Digiqole ad

Kirehe: Abaturage ngo ubuyobozi bukoresha amafrw mu bikorwa bidafite akamaro

 Kirehe: Abaturage ngo ubuyobozi bukoresha amafrw mu bikorwa bidafite akamaro

Ngo amazi babahitiyemo yahise apfa

Abaturage bo mu kagari ka Rugarama, Umurenge wa Mushikiri, mu Karere ka Kirehe barashinja ubuyobozi bw’akagari kabo kubahitiramo ibikorwa bitabafitiye akamaro kandi bukabikora mu mafaranga y’ubudehe ngo aho bayakoresha batabanje kubagisha inama.

Ngo amazi babahitiyemo yahise apfa
Ngo amazi babahitiyemo yahise apfa

Ibi bije nyuma y’aho aba baturage bazaniwe amazi meza muri aka kagari gusa akaba yarapfuye atamaze kabiri, kugeza ubu impombo hamwe na hamwe zikaba zaramaze gucika.

Abaturage bavuga ko amafaranga yazanye aya mazi, ari ay’ubudehe yari yaragenewe kugura amatungo yo guha abaturage batishoboye.

 

Ibi bije nyuma y’aho hari amafaranga ibihumbi 600 y’ubudehe yari yaragenewe buri mudugudu mu midugudu irindwi igize aka kagari yagombaga gukoreshwa hagurwa amatungo yokoroza abaturage.

Gusa ngo ubuyobozi bwaje kubahitiramo amazi ariko abaturage bakavuga ko aya amazi yaje kugira  ibibazo atamaze amezi atatu.

Aba baturage bakaba bemeza ko nyirabayazana ari uko bahitiwemo ibyo batari bateganyirije aya mafaranga.

Mukashema Valentine uvuga ko atazi aho uyu mwanzuro wo guhabwa amazi wafatiwe, avuga ko bagombaga guhabwa amatungo

Ati ”Aya marobine ari hano nk’umutaako tuyabona gutyo ntacyo atumariye ibi ni ibibeshyo ni nk’ibishuka abana, uru ruhombo wowe urabona rwanyuramo amazi akagaburira akagari kose?! Ntibishoboka ahubwo aho kugira ngo bafate amafaranga bayice gutya bari butuguriremo n’ayo matungo kuko abayafashe ubu bameze neza”.

Undi muturage waganiriye n’umuseke witwa  Birorimana Valensi yagize ati ” Iyo amazi aje utu duhombo duhita duturika (ni duto), baradusondetse pe amazi ntiyigeze aboneka na gake.”

Aba baturage ba Rugarama baravuga ko bicuza cyane nibura ngo iyo baba barahawemo inka baba bameze neza.

Birorimana ati ”Baradutekerereje baduturaho ibintu tutemeranyijwe, turicuza cyane nibura iyo baduha inka tuba tumeze neza nk’abandi baturanyi (bo mu tundi tugari) ubu bamwe batangiye kwiturana.”

Aba baturage ndetse n’abandi bose twaganiriye, bagiye bavuga ko bahawe amazi mu mafaranga yagombaga kugurwamo amatungo nk’inka n’ihene gusa ngo nibura niyo babaha ayo mazi ariko akaba mazima bari gupfa kwihangana.

Nkubito Denis uyobora aka kagari ka Rugarama mu murenge wa Mushikiri arahakana yivuye inyuma ibivugwa n’aba baturage ko bahitiwemo ibikorwa badashaka none bikaba byaranapfuye.

Ati ” Ibyo aba baturage bavuga si byo  rwose n’abayobozi b’umurenge barabizi ko ari bo bihitiyemo amazi kandi  amazi barayabonye babyemereje mu nama rusange y’imidugudu yose igera kuri irindwi.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abaturage bakabya cyane mu kibazo, gusa ngo bagiye kureba uburyo aya mazi yabungwabungwa neza.

Ati ” Umuturage wese aho ava akagera nta na rimwe azakubwiza ukuri ikimukorewe cyose ahora avuga ngo ntabwo ari kiza ngo gikoze nabi, gusa tugiye kubakangurira bitoremo komite izajya icunga aya mazi kuko ni nabo bayangiza.”

Ibibazo nk’ibi byo kuba hari abayobozi bahitiramo abaturage ibikorwa runaka batabanje kubyumvikanaho byakunze kumvikana mu aka karere ka Kirehe, gusa politiki y’u Rwanda iha uburenganzira umuturage bwo kwihitiramo igikorwa kimubereye.

Bayobotse iy'ibishanga nyamara ngo barahawe amazi agahita apfa
Bayobotse iy’ibishanga nyamara ngo barahawe amazi agahita apfa

 

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ngayo nguko iyutirimutse ukava Kigali na KCC yayo ukegera hirya gato. Ntabwo ari Kirehe gusa hirya nohino uhasanga amavomero aheruka amazi ubwo yesu kristo aheruka kwisi.

  • Ngibi rero ibibera muri Africa iwacu!! Kuki tutabanza kureba ibikenewe by’ibanze nk’amazi, ibiribwa bihagije, imyambaro,amashuri ubuvuzi,….tukihutira gusa gukora ibyo kwereka amahanga kandi abaturage babayeho nabi? dukwiye guhindura imyumvire, iterambere rihera ku muturage ejo rigakwira hose ubundi hejuru nabo bakabona ubushobozi bwo gukora ibindi byiza ariko wa muturage abanje kwihaza!!

    • Harya sinumvaga ejobundi shefu mukuru yihaniza abayobozi bakora gahunda zidafitiye abaturage akamaro mu mibereho myiza yabo?

Comments are closed.

en_USEnglish