Digiqole ad

Turihagije mu biribwa n’ubwo ibiciro byabyo bikomeje kuzamuka –Tony Nsanganira

 Turihagije mu biribwa n’ubwo ibiciro byabyo bikomeje kuzamuka –Tony Nsanganira

Tony Nsanganira avuga ko u Rwanda rwihagije mu biribwa n’ubwo bikomeje kwihagararaho ku isoko

Umuseke wagiranye ikiganiro cyihariye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Roberto Nsanganira. Byinshi ku buhinzi bwo mu Rwanda…

*Aragaruka ku bibazo bigaragara mu buhinzi,
*Icyerekezo cy’ubuhinzi bw’u Rwanda, n’umusaruro wabwo,
*Umusaruro wa Politike yo guhuza ubutaka imaze imyaka 9,
*Imibereho y’abahinzi n’iterambere ry’ubuhinzi bakora…

Nyuma y’imyaka 9, Politike yo guhuza ubutaha ubona yarageze kuki?

Umusaruro muri rusange muri gahunda yo guhuza imikoreshereze y’ubutaka, gukoresha inyongeramusaruro, guhinga neza uturima tw’ikitegererezo iyo ubikubiye hamwe muri iyi myaka 9 ishize kuva 2007, umusaruro muri rusange wikubye inshuro ebyiri n’ibice bitanu. Binarenze uburyo abaturage biyongereye.

Kuba igihugu uyu munsi muri rusange tuvuga ko cyihaza mu biribwa “nubwo hari uduce twagize ikibazo”, dusanga izi politiki zo guteza imbere ubuhinzi binyuze mu guhuza ubutaka, gukoresha inyongeramusaruro, gushishikariza abantu kuhira (byatangiye mbere), gukoresha imashini mu buhinzi (byatangiye 2009) byose ubihurije hamwe dusanga umusaruro twabonye ari ho waturutse.

Bitabuza ko umusaruro twifuza urenze uwo dufite uyu munsi, bivuze ko hagikenewe izindi mbaraga. Gusa umusaruro izi politiki zatanze urashimishije.

Urebye Abanyarwanda bari mu nzego za Serivise, inganda n’izindi baratera imbere, mu gihe abahinzi benshi bagihingira kubona amaramuko. Birashoboka ko ku butaka bwose umuhinzi afite yabuhingaho ku buryo bw’umwuga bikamuteza imbere nawe?

Cyane rwose birashoboka, mpereye no kuri za Raporo zitandukanye, Kuba Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene baravuye muri za 60% uyu munsi tukaba tugeze munsi ya 40%. N’ubukene bukabije uyu munsi buri kuri 15%, mu minsi yashize bwari kuri 30% na 40%. Za raporo zisohoka zigaragaza ko ubuhinzi bwabigizemo uruhare, ngira ngo hagati ya 40% na 50%.

Kubera abantu bigishijwe guhinga neza, kwishyira hamwe, guhuza ubutaka, kugezwaho serivise zikwiye, gukoresha imashini n’ibindi nk’ibyo byazanye impinduka mu buhinzi tubona uyu munsi bwateye intambwe.

Ariko haracyari inzira yo kugenda, ikibazo gikomeye kiriho uyu munsi ni imyumvire mu bahinzi bamwe na bamwe kandi ikibabaje ni uko bisa n’aho bigaragara ko atari bacyeya, bigaragarira mu bantu bakora ubuhinzi uyu munsi n’imyaka barimo.

Raporo zigaragaza ko ubu ikigereranyo mu myaka cy’abantu bakora ubuhinzi bari hagati y’imyaka 50 na 55. Ubu rero inzira twabonye ishoboka izazana n’impinduka n’ubuhinzi bukarushaho kuba umwuga kandi bugakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda ni uko urubyiruko rubizamo n’imbaraga kandi urubyiruko rwifashisha ikoranabuhanga.

Guhinga uyu munsi ntabwo bimeze nko mu myaka 20 ishize, ushobora gukoresha tractor ahantu mu murima ntujye mu byo gukoresha isuka ikuvuna kandi izana amabavu, ukabona umusaruro mwinshi kurusha umuntu wiriwe ahinga. Kubishyira mu bantu bakuze bakoresheje isuka imyaka myinshi ntabwo byoroshye.

Uyu munsi abayobozi ba Afurika bemera ko idashobora gutera imbere, ubuhinzi buramutse busigaye inyuma. Icyerekezo cy’u Rwanda mu buhinzi ni ikihe?

Abanyafurika uko bangana uyu munsi hejuru ya 60% y’ubukungu bwa Afurika iracyashingiye ku buhinzi, kandi n’ubundi imirimo myinshi iracyaturuka mu buhinzi.

Icyerekezo cyacu ni uko umusaruro ukomeza kwiyongera, dufite ibipimo, 8.5% turifuza ko ari cyo cyaba igipimo cy’iterambere ry’ubuhinzi muri iyi myaka iri imbere, mu mwaka ushize twari hagati ya 6 na 7%.

Umusaruro wa 8.5% byinjira mu bukungu rusange bw’igihugu urashoboka. Uyu munsi twongereye imbaraga mu kuhira imyaka, gukoresha imashini n’ikoranabuhanga muri rusange, guhindura imyumvire urubyiruko rukajya mu buhinzi, Serivise zigatangwa neza, abantu bagahinga neza uko bikwiye, tukihaza mu mbuto n’ifumbire tudategereje ko bigomba kuva hanze buri gihe, ibyo byose biri mu cyerekezo cy’iterambere ry’ubukungu bushingiye ku buhinzi.

Ku mibare ubuhinzi burazamuka buri mwaka. Kandi mukavuga muti turihagije mu biribwa. Ariko urebye ku masoko ibiciro by’ibiribwa birazamuka buri mwaka, ibyo bintu wabihuza ute?

Buriya harimo impamvu nyinshi, ni ubusesenguzi dushobora kwicara tukayikora tugendeye ku kintu kimwe ku kindi, duhere ku byo uzi bigenga isoko bya “supply and demand”, iyo umusaruro wabaye mwinshi ibiciro biramanuka, iyo wabaye mucyeya ibiciro bikazamuka.

Ikindi iyo abantu bagenda bazamuka mu bukungu (purchasing power), mu buryo bwo guhaha bigenda bizamuka bitewe n’uko ubukungu butera imbere n’uko igihugu kigenda gihinduka, n’ibyo bakenera nabyo byanze bikunze ibiciro byabyo birazamuka kuko baba bashobora kubigura.

Hari abantu bashobora no guteza ibihuha, bitewe n’uko babona abifuza ibiribwa (demand) bazamutse kandi ari abantu bifashije bakaba bazamura ibiciro.

Ntabwo duhakana ko bitewe n’igihembwe cy’ihinga cyangwa ikibazo runaka cyavutse nko mu myumbati, igiciro gishobora kuzamuka kubera icyo gihingwa cyabuze. Ntitwakwirengagiza ibihembwe, hari igihe umusaruro uba mucyeya mu gihembwe runaka.

Aho ntabwo tubihakana kandi iyo dushyira imbaraga mu kuzamura umusaruro ni ukugira ngo ibiciro ku masoko bizamuke.

Hakaba n’izindi mpamvu, “hari ibishobora kuba bihari bijya hanze, iyo bigiye hanze umusaruro ku isoko ‘supply’ mu gihugu iba ntoya byanze bikunze ibiciro ku isoko birazamuka.”

Nk’igihingwa cy’ibirayi kiri mu gace k’amajyaruguru, iyo habaye ikibazo muri Sudani y’Epfo cyangwa muri Uganda, bakeneye umusaruro uri mu Rwanda baraza bakawufata. Iyo bawufashe byanze bikunze mu gihugu umusaruro usigara ari mucyeya.

“Ariko ukavuga uti ko dushaka no kohereza ibicuruzwa hanze kugira ngo tubone amadevize, ariko tukaba dushaka no guhaza amasoko yo mu gihugu imbere byagenda bite? Igisubizo ni uko umusaruro ukomeza kwiyongera kugira ngo utagira n’aho ufunga imipaka kubera ko ibiciro biri kuzamuka ku isoko kandi ku rundi ruhande ukavuga uti ariko nkeneye n’Amadevize.”

Niba mubona ko ibiciro biri kuzamuka, ubushobozi bw’abaturage bukiri bwabundi, mukarenga mukemera ko umusaruro ujya hanze kugira ngo haboneke Amadevize ubwo ntimwaba mushyira imbere Amadevize kurusha imibereho y’abaturage?

Byose birakenewe kandi bikorwa n’isoko, bikorwa n’abikorera, ntabwo twebwe tujya gushyiraho abantu imbaraga ngo bajyane ibintu hanze.

Uko isoko rikora muri ‘liberalism’ nk’uko tuyizi, ahari amafaranga ni ho ujya. Ariko ingamba dushyiraho mu mikoranire na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ni uko bitagera ku rwego aho umusaruro wose usohoka mu gihugu ntihagire igisigaramo.

Ikirebwa ni ugushyira ku munzani, Amadevize turayakeneye ariko turifuza ko n’abantu babasha kubona ibyo bifuza ku masoko yo mu gihugu imbere.

Haracyari ukuryamirwa kw’abahinzi bituma badatera imbere, aho usanga umusaruro wabo ugurwa n’abacuruzi ku mafaranga macye, bagera ku masoko bakawushyira ku biciro bibaha inyungu yo hejuru cyane, mubikoraho iki?

Mu bihingwa bimwe na bimwe nk’ibirayi, ibigori n’ibindi usanga abahinzi baryamirwa ugasanga aho kugira ngo umusaruro umupfire ubusa yemeye kugurisha ku mafaranga macyeya.

Icyo tudakora ni ugushyiraho ibiciro kuko biterwa na ya ‘demand and supply’. Icyo dukora ni ukujya hagati y’abahinzi n’ababagurira umusaruro.

Nko ku gihingwa cy’ibirayi hari kwigwa uko hajyaho Sisiyete imwe y’abahinzi n’abacuruzi b’ibirayi, abacuruzi bagire imigabane mu buhinzi, n’abahinzi bagire imigabane mu bucuruzi bw’ibirayi, inyungu bayisangire.

Icyo dukora ni ukubahuza, dukora inama buri gihe iyo umusaruro w’umuceri, uw’ibigori,…no mu bihingwa twohereza hanze yaba ikawa cyangwa icyayi duhuza abantu tukababwira tuti igiciro cyo guhinga (production cost) ni iki, igiciro umuhinzi adakwiye kujya munsi ni iki, dore icyo umucuruzi akwiye kubona, kandi dore ku isoko uko bihagaze.

Mu gice cya mbere cy’iki kiganiro, Tony Nsanganira yasabye Abahinzi gutangira bagahinda kuko imvura yaguye, ndetse yizeza aho bazagira igikibazo Leta izabagoboka.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Bwana Minister ubwo ntiwiyagije loi de la demande et de l offre ni gute wavuga ko ibiribwa bihagije kdi ibiciro byabyo biri kwiyongeera , iyo biba bihagije ntago abahinzi bibirayi ubwabo bataka ko batabasha kuba babigura (purchasing power).dear minister just tell us we are in lack of food .

  • “Turihagije mu biribwa n’ubwo ibiciro byabyo bikomeje kuzamuka” – CONTRADICTION or CONFUSION- Dushobora kuba twihagije, ariko se kuki ibiciro bizamuka? abize economics, the law of demand ivuga ngo iki?

  • none agite ate?nizere ko ari kuvuga we n’abandi bahembwa nkawe

  • ahahaha

  • Ibyo ntibishoboka Nyakubahwa Minister: Loi de l’offre et de la demande iragushyira ku karunda ko ibyo uvuze ari ikinyoma!!!

  • Uyu Minister noneho aransekeje kweli!!! ngo barihagije mu biribwa ,ngo none ibiciro byazamutse? LOI DE L’OFFRE ET DE LA DEMANDE? Minister,ntabwo twihagije,uti kuki? impamvu ibiciro bizamuka buri munsi ni ukubera ibi bikurikira:
    1/IBIRIBWA NI BIKEYA CYANE MU RWANDA nyamara ABABISHAKA BOSE NI BENSHI: ibi bituma abacuruzi bongera ibiciro kugirango bagaburire umubare mutoya. Aha rero urumva ko mu byukuli NZARAMBA imeze nabi mu RWANDA ,kubera ibiribwa bikabije kuba bikeya.

    • GATANGARO uri umugabo ubwiye Minister neza cyane

    • Nimugihe kuko ubukene buterwa nabene mwebwe mujyaho mugahuragura ibifaransa bidashobora no kutwereka uko twabona ibijumba by’abana ngo mwarize. Mwize iki? cyamaze iki? mwakoreye iki igihugu? offre demande loi bivuze cyangwa bimaze iki? ikibazo cyambere cy’ingutu u Rwanda rufite ni NARIZE NDARANGIZA. ngo licencier ngo bivuze ngo uwo muntu ararangije ngo ntazongere kwiga ibyo bintu. nagende umubiligi yarabahamije.abajinga gusa

      • Umubirigi ararengana, ahubwo byicwa nawe n’abatekereza nkawe ko kwiga nta kamaro ko n’abize ntacyo bashoboye.
        Nihahabwe akazi abagashoboye (bize) maze urebe ko ibintu bidasubira mu buryo!

  • FOOD SECURITY:

    1. Food Quality (nutritious, healthy and safe);
    2. Food Availability (sufficient in quantity);
    3. Food Affordability (reasonably accessible to the most destitute);

    Iyi niyo definition ya FAO ireberwaho niba abaturage runaka bafite inzara. None Minister we ibyo avuga abikura he ? Uretse ko n’umunyamakuru umubaza nawe aba ameze nk’uwagiye atiteguye ?

    Iriya policy ya monoculture abantu bahereye kera igitangira bababwira ko ari a disaster, none reba murimo kurwana no guhisha ingaruka zayo byabananiye.

    Dore nimureke abaturage bahinge imyaka ibatunga, kandi mubasubize ibishanga, bahabwe imashini n’ibikoresho byo kuhira, ubundi urebe ko inzara idashira. Abanyarwanda ni abakozi, iyo babyemerewe.

  • Byaba byiza avuze kowe ubwe nabari muri standing imwe nawe bihagije.

  • Uyu mugabo ndabona arimo kuburana urwandanze pe! Ikibazo kirigaragaza umusaruro ntuhagije ibyo twese turabibona kandi nawe ubwe hirya ya micro yabihamya. Ubwabyo si ikibazo gikomeye nko kubona atazi uko yabicyemura. Dore njyewe uko mbibona:

    1. Mwibuke uko tujya dusoma inkuru z’abayobozi barandura imyaka hirya no hino ngo kuko abaturage bahinze ibitari mu mihigo y’umurenge cg akarere. Iyo imyaka yendaga kwera iranduwe igihe kiba cyarahise utabasha gutera inde ngo yere. Icyo gihembwe uwo muturuge aba guye hasi kandi kuzahabyuka mu gihembwe gitaha nabyo ntibyoroshye cyane ko ibyo aba ahinga aba atabyishimiye.

    2. Iyo imyaka yeze ibiciro igurwaho iva ku muhinzi ijya mu bacuruzi ni urucantege; ikiguzi cy’ifumbire, igihembo cy’umuhinzi etc bituma umuturage ukorera mu gihombo acika intege.

    3. Urubyiruko rwazinutswe business z’ubuhinzi zisigaramo abasa kuko bo nta kundi babigenza ariko abasore ntabwo bakwemera gukorera mu gihombo 2 cg 3 kikurikiranya. Na Nyakubahwa Minister nawe yabivuze ko abari mu buhinzi bafite hagati ya 50-55 ans. Kandi birazwi ko urubyiruko arirwo rwinshi mu baturage b’u Rwanda.

    Impamvu ni nyinshi byakora inkuru ndende. Ariko reka mpinire aha mbwira Nyakubahwa ko politiki y’ubuhinzi yacu ifite amahinyu ikaba ikwiriye kuvugururwa byihuse; aho yagiye idutenguha hose igasimbuzwa dore si ivangiri niyo itavuguruzwa. Naho guhatiriza kuvuga ko byose bigenda kandi ntakigenda byaba ari ukwibeshya cg se kubeshya. Twese twifuzaga ko iyo politiki ituzanira umusaruro none biranze nivugururwe ntayandi mananiza niba byanze rero akaba nta kindi ashoboye agene rugabo yegure areka kuvuga ko ibiribwa bihari kandi bidahari.

    Murakoze!

    • Politiki (Policies) ntabwo zishyirwaho na ba Minister n’ubwo mu bitabo bisobanura inshingano zabo ariko byanditse. Politiki zishyirwaho n’ishyaka riri ku butegetsi ariryo FPR, hanyuma minster we akazishyira mu bikorwa akoresheje abakozi ba ministeri n’ibigo byayo (wongeyeho akarere) hanyuma na frw ahabwa muri budget na MINECOFIN. Iyo kimwe muri ibyo 4 kitameze neza (Policy, Minister, Abakozi, Frw) nibwo uzasanga havutse ibibazo, bishobora gukomera bitewe n’ikitagnda neza muri ibyo 4.

      Minister yagombye kuba ahubwo asibanura ko bicaye bagakora igenzura bagasanga ibyo bintu 4 byose bikora neza uko bikwiye; naho ibyo avuga byo ni ukwinyuragguramo. Ese wanyibutsa abaministres bamaze gutegeka iriya ministeri muri iyi myaka 9 kuva muri 2007

  • Mister wibuke ko uri kumbwira abanyarwanda baba mu Rwanda.
    Umuhanzi Koffi yaravuze ngo” Rukuta eyaka na esanseli Verte eyi na esikaliye mpe ekomi”
    ☆ ikinyoma kigenda muri esanseri; Ukuri ku kaza muri esikariye ku gatanga ikinyoma ku gerayo☆ ntuzatinda kubona ko wibeshye.

  • Uyu Muyobozi arandangije rwose kandi birababaza cyane iyo umuyobozi wo kurwego rwe abeshye abaturage.Ibiryo ni bike tubyemere kandi hashakwe uko inzara igaragara henshi mu gihugu yabonerwa igisubizo.Abaturage impande zose barataka inzara, ibiribwa ntibyaba bihari ngo abantu babwirirwe cg baburare. Gutekinika ibintu byose nibyo bidusubiza inyuma nubwo tudashaka kubyemera, programme yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe ubwabyo ni bimwe mubyateye abaturage inzara kurenza uko basonzaga mbere.Kubuza abaturage guhinga mubishanga ni ibindi byateje iyi nzara no kuzamuka kw’ibiribwa.Imikorere mibi y’ibigo bimwe harimo na RAB ubwabyo ni imbogamizi zituma imihingire itabyara umusaruro uhagije abaturage kandi ntiwasagurira isoko wowe utihagije, raporo zirakorwa nibyo n’ubushakashatsi bugakorwa ariko ikimaze kugaragarira nuko ibiri mu mpapuro bitandukanye nuko abaturage tubayeho.Ba Nzaramba byo ni benshi kandi na Nyakubahwa tony Nsanganira arabizi!

  • Tony Nsanganira avuze ukuri rwose. We n’umuryango we bihagije mu biribwa. Ntacyo bashaka ku isoko ngo bakibure n’iyo cyaba gihenze.

  • Nagere ahitwa ku Munini muri Mahama abaturage ntibabasha no kwibonera imbuto yo guhinga kuri iyi season! Umuntu arajya mu isoko akabura icyo agura. Yewe nta biribwa dufite kabisa! Ubanza biboneka kuri bamwe abandi barashize!

  • Jye mbona MINAGRI ikwiye gukorana bya hafi na ministeri y’ubucuruzi bakareba niba nta Policy zimwe na zimwe ziriho zituma ibiribwa birushaho guhenda, ahandi ho ntabwo twihagije mu biribwa.

  • Iyo production ihari ihagije ibiciro bigenda bizamuka buri munsi ? Kaminuza ntizigisha bimwe? Ukuri ntikwihishira dufite crise muri production nta banga.

  • Iyi nkuru iyo abimenya bakayicisha ku gihe.com gusa niho yari kubona benshi bashyigikira ibyo abeshya!
    Ibi byose ni ingaruka zo gushaka kwiharira ibintu byose ,Ruswa ; gushaka imbaraga no gushyigikirwa n’abakire utitaye kuri rubanda rugufi. Monopolisme mu masoko yose ,ari mu buhinzi n’ubworozi ,ari muri transportation mu Gihugu …, Kudaha amahitamo abaturage kuko inzira zose ziba zafunzwe bakabagenera imwe gusa bagomba gucamo bose!!!

    Urugero: Ntahandi wemerewe kugurisha amata atari ku makusanyirizo ;ntahandi wemerewe kugurisha umusaruro wawe w’ibirayi atari ku makusanyirizo, maze kubera ko ntayandi mahitamo umuturage afite akemera akagurisha kugiciro bamugenera icyo aricyo cyose!!!!!;ntawemerewe kuroba amafi atari muri cooperative n’ibindi byinshi cyaneee! Warangiza ngo liberalism in market!!!! yihe se ko isoko mwarifunze!!

  • Nukuri mu Rwanda abantu barashonje hashake igikorwa vuba umutekano ni sawa rwose Turashima Imana ikomeje kurinda ndetse nabo ikoresha bose kugira ngo ugerweho ark dufite ikibazo cy’inzara ibintu birahenda cyane kd abantu ntakazi.
    nugukora iyo bwabaga naho ubundi ahari ihene wazahasanga ikiziriko.

  • Nyamara mubeshya abaturage ko ibintu ari sawa nabo bakababeshya ko bimeze neza.Kubera inzira zisa n’izifunze, umuyobozi nk’uwo aragenda akabeshya ko abanyarwanda ibintu bimeze neza, nabo bakamubeshya koko ko ari byiza kandi bose babizi ko babeshya.None nyakubahwa Nsanganira, iyi politiki y’igihingwa kimwe ubona hari aho izatugeza?Ese iyo bavuga ko wamugani urubyiruko rutagishaka guhinga, wibwira ko ari uburere buke rufite?Nk’ubu nikiwakwerekana igihinfwa kimwe cyagejeje ku banyarwanda, kuki dukunda kwihagararaho no mu mafuti kandi aho atujyana atari heza, mwaretse abaturage bagahinga ibyo bashaka ko nawe iyo ahinze ejo ntibyere ahindura agashaka ikizatanga umusaruro, ejo muzanadutegeka ibyo dukwiye kujya turya

    • ikibazo si igihingwa kimwe kuko hari ago byagize akamaro nka kawunga isigaye itabara abantu yabonetse kubera guhinga ibigori. ubu milling companies ninyinshi. nayikuriye ingofero mukurwanya inzara. abavuga mwibuke nikibazo cyimvura nkeya no kudafata amazi neza byiganje mu rwanda. politic nubwo yaba nziza imvura ikabura kdi ubuhinzi bwacu bukigengwa nimvuru ahanini. nikibaz o cyingutu

  • Dufite isahani nziza cyane rwose ariko ntabyo kuyiriraho dufite!

  • Icya 1.Nkunda uko abanyarwanda basobanukiwe cyane rwose nk’iyi nkuru nta comment iriho ivuga ko ibyo Minister avuga ari byo kuko ari ibinyoma koko.
    icya 2 Nanga abanyarwanda ko akenshi tutaba honest, dukunda guhisha ukuri ngo tudaseba gakeya nyamara tukazaseba cyane kwanza kwihishira.
    Umuturage(umuguzi) aragira ati ibirayi byarahenze kuko byarabuze, umuhinzi akagira ati nta birayi nanjye nejeje kubera guhinga birampenda, Minister akagira ati twarejeje cyane ahubwo twabijyanye muri Uganda kuko babikeneye kuturusha(aha nongeyemo akanjye kuko muri make nibyo yashatse kuvuga). ubwo se Minister azi aho imirima iherereye.

    Inama

    Njye mbona abantu dushinzwe igenamigambi twari dukwiye kumanuka tukegera abahinzi tukaganira nabo tukamenya ibikenewe, tukamenya n’icyo babona cyakorwa kandi tukareka kubeshyanya kubera ko aho nsanzwe mpahira iyo bambwiye impamvu byazamutse iba ari yo kurusha uko Umuyobozi wambaye ikoti uheruka kumenya igiciro cy’ibirayi akiga muri kaminuza.

  • Ariko nizere ko uyu nyakubahwa asoma abi bitekerezo! nubundi yabivuze abizi neza, gusa iwawe birashoboka ko wihagije, byari kuba byiza iyo wivugira wowe n’umuryango wawe gusa! ukuri kurazwi,gushinyagura kwiha amenyo y’abasetsi si byiza! nizereko iyo uyomye izi comments hari icyo umutima wawe ukubwira gitandukanye n’umugati wawe uri kurengera

  • Mu Rwanda abayobozi bakunze kwifashisha imibare (statistiques) ngo berekane ko bateye imbere. Umudepite w’umufaransa yaravuze ngo :” Les statistiques sont comme une minijuppe, elles te donnent des idées mais te cachent l’essentiel” Ugenekereje wavuga ko imibare imeze nk’umukobwa wambaye ijipo ngufi, ngo ituma utekereza ariko ikaguhisha icyo utekerezaho”None uyu mutegetsi aribagirwa aho Nzaramba igeze abaturage! Ku birebana n’ibirayi nabonye abagize coopérative igurisha ibirayi igizwe n’abademob ari yo yiyungukira. Ku bigori abafite inganda nibo bashyiraho ibiciro bitoya bo bakiyungukira. Nibemere ko politiki yashyizwe mu buhinzi yabaye echec.Jyewe nemeza ko mu Rwanda nta agriculture ihari ahubwo hari jardinage.Byonyine ko abahinzi ari benshi kandi ubutaka ari buke, kubona za Banki zitaguriza abahinzi biragaragara ko ikibazo ari kinini. Igisubizo ni gushakira ubutaka mu bihugu duturanye nka Congo, Tanzaniya na Uganda. Biradusaba kubana neza n’ibyo bihugu kugira ngo abahinzi bacu babone aho binyagamburira. 12.000.000 kuri 26338 Km2 biratanga abantu 455 kuri Km2, ibyo byonyine ni ikibazo gikomeye cy’ubucucike. Ahandi 10% baba mu giturage bagahinga bakagaburira 90% iba mu mijyi kandi bakohereza no mu mahanga. Iwacu 90% baba mu giturage ku buryo batihaza ,ntibahaza abari mu mijyi kuko ibiribwa mu mijyi ibyinshi biva mu mahanga( umuceri, makaroni,ifarini, amavuta n’ibindi).Iki kibazo rero si icyo kwicarirwa ni icyo guhagurukirwa.

    • wowe uratekereza kwigarurira ibihugu byabandi. hhhhhhhhh mbega. ntiwibuka ibyo tzd yabakoreye ibahambiriza izuba riva. ibibazo birahari kdi nitwe tugomba kubishakira ibisubizo. ntimubyihunze. ese kuki udatekereje birth control, gukoresha technology, kugabanya abari mubuhinzi uhimba indi mirimo etc igisubizo kiri hano iwacu apana hanze. naho hahanda

  • Gusa nawe aziko yinyuzemo gusa ntibakajye basebya kaminuza bizemo kuko ntamuntu wize avuga amahomvo nkariya ,barasenga imana yabahaye igihugu cyiza aho ikintu cyose NGO ndiyo afande na sosiyete ifunze aho bigoye kuvuga icyo utekereza.iya aba ahandi ngoyeguzwe.nibyiza na president arabizi yavuzeko ntabayobozi afite asaba abana bari barangije kutazaba nkaba ministers afite ubu yenda hari ikizakorwa

Comments are closed.

en_USEnglish