Digiqole ad

Nyagatare: Hari abavuga ko ‘Umugoroba w’ababyeyi’ ari uw’imburamukoro

 Nyagatare: Hari abavuga ko ‘Umugoroba w’ababyeyi’ ari uw’imburamukoro

Bamwe mu bagabo batuye mu kagari ka Rubona, mu murenge wa karangazi, mu karere ka Nyagatare, bavuga ko batakwitabira umugoroba w’ababyeyi  ngo kuko ari urubuga rw’amatiku y’abagore. Muri aka kagari, iyi gahunda yitabirwa n’abagore, rimwe na rimwe hakazamo abagabo batagira akazi cyangwa ingo zifitanye amakimbirane.

Muri aka gace, Umugoroba w'ababyeyi witabirwa n'abagore, rimwe na rimwe hakaza abagabo ariko na bo ngo batagira icyo bakora
Muri aka gace, Umugoroba w’ababyeyi witabirwa n’abagore, rimwe na rimwe hakaza abagabo ariko na bo ngo batagira icyo bakora

Gahunda y’Umugoroba w’ababyeyi yatangijwe muri 2013 ugamije kuvugutira umuti ibibazo bigenda byibasira imiryango imwe n’imwe.

Bamwe mu batuye mu kagari ka Rubona, mu murenge wa Karangazi ho mu karere ka Nyagatare ntibarasobanukirwa n’iyi gahunda aho bavuga ko bamwe bumva ko ari gahunda y’imburamikoro.

Muri aka kagari ka Rubona, Umugoroba w’ababyeyi witabirwa na mbarwa barimo abagore n’abagabo batagira akazi cyangwa abo mu miryango ifitanye ibibazo, nabo baza iyo bahamagajwe.

Mwitakuze Saverine utuye muri aka kagari, avuga ko umugoroba w’ababyeyi atarawumenya bitewe n’uko ntamwanya ajya abona wo kuwitabira.

Ati « Ntabwo ndamenya ibyawo (umugoroba w’ababyeyi) kuko sinjya mbona umwanya wo kuwitabira uretse ko mbona nta n’icyo wahindura mu mibanire y’abashakanye.»

Uwitwa Nkurikiyimana Emmanuel we, avuga ko atabona umwanya wo kujya kwirirwa yicaye mu matiku y’abagore, akavuga ko iyi gahunda nta kamaro yagirira imiryango ifitanye ibibazo.

Uyu mugabo ugaruka ku mibereho y’abaturage, avuga ko icyo abaturage baba bahanze amaso ari igishobora guhindura ubuzima bwabo kandi ko iyi gahunda nta ruhare yagira mu kubateza imbere.

Avuga ko akabaye icwende katoga bityo ko imyumvire y’abaturage bo muri aka gace ntawayihindura abinyujije muri iyi gahunda.

Ati « Numva ko uwo mugoroba w’ababyeyi ukemura bimwe mu bibazo biba biri mu miryango ariko njyewe ntabwo ndawitabira na rimwe kuko nta mwanya nabibonera mba nagiye kwishakishiriza, gusa nkaba mbona nta n’umugabo wo kujya kwirirwa yicaranye n’abagore muri ariya matiku yabo.»

Umuyobozi w’umugudugu wa Rubona, Mukawera Odette, avuga ko umugoroba w’ababyeyi utitabirwa ku kigero gishimishije kuko umubare munini w’abawitabira ari abagore ndetse n’imiryango iba ifitanye amakimbirane akabije.

Ati «  Mbona ahanini impamvu abantu benshi batitabira umugoraba w’ababyeyi ari ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi bigatuma batabasha kumva akamaro k’umugoroba w’ababyeyi.»

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere ka Nyagatare, Musabyemariya Domithile avuga ko gahunda y’umugoroba w’ababyeyi ari gahunda nshya itarumvikana neza.

Avuga ko hari umubare munini w’abagabo bacyumva ko ari gahunda ireba abagore gusa, akavuga ko imyumvire nk’iyi ikwiye guhinduka kuko abagabo na bo bari mu bagize imiryango.

Ati « Tuwusanisha (Umugoroba w’ababyeyi) n’imyumvire abantu bafite ku buringanire, twe tukazita uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango nyarwanda… »

Akomeza agira ati « Ni gahunda nshya rero bitewe n’imyumvire y’abantu bacyumva ko ari umugoroba w’abagore, bagomba kumenya ko ari umugoroba w’ababyeyi ukaba ukwiye kugibwamo  n’umugabo n’umugore kuko bombi ari ababyeyi . »

Ubuyobozi bw’akarere busaba ko ababyeyi bose bajya bitabira umugoroba w’ababyeyi kuko baboneraho umwanya wo kuganira ku iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu ndetse bakanasangizanya inyigisho zatuma imiryango yose ibana mu buzima buzira amakimbirane.

Musabyemariya Domitille umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko ikibazo kiri mu myumvire
Musabyemariya Domitille umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko ikibazo kiri mu myumvire

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ubundise ubuna atakavuyo gusa,muzatuzanira nibitaribi.

  • Muzatuzanira nibi taribi,ubundi c ubona atarakavuyo?

Comments are closed.

en_USEnglish