DRC: Abasangwabutaka barashinjwa kwica abantu 30 n’imyambi isize uburozi
Radio Okapi ivuga ko abasangwabutaka bagabye igitero ahitwa Muswaki muri km 70 uturetse mu mujyi wa Kalemie, abarokotse ubu bwicanyi ni bo bemeza ibi, bakavuga ko ababikoze bakoresheje imyambi isize ubumara.
Ubu bwicanyi bwabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho abo mu bwoko bw’aba Pygmées (Abasangwabutaka) bavugwaho bakoresheje imiheto n’imyambi bakirara mu baturage bakabarasa ndetse ngo hari abahunganye imyambi barashwe.
Umwe mu barokotse witwa Kibanza akaba n’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mwadi-Muswaki yagize ati: “Abasangwabutaka bishe abantu 30 abandi benshi barakomereka bikomeye. Hari n’abaguye mu bihuru bahunga kuko bari barashwe imyambi irimo uburozi. Bishe n’umugore uri ku kiriri n’abana bato.”
Mbere yaho gato ku Cyumweru ngo hari ubundi bwicanyi bwari bwabaye, abo bicanyi basezeranya ko bazagaruka bidatinze kongera kwica.
Umuyobozi wo mu mujyi wa Kalemie yemeza ko ubu bwicanyi bwabaye ariko akavuga ko bagiye kuganira n’abasangwabutaka bakarebera hamwe icyo bapfa nyuma bakiyunga.
Umuvugizi wa MONUSCO Félix Prosper Basse avuga ko ibintu bitameze neza hagati y’abaturage b’Abasangwabutaka (Pygmees) n’abo mu bwoko bw’aba Luba mu gace ka Tanganyika ko muri Congo Kinshasa.
Yemeza ko ari ikibazo cy’amoko kiri hagati y’abaturage kandi giteje inkeke, kuko ngo gifite ubukana burenze ubwo abantu bacyumvamo.
Uyu muyobozi muri MONUSCO yasabye abantu bose guhuza ingufu bagakumira ubu bwicanyi kuko ngo biri gufata indi ntera.
Mu minsi yashize Abasangwabutaka, barashe imodoka ya HCR–MONUSCO bakoresheje imiheto n’imyambi bakomeretsa abasirikare batatu bakomoka muri Benin.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
ngahooo
Ni babice ubona igihe bahereye Abatwa babahora ubusa igihe kirangeze ngonabo birwaneho isyi!!
Comments are closed.