Byari ibyishimo ku Banyarwanda baba Ghana, nyuma yo kunganya n’u Rwanda 1-1
Kuwa gatandatu – Mu mukino wo kwishyura usoza imikino y’amatsinda, mu guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN) 2017 kizabera muri Gabon, u Rwanda rwanganyirije na Ghana iwayo igitego 1-1. Byari ibyishimo ku Banyarwanda baba muri Ghana.
Uyu mukino wabaye ari uwo guharanira ishema gusa kuko Ghana yamaze kubona itike yayo bidasubirwaho, ndetse n’u Rwanda rwamaze kuyibura bidasubirwaho.
Amakipe yombi yakinnye afite ibibazo, kuko muri Ghana hajemo ibibazo byo kutumvikana hagati ya Minisiteri ya Siporo yaho n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku buryo bakinnye n’Amavubi bakoranye imyitozo rimwe gusa.
Amavubi nayo kubera ibibazo mu batoza, na Minisiteri y’umuco na Siporo bageze muri Ghana mu ijoro ryo kuwa gatanu bucya bakina.
Kuri ‘Accra Sports Stadium’, umupira waje gutangira Stade irimo abafana bacyeya. Gusa ntibyabujije ko amakipe yombi yitwara neza.
Ghana igizwe n’abakinnyi bakina ku mu mashampiyona anyuranye y’ababigize umwuga cyane cyane ku Mugabane w’Uburayi, yihariye cyane igice cya mbere, ndetse iza no kukibonamo igitego cyatsinzwe Samuel Tetteh ku munota wa 24, anyuze ku ruhande rw’iburyo rw’Amavubi.
Black Stars ba Ghana bakomeje gusatira izamu ariko umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ n’ubwugarizi bwari bugizwe na Rusheshangonga Michael (iburyo), Rugwiro Herve na Faustin Usengimana (hagati) na Ndayishimiye Celestin (ibumoso), imbere yabo hakaba Mugiraneza J.B. Migi na Mukunzi Yannick bakomeza kubyitwaramo neza.
Mu gice cya kabiri Amavubi ayobowe n’umutoza Jimmy Mulisa na Mashami Vincent yahinduye umukino, ntiyakomeza gukina yugarira gusa, noneho atangira gushaka n’amahirwe y’ibitego.
Kapiteni Haruna Niyonzima, Nshuti D. Savio na Jacques Tuyisenge bari hagati bagerageza guhererekanya imipira neza na Yannick na Migi no gushakira amahirwe y’ibitego rutahizamu Sugira Ernest, gusa amahirwe macyeya yabonye ntiyayabyaza umusaruro.
Mu minota 20 ya nyuma y’umukino, Jimmy Mulisa yinjije mu kibuga Muhadjiri Hakizimana asimbuye Sugira Ernest, kugira ngo afatanye na Mukuru we Haruna gushaka amahirwe y’ibitego.
Ku munota wa 83, Amavubi yabonye ‘free kick’, Muhadjiri Hakizimana ayiterana ubuhanga bwo hejuru, ayinjiza neza cyane, ibitego biba bibaye 1-1.
Avram Grant utoza Ghana yahise yinjiza mu kibuga Jordan Ayew kugira ngo bashaka igitego cya kabiri, ariko Bakame akomeza kwitwara neza akuramo imipira ikomeye.
Muri iri tsinda H, Mozambique yatsinze Ibirwa bya Mauritius 1-0, bituma inganya amanota 7 n’u Rwanda, gusa ihita ifata umwanya wa 2, u Rwanda rujya ku mwanya wa 3 kubera ko Mozambique yarutsindiye ibitego 3 binjirije i Kigali. Ibirwa bya Mauritius biri ku mwanya wa nyuma n’amanota 6.
Andi mafoto twohererejwe n’Abanyarwanda bitabiriye uyu mukino:
UM– USEKE.RW
11 Comments
ABA BAFANA NDABEMEYE,,, BASHOBORA KUBA BARAFASHIJE IKIPE KWIHAGARARAHO
BRAVO BASORE
hhh tegura benita weeeeeeeeee sha mwarahatubereye kbs ndabona mwari mwishimye nkaho tugiye muri CAN hhhhhh congz kbs
Iryo jambo riransetsa ngo I’m proud to be Rwandan ???? ugasanga nkumuntu yabishyize kuri Instagram ???????? abanyamahanga baba bumiwe bibaza urwikekwe ruba rukubiye muriryo Jambo.
wewe ubayeho ute koko igihe ucyita kubyo abandi bagutekerezaho. live your life the way u want it to be
kikurume sha. of course we are Proud to be Rwandan. Ariko nanone @ Musafiri wowe rwose uzakomeze ube shame yo kuba umunyarwanda kuko siko abanyarwanda duteye. Ntamunyarwanda uteye nkawe.
#Proud to be a rwandan……………………………………………………………………………………………………………………….. thy should mind about their busnessss.viva rwanda viva KP.
@musafili abo banyamahanga uvugira ntawe ubitayeho.yes we’re proud 2be Rwandan
wowe uracyavuga abanyamahanga uzababona
Ntamuntu utaba proud yigihuguke ariko wamugani iryo jambo rikubiyemo urwikekwe kumugani wa musafiri
Musafiri mwimurenganya iryojambo nanjye numva natazi pe
Ikipe niyo yishakira abafana na Afande wo muri Ghana yaje yifotozanya n’Abanyarwanda
AKA KANTU NDAGAKUNZE MUNYAMAKURU UZI COMMENTS KABISA
ABASODA BA GHANA NTARIBI RYABO
Comments are closed.