Digiqole ad

Urw’Ikirenga rwemeje ko ruzaburanisha Munyagishari n’ubwo yanze kwisobanura

 Urw’Ikirenga rwemeje ko ruzaburanisha Munyagishari n’ubwo yanze kwisobanura

Bernard Munyagishari mu iburanisha ryo kuwa 03 Kamena. Photo by Martin Niyonkuru/UM– USEKE

*Ngo umwanzuro ntiwari gusomwa adafite umusemuzi…

Mu rubanza rw’Ubujure bwatanzwe na Munyashari Bernard asaba Urukiko rw’Ikirenga kumurenganura ku mwanzuro wafashwe n’Urukiko Rukuru ko abavoka be yahoranye bikuye mu rubanza akagenerwa abandi, kuri uyu wa 18 Ugushyingo, urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ruzakomeza gusuzuma ubujurire bwe n’ubwo yavuze ko atazasobanura ubujurire bwe.

Bernard Munyagishari mu iburanisha ryo kuwa 03 Kamena. Photo by Martin Niyonkuru/UM-- USEKE
Bernard Munyagishari mu iburanisha ryo kuwa 03 Kamena. Photo by Martin Niyonkuru/UM– USEKE

Munyagisha Bernard ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu birimo gufata abagore ku ngufu, ari kuburanishwa mu mizi atitabira amaburanisha nyuma yo kwikura mu rubanza mu gihe kitazwi.

Uyu mugabo uri kuburanirwa n’abavoka atemera, avuga ko atazagaruka mu rubanza rwo mu mizi mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rutarafata umwanzuro ku byo yita akarengane yakorewe ko kwamburwa Abanyamategeko yari yihitiyemo (bamwunganiraga mbere y’uko bivanye mu rubanza).

Muri ubu bujurire bwagejejwe mu rukiko rw’Ikirenga mu mwaka wa 2015, Munyagishari usanzwe aburana mu rufaransa yavuze ko atabasha kubutangaho ibisobanuro kuko imyanzuro yose yagiye afatirwa yanditse mu Kinyarwanda.

Ubushinjacyaha baburana, buvuga ko Munyagishari yiyambuye uburenganzira bwo kwisobanura ariko ko bitabuza Urukiko gukomeza kuburanisha uru rubanza rw’ubujurire.

Abanyamategeko bahagarariye Ubushinjacyaha bakavuga ko mu nyandiko y’ikirego cy’ubujurire bw’uregwa (Munyagishari) yasobanuye icyo ajuririra bityo ko iyi nyandiko ari yo yegenderwaho mu gufata umwanzuro muri uru rubanza.

Uregwa (Munyagishari) akavuga ko umwanzuro w’ikirego cy’ubujurire ari incamake yabwo bityo ko butagenderwaho hafatwa umwanzuro, agasaba ko icyagenderwaho ari ibyo yatangarije muri rimwe mu maburanisha y’ubu bujurire ubwo yavugaga ko uburenganzira bwe bwahonyowe kuko ibyemezo byamufatiwe bitari mu rurimi yumva.

Urukiko rw’ikirenga ruri kuburanisha ubu bujurire, ruvuga ko ku italiki ya 11 Kamena, 2015 Munyagishari yandikiye umwanditsi w’Urukiko rw’ikirenga agaragaza icyo ajuririye.

Agaragaza umwanzuro, Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko muri iki kirego cy’ubujurire, Munyagishari yagaragaje imiterere y’urubanza yajuririye, akagaragaza n’impamvu ajuririye ndetse akerekana n’amategeko yishwe ubwo hafatwaga umwanzuro yajuririye.

Umucamanza wifashishije ingingo ya 178 yo mu gitabo cy’amategeko y’imiburanishirize y’imanza z’Inshinjabyaha, avuga ko iyi nyandiko y’ubujurire bwa Munyagishari yujuje ubuziranege bw’ubujurire kuko igaragaza umwirondoro w’ujurira, icyo ajuririra n’icyo ashingiraho.

Urukiko rw’ikirenga rukavuga ko n’ubwo uregwa akomeje kwiyima uburenganzira bwo kwisobanura bitarubuza gukomeza gusuzuma (kuburanisha) ubujurire bwe kuko umwanzuro yatanze mu nyandiko usobanura ibyo yakavuze mu magambo.

Munyagishari wasomewe iki cyemezo atunganiwe ndetse n’usanzwe amusemurira adahari, yahise yaka ijambo. Ati “ Kuki mwasomye umwanzuro kandi umusemuzi adahari?”

Urukiko rwahise rwimurira iburanisha ku italiki ya 30 Mutarama 2017, Ubushinjacyaha butanga ibisobanuro ku bujurire bwatanzwe (mu nyandiko) n’uregwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Munyagishari wasanga nabo yishe yarabatikije mu gifaransa.
    Ndabasabye mumusubize mu gasho, mubanze mumwigishe iki
    Nyarwanda kuva mu kiburamwa
    ka, maze azaburane arangije kami
    nuza ès letters. Abanyururu bandi bazamwigisha. Umuterambabazi sha..

  • Uyumugabo niba ubwicanyi yakoze ndengakamere nkuko mubivuga,ago.ba kubihanirwa,ariko mwibukeko Ari murukiko kd bigomba kubahirizwa,mugomba gushaka abacamanza bavuga ururimi yumva,noneho akaburana,niba ntabacamanza bumva igifransa mukanya mumahanga gushaka abakize?
    nawuburana numuhamba,harumuntu winjijuke uroherezwa avuyehanze aregwa genocide waburanye agatsinda?
    bizarangira ukatiwe imyaka mirongo 70.

  • Reka interahamwe ibabyinishe.

  • Ndabona ari Umufaransa kabisa.ndumiwe ariko ni mugihe kuko n’imihoro niho yaturutse.niyisobanure rwose namubwiriki!!!ubwose interahamwe zari zarize zose ?yazihaga amabwiriza mururimi ruhe????

  • ko mutavuga ingona?

  • HAHAHHAHHA!!!!! umunyarwanda yaravuze ngo akabi gasekwa nk’akeza, ubu iki kigabo kiba gitera isesemi koko!! Sha Muzee yadusabye kunywa umuti usharira wo kubabarira naho ubundi abantu nkaba ntibagombye kudutesha umutwe,namwe mundebere nta kwihana ibyo bakoze, ahubwo bageze ku musozo wa Jenoside guhakana, ariko nibyo batayihakanye ntiyaba yuzuye neza, ngaho nibasozere nababwira iki!!!! Munyumve neza umuntu wese utemera ibyo yakoze mufata nkutemera Jenoside

  • Sha urakanura nk’umwicanyi ni hahandi hawe!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish