Eric Nshimiyimana ngo ntatewe ubwoba n’umukino wa Vita Club uzaba ejo
Umukino ufungura irushanwa ‘AS Kigali PreSeason Tournament 2016’, uzahuza Vita Club yo muri DR Congo na AS Kigali. Nubwo hari abakinnyi Eric Nshimiyimana abura, ariko ngo ntatewe ubwoba n’uyu mukino.
Kuri uyu wa kane tariki 8 Nzeri 2016 kuri Stade ya Kigali, hazabera imikino ibiri, yo gufungura irushanwa ryateguwe n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali Pre-Season Tournament 2016.
Umukino wa mbere uzaba saa 15:30, uzahuza AS Kigali yateguye amarushanwa na Association Sportive Vita Club itozwa n’utozwa na Jean-Florent Ikwange Ibengé wahesheje ikipe y’igihugu ya DR Congo igikombe cya CHAN2016, yabereye mu Rwanda.
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yabwiye Umuseke nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa gatatu tariki 7 Nzeri 2016, ko badatewe ubwoba no guhura n’ikipe ikomeye muri Afurika.
Yagize ati “Ntabwo dutewe ubwoba no gufungura irushanwa dukina na Vita. Kuko tugiye gutangira umwaka mushya w’imikino. Iyo umwaka utangiye ntuba uzi ikipe ikomeye kurusha izindi. Na bo barimo kwitegura, baguze abakinnyi bashya, kandi natwe ni uko.”
Nshimiyimana yavuze ko ngo yemera ko Vita Club ikomeye ku mateka kuko yitwaye neza mu myaka yashize.
Ati “Banafite umutoza mwiza kandi ndamwubaha, ariko sintewe ubwoba na we, kuko nanjye mfite ikipe nziza.”
Uyu mutoza yakomeje abwira Umuseke ko muri iki gikombe bateguye, batazakoresha Kabange Twite na Ndaka Frederick kubera ibibazo by’imvune.
Abakinnyi bashya nka Tubane James, Nshutiyamagara Ismail Kodo, Mubumbyi Barnabe, Ntamuhanga Tumaine Tity, Ndahinduka Michel na Nkomezi Alexis bo bazakina.
Umukino uzakurikiraho, uzahuza Rayon Sports na Police FC kuri Stade ya Kigali saa 18h00.
Iri rushanwa rizahuza amakipe yo mu Rwanda na DR Congo rigiye kumara iminsi 10 rikinwa, rizatwara ingengo y’imari ya miliyoni 100 frw.
Uko gahunda ya AS Kigali Pre-Season Tournament 2016 iteye:
Itsinda A: AS Kigali, APR FC, Dauphin Noir na AS Vita
Itsinda B: Rayon Sports, SC Kiyovu, Sanga Balende and Police Fc
Tariki 8 Nzeri
AS Kigali vs AS Vita (Stade de Kigali, 15:30)
Rayon Sports vs Police Fc (Stade de Kigali, 18:00)
Tariki 9 Nzeri
APR Fc vs Dauphin Noir (Stade de Kigali, 15:30)
Sanga Balende vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 18:00)
Tariki 11 Nzeri
AS Kigali vs Dauphin Noir (Stade de Kigali, 15:30)
Sanga Balende vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15:30)
SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena, 15:30)
AS Vita vs APR FC (Stade de Kigali, 18:00)
Tariki 13 Nzeri
AS Vita vs Dauphin Noir (Stade Umuganda, 15:30)
Police FC vs Sanga Balende (Kicukiro, 15.30)
APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15.30)
SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 18.00)
Tariki 15 Nzeri, hazakinwa imikino ya ½ Amahoro Stadium
Tariki 17 Nzeri, hazakinwa umwanya wa gatatu na final.
Roben NGABO
UM– USEKE