Police FC itsinze Gicumbi 2-0 ku bitego bya Mico na Danny
Umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda utangiye Police FC itsinda Gicumbi 2-0, mu mukino utitabiriwe cyane n’abafana. Bitumye Police FC ya Seninga Innocent irara ku mwanya wa kabiri.
Kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016, hakinwe umukino umwe w’umunsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, AZAM Rwanda Premier League. Police FC yakiriye Gicumbi FC kuri Stade ya Kicukiro, iyitsinda 2-0.
Umukino watangiye Police FC igaragaza inyota yo gushaka igitego. Byayihiriye kuko ku munota wa kabiri gusa, Danny Usengimana yahise afungura amazamu ku mupira yahawe na Mico Justin.
Iminota yakurikiyeho, abakinnyi bo hagati ba Gicumbi FC, Souleyman Mudeyi na bagenzi be bagerageje guhererekanya neza. Batindanaga umupira ariko ubwugarizi bwa Police FC bugatuma umupira utagera kuri rutahizamu wa Mutebi Rachid.
Ku munota wa 36 Dushimimana Irene yashoboraga kuba yishyuriye Gicumbi FC itozwa na Baraka Hussein, ariko umunyezamu wa Police FC, Nzarora Marcel akuramo uyu umupira wabazwe.
Ku munota wa 42, Nizeyiamana Mirafa wa Police FC yahaye umupira Danny Usengimana wasatiraga ku ruhande rw’iburyo, akoraho rimwe, awusigira myugariro, Uwihoreye Jean Paul, wahinduye umupira usanga Mico Justin imbere y’izamu atsindira Police FC igitego cya kabiri.
Habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, Mico Justin yahawe umupira na Mouhamed Mushimiyimana Meddy, asigarana n’umunyezamu wa Gicumbi FC, Nshiyimana Jean Claude, awuteye ufata igiti cy’izamu.
Mu gice cya kabiri, Justin Bisengimana na Seninga Innocent batoza Police FC bakoze impinduka, Hegman Ngomirakiza asimbura Meddy Mushimiyimana, na Ngendahimana Eric afata umwanya wa Neza Andreson. Imurora Japhet asimburwa na Antoine Dominique Ndayishimiye, wahuraga na Gicumbi yakiniraga umwaka ushize.
Byayifashije gukomeza gusatira ikipe ya Gicumbi, byahaga akazi gakomeye ba myugariro bayo, Mungwarareba Aphrodis na Egide Rutayisire (uri mu bakinnyi bazatorwamo uwitwaye neza mu Ukwakira, muri gahunda ya Umuseke Player of the month).
Gicumbi FC na yo yongereye imbaraga mu busatirizi, izana Shyaka Pierre Celestin, na Harerimana Obed.
Byayifashije kotsa igitutu ba myugariro ba Police FC, Twagizimana Fabrice na Habimana Hussein. Gusa ishuro ebyiri, rutahizamu wa Gicumbi Mutebi Rachid yasigaranye na Nzarora urindira Police FC, ntiyashoboye kureba mu izamu, byatumye umukino urangira ari 2-0.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:
Police FC: Nzarora Marcel, Jean Paul Uwihoreye, Muvandimwe JMV, Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice (c), Nizeyimana Mirafa, Neza Anderson, Imurora Japhet, Meddy Mushimiyimana, Danny Usengimana, na Mico Justin.
Gicumbi FC: Nshimiyimana JC, Uwineza Jean de Dieu (C), Kanani Abouba, Mungwarareba Aphrodis, Rutayisire Egide Cayi, Gasore Kalisa Patrick, Dushimimana Irene, Uzayisenga Maurice, Ntagengwa Patrick, Mudeyi Souleyman, na Mutebi Rachid.
Imikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru:
Kuwa gatanu
Police Fc 2-0 Gicumbi Fc (Kicukiro)
Kuwa gatandatu
Mukura VS vs SC Kiyovu (Huye, 15:30)
Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)
Musanze Fc vs APR Fc (Nyakinama, 15:30)
Espoir Fc vs Amagaju Fc (Rusizi, 15:30)
Marines Fc vs Rayon Sports (Umuganda, 15:30)
AS Kigali vs Bugesera Fc (Stade de Kigali, 15:30)
Ku cyumweru
Pepiniere Fc vs Sunrise Fc (Ruyenzi, 15:30)
Roben NGABO
UM– USEKE.RW