuka Copcom bazabimenyeshwa kandi ngo ntabwo Umudugudu cyangwa Akagali batanga ubutaka.
Mayor Rwamurangwa avuga ko nubwo Copcom ubutaka yabwita ubwabo, ngo si ubwabo kuko nta byangombwa bafite kandi yabareze mu nkiko.
Ati “Twiteguye kuburana, nibatsinda bazabutware n’Akarere nikabatsinda kazabugumana.”
Copcom ni koperative y’abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi yabonye ubuzima gatozi mu mwaka 2010, icyemezo kiyihesha ubuzima gatozi nka Coop Copcom yakibonye muri Gashyantare 2011.
Mbere bakoraga bahuriye hamwe bitwa UAGRWA, bagizwe na ADARWA, UBUMWE na INKINGI. Bose bimuwe mu Gakiriro (ahitwa Mu Gakinjiro) ko mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, bajyanwa mu Gakiriro ka Gisozi.
Muri 2003 -2004 bavuye mu Gakinjiro ni bwo bisobanuye batandukana na UAGARWA, bahindukamo Coop Copcom bahera ko bakorera muri icyo kibanza cyateje impagarara hagati yabo n’Akarere ka Gasabo.
Tariki ya 20 Ugushyingo 2016 ni bwo Coop Copcom yagejeje ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi i Nyamirambo irega akarere ka Gasabo.
Marcel.HABINEZA
UM– USEKE.RW