Nsengimana J. Bosco azambara No 1 muri 84 bazakina Tour du Rwanda 2016
*Ariko bwo ntazaba akinira ikipe yo mu Rwanda
Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Tour du Rwanda itangire. Ni icyenda (9) gusa. Amakipe 17 azayitabira yose yatangaje abakinnyi azakoresha. Umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana wegukanye iri rushanwa mu mwaka wa 2015, ni we uzakina yambaye numero 1 mu bakinnyi 84 bazakina iri rushanwa rikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda.
Kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2016, ni bwo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY ryatangaje urutonde rw’abakinnyi 84 bazitabira irushanwa mpuzamahanga ry’amagare Tour du Rwanda, bavuye mu makipe 17.
Aya masiganwa azitabirwa n’amakipe 16 azahagararirwa n’abakinnyi batanu, uretse ikipe imwe izahagararirwa n’abakinnyi bane.
Igihugu cy’u Rwanda kizakira iri rushanwa, ni cyo kizahagararirwa n’amakipe menshi dore ko kizaba gifitemo amakipe atatu, ari yo Benediction Club, Les Amis Sportifs, na Team Rwanda.
Kenya iri mu muryango umwe n’u Rwanda w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, izahagararirwa n’amakipe abiri, arimo ikipe y’igihugu ya Kenya, na club yitwa Kenyan Riders Downunder, mu gihe Ibindi bihugu byose bizitabira iri rushanwa bizaba bihagarariwe n’ikipe imwe.
Mu bakinnyi 84 basohowe ko bazitabira iri rushanwa, u Rwanda ni rwo rufitemo abakinnyi benshi, 18 bazaturuka mu makipe atanu, arimo ayo mu Rwanda n’ayo hanze.
Eritrea nk’igihugu gikurikira u Rwanda mu mubare w’abazasiganwa, ifite abakinnyi umunani, mu gihe Kenya ifite barindwi, bavuye mu makipe atandukanye.
Umukinnyi w’Umunyarwanda, Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda iheruka ya 2015, ni we uzaba yambaye ‘numero’ ya mbere. Abakinnyi b’ikipe ye, Stradalli-Bike Aid yo mu Budage, bakaza bamukurikiye muri numero bazaba bambaye.
Uyu mukinnyi uzaba akinira ikipe yo mu Budage, si we Munyarwanda wenyine utazakinira ikipe yo mu Rwanda kuko na Valens Ndayisenga na we wegukanye Tour du Rwanda 2014, Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Shampiyona y’u Rwanda ya 2016 mu magare, bose bazakinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka (CT) yo mu Butaliyani.
Urutonde rw’abakinnyi 84 bavuye mu makipe 17 azitabira Tour du Rwanda yatangajwe
Roben NGABO
UM– USEKE