Digiqole ad

Ubufaransa bwatangije gufunga inkambi yari icumbitsemo abimukira 7 000

 Ubufaransa bwatangije gufunga inkambi yari icumbitsemo abimukira 7 000

Abimukira basaga 7 000 batangiye kwimurwa mu nkambi yahawe izina ry’Igihuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu gihugu cy’Ubufaransa hatangiye imirimo yo gufunga inkambi y’abimukira yahawe izina ry’igihuru kubera imibereho mibi y’abayibamo. Iyi inkambi yakozwe n’abimukira bambukaga bajya ku mugabane w’Uburayi, iherereye ku cyambu cya Calais kiri ku mupaka uhuza Ubufaransa n’Ubwongereza, ikaba yari icumbikiwemo abimukira basaga 7 000.

Abimukira basaga 7 000 batangiye kwimurwa mu nkambi yahawe izina ry'Igihuru
Abimukira basaga 7 000 batangiye kwimurwa mu nkambi yahawe izina ry’Igihuru

Abapolisi basaga 1 200 n’abandi bakozi bazafasha mu kubarura aba bimukira n’indi mirimo yo kubimura, bageze kuri iki cyambu cya Calais ahari hacumbitse aba bimukira.

Aba bimukira baturutse ku mugabane wa furika, bazindukiye ku mirongo kugira ngo babarurwe, batangire bimurirwe mu zindi nkambi z’impunzi ziri ahantu hatandukanye mu gihugu cy’Ubufaransa.

Imodoka nini zo mu bwoko bwa Bus 60 zizifashishwa mu mirimo yo kwimura aba bimukira, zatangiye imirimo yazo, ku ikubitiro iya mbere yatwaye abaturutse muri Sudani y’Epfo bagera kuri 50 ibajyanye mu nkambi iri mu gace ka Burgundy.

Iyi nkambi isanzwe izwi ku izina ry’igihuru kubera imibereho mibi abari bayirimo bavuga bari babayemo, ni inkambi yashinzwe n’abimukira bavuye muri Afurika bageze ku butaka bw’ Uburayi.

N’ubwo imirimo yo kwimura aba bimukira yatangiye, hari impungenge ko bamwe muri bo bashobora kwinangira, bakanga kujyanwa mu nkambi zo mu Bufaransa kubera ko bashakaga gukomeza bajya mu Bwongereza.

Bamwe mu bimukira babwiye Itangazamakuru ko babahatira kujya mu Bufaransa kandi bashakaga kwigira mu gihugu cy’Ubwongereza.

Abandi ari na bo benshi bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko imibereho yo nkambi yiswe igihuru yashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubwongereza bwo bwemeye ko buzafata abatarenze 1 300 barimo abana baje batari kumwe n’imiryango yabo, ndetse ubu batangiye kubafata.

Nyuma yo kwimura aba bimukira, biteganyijwe ko imirimo yo gusenya iyi nkambi izatangira ejo kuwa Kabiri.

Mu mwaka ushize abimukira bavuye ku mugabane w’Afurika no muri Aziya basaga miliyoni imwe, bahungiye ku mugabane w’Uburayi.

Aba bimukira bakomeje kujya gushaka ubuhungiro ku mugabane w’Uburayi, bavuga ko bahunga intambara n’ibikorwa by’ubwiyahuzi n’iterabwoba byibasiye abatuye ibihugu byabo.

Bari kubarurwa kugira ngo babone uko bimurwa
Bari kubarurwa kugira ngo babone uko bimurwa

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish