Nigeria: Mu bashimuswe na Boko Haram yasanzwe mu ishyamba afite akana k’amezi 10
Igisirikare cya Nigeria kiratangaza ko cyagaruje umwe mu bakobwa basaga 270 bashimuswe na Boko Haram muri 2014. Uyu mukobwa wasanzwe mu ishyamba, bamusanganye umwana w’amezi 10.
Mu kwezi gushize, abasirikare ba Nigeria bari bashije gutabara abandi bakobwa 20 muri aba bashimuswe n’uyu mutwe uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu, ubakuye aho bigaga ku ishuri rya Chibok.
Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Colonel Sani Usman yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko abasirikare bongeye kubona undi mukobwa bamukuye mu ishyamba ryitwa Sambisa hafi y’aho abarwanyi ba Boko Ham bashinze ibirindiro muri Leta ya Borno.
Abakobwa baherutse kwamburwa Boko Haram, batangaje ko bari babayeho mu buzima bubi, bicishwa inzara ubundi bakirirwa bakwepana n’ibisasu mu mashyamba.
Uyu mutwe w’iterabwoba ntiwigeze wihishira ko ufite aba bakobwa dore ko wigeze gusohora amashusho kuri YouTube agaragaza abakobwa bagera muri 50 bambaye imyambaro ya kisilamu.
Kuva muri 2009, Boko Haram imaze kwica abantu basaga ibihumbi 20, naho abandi basaga miliyoni 2.6 bavuye mu byabo kubera ibikorwa by’uyu mutwe.
BBC
UM– USEKE.RW