AMAFOTO: Amavubi agiye muri Ghana gushaka ishema ry’igihugu
Ikipe y’igihugu Amavubi igiye muri Ghana, gukina na Black Stars mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, gusa ni ukurwanira ishema ry’igihugu kuko amahirwe yo kukijyamo yarangiye.
Kuri uyu wa gatanu saa 13:25, nibwo abatoza batatu; Jimmy Mulisa, Mashami Vincent na Thomas Higiro, abaganga babiri; Rutamu Patrick na Hakizimana Moussa, Team Manager w’Amavubi Emery Kamanzi n’abakinnyi 18 bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, mbere yo gufata indege ya saa 14h00, ijya i Accra muri Ghana.
Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima yatangaje we na bagenzi be ko intego ibajyanye ari uguhesha u Rwanda ishema.
Niyonzima Haruna ati: “Tuzi neza ko abantu nta mahirwe baduha. Icyo ni cyo kidutera imbaraga. Tugiye muri Ghana tubizi ko tugiye guhangana n’ikipe ikomeye. Twe nta gitutu kituriho, tuzakina umupira wacu, kandi twizeye umusaruro mwiza.”
Haruna yanavuze ko ku bakinnyi bagenzi, kuba umukino ari umwe mu izca kuri televiziyo zikomeye ku Isi ngo ushobora kuzabahindurira ubuzima, ngo niyo mpamvu bagiye kwitanga uko bishoboka.
Abakinnyi 18 bahagutse mu Rwanda bagiye muri Ghana ni:
Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport) & Marcel Nzarora (Police Fc).
Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Ndayishimiye Celestin (Police FC), Munezero Fiston (Rayon Sports), Rugwiro Herve (APR FC), Usengimana Faustin (APR FC) na Manzi Thierry (Rayon Sports).
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptista (Azam FC/Tanzania), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Ally (Mukura VS), Niyonzima Haruna (Young Africans), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) na Habyarimana Innocent (APR FC)
Ba rutahizamu: Sugira Ernest (AS Vita/DRCongo) na Jacques Tuyisenge (Gor Mahia/Kenya)
Umukino w’u Rwanda na Ghana uzabera kuri stade Accra Sports Stadium, ejo kuwa gatandatu tariki 3 Nzeri 2016, saa 17:30. Uyu mukino uzaca kuri Super Sports 4.
Amafoto @MUGUNGA Evode
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Imana ibane n’amavubi,tuyifurije gutsinda!!!!!!
Imana ibane n’amavubi,tuyifurije gutsinda!!!!!!
ako nkubu imana yakoze ibitangaza amavubi agatsinda koko sha nanezerwa pe imbere twahereye kweli mana we ubu niwoe twisunze pe
Comments are closed.