9/11: Ibyihebe 19 byakoze mu jisho USA
Televiziyo ku Isi hose zaracanwe abantu bakuka umutima babonye imiturirwa yo muri USA yitwa World Trade Center iri kugwa hasi kubera umuriro n’uburemere byatewe n’uko yagonzwe n’indege za Boeing zayobejwe n’ibyihebe bivugwa ko byateguye uyu mugambi mu buhanga n’ubugome bihambaye.
Ku Cyumweru hazaba ari taliki ya 11 Nzeri, 2016, Isi yose na USA by’umwihariko bazibuka icyo gitero cyahitanye abantu ibihumbi bitatu barenga (3000) hangirika ibintu byinshi bifite agaciro kabarirwa muri za miliyoni z’amadolari.
Indege ebyiri ni zo zangije imiturirwa ya World Trade Center, indi imwe yangiza Minisiteri y’Ingabo ya USA, Pentagon, aha ngo haguye abantu bagera ku 125 bakoragamo.
Ku wa Kabiri sa mbiri n’iminota mirongo ine n’itanu (8h45’) za mu gitondo nibwo ishyano ryaguye. Indege Boeing 767 yari irimo litiro 20, 000 za benzene yagonze inzu ya 80 y’umuturirwa wa World Trade Center ( i New York).
Mu gihe abantu bari bakibaza ibibaye, za camera za televiziyo z’Isi ziri gukurikirana uko bimeze, mu minota 18 haje indi ndege, Boeing 767 igonga undi muturirwa wa kabiri ku nzu ya 60, yombi yirundumurira ku butaka.
Uyu muturirwa wa kabiri wishe abatabazi benshi bari baje gutabara ku muturirwa wa mbere ku buryo ngo hapfuye abagera kuri 400 barimo abashinzwe kuzimya umuriro n’abapolisi.
Imiturirwa ya World Trade Center yari ifite inzu zigerekeranye 110, zacururizwagamo ibintu by’amoko atandukanye by’igiciro cyo hejuru.
Nibwo bwa mbere USA yari itewe, bayisanze ku butaka bwayo nyirizina kuko ubundi hibasirwaga ibikorwa byayo mu mahanga.
Amakuru urwego rw’ubutasi bwa USA rwahawe na bamwe mu bo rwafashe bakemera ko bakoranaga n’abagabye igitero, avuga ko babikoze bagamije kwihimura kuko USA ngo ifasha Israel mu gukandamiza Abasilamu muri rusange n’Abanyapalestine by’umwihariko.
Abenshi mu byihebe 19 bakomokaga muri Arabia Saoudite, abandi ari abo mu bindi bihugu by’Abarabu.
Babikoze kandi bashaka guhana USA kubera intambara yo mu Kigobe cya Perse aho yarwanyaga Saddam Hussein, ndetse bakanga ibikorwa byayo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Bamwe mu basore bakoze biriya bitero bari bamaze umwaka n’igice biga gutwara indege mu mashuri yo muri USA.
Uretse abapilote batwaye indege nyirizina, hari abandi bari baramaze kugera muri USA mbere gato y’uko igitero gikorwa, bakaba bari bagamije kuza kwinjira mu ndege hamwe n’abagenzi.
Bagiye mu ndege bazi neza ko zipakiye amavuta menshi kuko zari bukore ingendo ndende zambukiranya imigabane.
Ibyihebe 19 bimaze kugeramo byabashije kwinjira mu cyumba cy’abapilote barabica barangija baba ari bo batwara izo ndege, ibyari urugendo ruhire bihinduka urupfu…
Inzu za World Trade Center zubakwa zahawe ubushobozi bwo kudahirikwa n’umuyaga ufite umuvuduko wa km 200/h.
Kuba yarahirimwe byatewe ahanini n’ubukana by’umuriro watewe no gushya kw’indege zari zikoreye ibihumbi bya Litiro z’amavuta byivanze n’amashanyarazi ahambaye yari muri iriya nzu bityo havuka umuriro w’inkekwe.
Ahagana saa yine n’igice (10h30’) za mu gitondo, inzu za World Trade Center zari zabaye umuyonga, zitangira kwirundumurira hasi.
Mu bantu bari muri World Trade Center harokotse batandatu gusa. Hapfuye abantu ibihumbi bitatu hakomereka abagera ku bihumbi icumi (10 000).
Hagati aho hari indi ndege United Flight 93 yari ihagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Newark International Airport muri New Jersey.
Iyi ndege yaje gushimutwa n’ibyihebe ariko ntibyabasha kuyikoresha uko byabyifuzaga kuko abagenzi babirwanyije nyuma yo kumenya ibyari bimaze kuba muri New York na Washington DC.
Muri iyi ndege bamwe mu bagenzi baganiriye kuri telefoni bemeranywa ko bagiye kubirwanya (ibyihebe). Umwe muri bo witwa Thomas Burnett Jr. yandikiye umugore we amubwira ko amukunda, ko we na bagenzi be bagiye guhangana n’ibyihebe byari byabafashe bugwate mu ndege.
Ubwo we na bagenzi be bahisemo kurwanya ibyihebe indege ita umurongo, irikaraga igwa mu murima ahantu bitaruye abari bayirimo bagera kuri 45 barapfa.
Ibi byabereye muri Leta ya Pennsylvania ahagana saa yine n’iminota icumi (10h10) mu gihe i New York byari byakomeye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana aho ibyihebe byashakaga kugusha iriya ndege ariko hari abavuga ko ari ku Biro bya Perezida wa USA, White House, abandi bakavuga ko yari bugushwe kuri Sena ya USA cyangwa kuri rumwe mu nganda zikora ibisasu bya kirimbuzi bya USA.
Perezida Georges W Bush wari watembereye, yabwiwe amakuru y’ibibaye ahita ataha ajya guha abaturage ijambo ryo kubahumuriza.
Ageze mu biro bye, Oval Office yabwiye abaturage ko nubwo USA yahuye n’akaga ariko ikiriho. Yongeyeho ko USA igiye guhiga bukware abantu bose bagize uruhare muri kiriya gitero kandi ko itazatandukanya ababikoze n’ababacumbikiye.
Tariki ya 7 Ukwakira muri uwo mwaka, USA yagabye igitero bite Operation Enduring Freedom muri Afghanistan aho Osama Bin Laden bivugwa ko yari atuye akanahatoreza ibyihebe.
Mu mezi abiri bari bamaze kumuca intege ariko bataratsinda urugamba kuko bagombaga kumwica no kurimbura ubutegetsi bw’Abatalibani kuko ngo ari bwo bwateraga inkunga ibyihebe mu bihugu nka Pakistan.
Ku italiki ya 02, Gicurasi 2011 nibwo USA yivuganye Oussam Bin Laden imusanze aho yabaga muri Abbottabad, Pakistan.
Gupfa kwa Bin Laden ntibyakuyeho iterabwoba ahubwo ubu rimaze kugera hirya no hino ku Isi no mu Burayi by’umwihariko.
www. history.com
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
BIRANDITSWE NGO “TURWANA N’IBINYABUBASHA”!
NAHO UBUNDI NTABWO BYUMVIKANA KO IGIHUGU GIFITE CIA, FBI, NSA, INTERCONTINENTAL MISSILES, STEALTH BOMBERS, STRATOFORTRESS BOMBERS, H BOMB, A BOMB, N BOMB, NUCLEAR SUBMARINES, etc, etc, NTIBYUMVIKANA UBURYO ICYO GIHUGU CYABURA UMUTEKANO!!!!
Ngo iyo UWITEKA atari We urinze, abarinzi ba………
Comments are closed.