‘Clinical Officers’ Leta yabatanzeho Miliyari…ariko bamaze imyaka 3 nta musaruro
*Bari basanzwe ari abakozi, mu 2011 bavanwa mu kazi ngo bajye kwiga,
*Barangije ntibahawe akazi k’ibyo bari bigiye, ubu hashize imyaka itatu,
*MINISANTE yabarihiye ngo basanze itabazi mu bo igomba gukoresha…
Abaganga bazwi nka ‘Clinical Officers’ ariko bataratangira gukora inshingano z’iyi nyito bamaze imyaka itatu basoje amasomo mu cyahoze ari KHI, bavuga ko Leta yabarihiye ikabatangaho asaga miliyari y’amafaranga ibizeza ko nibarangiza bazahita batangira inshingano zatumye bajyanwa kwiga, imyaka ubu ngo ibaye itatu barangije kwiga batajya gukora ibyo Leta yabatumye kwiga ngo baze bakore. Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko uyu munsi bateranye biga ikibazo cyabo banzura ko bagiye kubanza kububumva.
Aba baganga 162 bavuga ko mu 2011 bavanywe mu mirimo y’ubuvuzi bari basanzwe bakora bakajyanwa mu ishuri rikuru ry’Ubuvuzi rya KHI kwiga program nshya mu Rwanda yo kubafasha kuvamo Abaganga bashya mu Rwanda bazwi nka ‘Clinical Officers’.
Bavuga ko Minisiteri y’Ubuzima yabarihiriye amashuri kugira ngo urwego rwabo ruze kunganira ubuvuzi bwo mu Rwanda dore ko uru rwego rusanzwe ruriho mu bihugu bigize EAC nka Uganda, Kenya na Tanzania.
Aba biganjemo abari basanzwe bakora umwuga w’ubuvuzi basoje amasomo y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), bavuga ko aba mbere barangije iyi program inabaha ikiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) muri 2013 ariko ntibahite bajyanwa kuzuza inshingano zari zatumye bafashwa kwiga nk’uko babibwirwaga.
MINISANTE bagiranye amasezerano ko uzajya asoza amasomo muri iyi program azajya ahita ayikorera nibura imyaka itatu (atabikora akishyura amafaranga yose yatanzweho).
Aba baganga bashya (ku izina/ntibaratangira gukora inshingano zabo) mu Rwanda bavuga ko MINISANTE yatangiye kubatenguha bakiri kwiga kuko nyuma y’umwaka batangiye amasomo, iyi Minisiteri yahise ihagarika umushahara bari basanzwe bagenerwa mu kazi kabo kandi yari yabasezeranyije kuzakomeza kubahemba.
Basanze batazwi na MINISANTE yabarihiriye
Mu mwaka wa 2013, Abari abasoje bwa mbere iyi prorogram ntibahise bashyirwa mu kazi bari basezeranyijwe, bitabaza MINISANTE bari bagiranye amasezerano.
MINISANTE yabatumije mu mwaka wa 2014 ibamenyesha ko bazaza bakaganira uko batangira akazi kabo nka ba ‘Clinical Officers’ ndetse banatoranya ibigo nderabuzima bazajya kuzurizamo inshingano zabo ndetse hanubahirizwa andi mabwiriza yabanzirizaga iyi mirimo.
Aba baganga bari bizeye ko bagiye gutangira imirimo yabo, bavuga ko amabaruwa yo gutangira akazi yageze ku munyamabanga wa Leta muri MINISANTE kugira ngo ayashyireho umukono, mu buryo butunguranye bakaza kumenyeshwa ko batagihawe akazi. Babwiwe ko urwego rwabo rutari mu bubasha bw’abakozi b’iyi Minisiteri.
Mu mwaka wa 2015, bandikiye MINISANTE kugira ngo urwego rwabo rushyirwe ku rutonde rw’abakozi ifitiye ububasha ariko ngo kugeza n’uyu munsi amaso yaheze mu kirere.
Batanzweho asaga miliyari…ndetse barumuna babo bakomeje amasomo
Aba baganga bandikiye Minisitiri w’Intebe bakagenera kopi Perezida wa Repubulika, Inteko (umutwe w’Abapite na Sena), Urwego rw’Umuvunyi na Transparency International Rwanda, za Minisiteri n’ibigo bireba, bagaragaza ko agahinda baterwa no kuba badatanga umusaruro w’amafaranga asaga Miliyari batanzweho.
Mu ibaruwa, bagira bati “…Kuki badutesheje igihe, bakadukura mu kazi, bakanadutangaho amafaranga yari kugira ikindi afasha Abanyarwanda?”
Muri iyi baruwa bandikiye Minisitiri w’Uburezi, batangira bagira bati “ …Dusaba kurenganurwa kuko twarenganyijwe na Minisiteri y’Ubuzima yanga kuduha akazi no kudushyira kuri structure yayo kandi tubifitiye uburenganzira.”
Muri iyi baruwa yasuzumwe n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko kuri uyu wa kabiri, aba baganga bavuga ko mu bamaze gusoza muri iyi program ntawe urahabwa akazi k’ibyo yigiye ndetse ko badashobora kukihangira cyangwa ngo bagahabwe n’abikorera kuko MINISANTE itarabemeza.
Bavuga ko n’ubonye aho akora ahembwa nk’uwarangije ikiciro cya mbere cya kaminuza (A1), mu gihe impamyabumenyi bakuye muri aya masomo bafashijwemo kwiga ari A0.
Bati (mu ibaruwa) “ Kuva muri 2013, Twasabye Miniseteri y’Ubuzima inshuro nyinshi kudushyira kuri organigramme no kuduha akazi ngo dufashe Abanyarwanda kuko icyatumye bashyiraho program kitarakemuka, Minisiteri idutera utwatsi itubwira ko bidashoboka. Badukurira inzira ku murima.”
Nyuma yo gusuzuma iyi baruwa, Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko bemeje ko bagiye gutumiza abahagarariye aba baganga basaba kurenganurwa kugira ngo isobanure iby’iki kibazo.
Bazumvwa ejo kuwa gatatu.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
18 Comments
Hanyuma se niba bisobanutse kuki mwe mubigira ubwiru ? Abo bose bangana gute, iyo gahunda bize ni iyihe, ni ayahe masomo, abo bajyanywe kuyiga muri KHI ubundi bari basanganywe iyihe level, nyuma barangije bagize iyihe level, ni bangahe ubu mu Rwanda bafite ubwo bumenyi na levl nk’iyabo, ubu bakora iki (ese baricaye), ese kuki umunyamakuru we atagiye kubaza MINISANTE, ese kuki byatwaye imyaka yose, kuki se abandi bemeye kureka akazi bakajya kwiga kandi badahembwa, batazanahabwa akazi, …? Ibi byose hamwe n’ibindi ni ibibazo umunyamakuru yagombye kubanza gusubiza mbere yo kwandika iyi nkuru.
ICYO UMUNYAMAKURU ATAGARAGAJE N’IKI? KO YAGARAGAJE IKIBAZO GIHARI N’ICYO BANYIRUBWITE BAKIVUGAHO N’INZEGO BITABAJE
kosora urangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza ahabwa impamyabushobozi ya A0,NAHO A2 IHABWA URANGIJE SECONDARY,A1 ICYICIRO CYA MBERE CYA KAMINUZA.
Ese ubwo ko numva wowe Tina usa nushaka kuremereza ibintu kandi bisobanutse?
Babahe akazi,kuko barabikwiriye
sibo bonyine nabitwa ngo bari mukazi bize izindi departement nka dental, kine,nursing ,labo,anestesia,bafite niveau ya A0 ntibashobora kuyihemberwa ngo minisante na minecofin ntabushobozi bafite bwo guhemba les AO .narumiwe numwanya batesheje abantu ngo bari kwiga programme itemewe mu rwanda .abadepite babikemurire hamweeeee.byoseee
Niba barize ubumenyi bwabo bukaba budashidikanywaho kd bakiga ibyo MoH yabatumye kwiga ikaba yaranabarihiye yabahaye akazi umukozi iyo avuye kongera ubumenyi umuha promotion ntago umwicaza iyo urumukoresha mwiza. Erega igihugu dukeneye abaganga… Kuki ibibazo nkibi bihora minisante cg mineduc mwisubireho rwose.
this is what we call professional jealousy !!!!!!!!Nawe ibaze abantu bafundinze programe none ngo ntibayizi. Naho se namwe MINISANTE yananiwe no kwemeza ibyo bakabaye bakora wenda ngo bihigire nahandi. Ibaze nawe MINISANTE abarimo ni bande? nta Clonical Officer ubamo ngo avugire abandi se nkuko pharmacy byagenze kugirango bagire imikoranire myiza na MINISANTE?
AHUBWO IBI BINTU BIKWIYE GUKORWAHO AUDIT CYANE KO NABIZE NYUMA BATABONYE NI MISHAHARA YABO NK’ UKO BYARI BITEGANIJWE
Aba banyeshuri njyewe barambabaza cyane. Babakuye mu kazi babasaba gusezera kuko bababwiraga ko bazajya babaha umushahara nkuwo bahembwaga bakora mu Bitaro cyangwa mu bigonderabuzima. Nyuma y’amezi icyenda bahise bisubiraho banga kongera kubahemba. Birwanaho bararangiza ubu bafite A0 in clinical medecine. Iyo MINISANTE ivuga ko itabazi bajya kwiga boherejwe nande? Ubuse abarimo kubyiga bo bazamara iki niba bakomeza kubasaba kujya kwiga ibyo bintu kandi ntawuzabaha akazi?
Ubu protion zimaze kuba ebyiri kandi ntanumwe ukoresha cyangwa ngo ahemberwe iyo niveau. MOH yarabatereranye banavuye kwiga buriwese yirwanyeho ashakisha aho atera uturaka nk’umuforomo A2. minisante nikemure icyo kibazo ifatanyije na MINEDUC kandi bareke gukomeza gutera akavuyo basaba abantu kwiga amashuri atazagira icyo amarira abanyarwanda. Ko bashoboye mwabahaye affectation??
Ibya MINISANTE ni birebire, buriya izabanza kubasiragiza mu bindi bizamini utamenya icyo biba bigamije! Ni benshi bize iby’ubuvuzi kandi bize muri kaminuza ziyubashye kandi zizwi, ariko MINISANTE ikaba yarababujije gupiganira akazi ngo berekane ko bagatsindira cyangwa batagatsindira. Wasanga ari byabindi bya Council yasizweho kubwa Hon BINAGWAHO. Yewe Minister mushya afite byinshi bya kuzakemurana ubushishozi tumuziho.
harinabandi bize hanze bakiga clinical officer nabo bateshejwe agaciro na minisante nibarenganure ababaganga
Ibya MINISANTE ni birebire, buriya izabanza kubasiragiza mu bindi bizamini utamenya icyo biba bigamije! Ni benshi bize iby’ubuvuzi kandi bize muri kaminuza ziyubashye kandi zizwi, ariko MINISANTE ikaba yarababujije gupiganira akazi ngo berekane ko bagatsindira cyangwa batagatsindira. Wasanga ari byabindi bya Council yasizweho kubwa Hon BINAGWAHO. Yewe Minister mushya afite byinshi bya kuzakemurana ubushishozi tumuziho.
murakoze reka nkukosoreho gato umuganga nuba wararanjyije general medicine akarahira indahiro ya Hippocrate naho utarize wese general medicine bamushakira irindi zina.ntaba ari umuganga.nizere ko mubyumvishe
Clinical officers nano barahira iyo ndahiro nano nabaganga Ku rwego rwabo ahubgo nuko hajemo professional jeloussy!
Nta kibuno nta musuzi, byose ni hypocrisie nk’iyo ndahiro yanyu ! Agasuzuguro mugira iyo mwambaye ziriya nyabaganga zanyu wagirango nimwe mwaremye umuntu.
Njye ndababaye cyane iyo MINISANTE ihora ivuga ngo ntifite abaganga bahagije bityo tugahabwa service mbi nyamara hari umubare ungana gutya w’abaganga birengagijwe.
Ni ikibazo numva na HE yakabaye abaza iyi MINISTERI.
hari abigize utumana muri minisante barimo dr parfait,dr vincent bumva abandi batatera imbere ariko ntagahora gahanze birirwa baducunaguza biraza gusobanuka ariko.
badukuye mukazi basaba experience yimyaka itanu basaba study leave tureka akazi turiga turayarangije ngo ntibatuzi ngo twize ibiki kandi aribo bashyizeho program baranishyura ayiga mana
Comments are closed.