Umukino na Ghana wafasha Umunyarwanda kubona ikipe y’i Burayi – Migi
Nubwo Amavubi yatakaje amahirwe yose yo kujya mu gikombe cya Afurika, Mugiraneza Jean Baptiste Migi asanga bazajya muri Ghana bashaka ishema ry’igihugu, no kwigurisha ku makipe y’i Burayi.
Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura umukino wa Ghana udafite kinini umaze, kuko rwamaze gutakaza amahirwe yose yo kujya mu mikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika (AFCON/CAN) kizabera muri Gabon 2017. Ghana yo yamaze kubona itike, dore ko yamaze kwizere kuyobora itsinda ‘H’.
Ubwo Umuseke wasuraga imyitozo y’Amavubi kuri uyu wa mbere, wabajije Mugiraneza Jean Baptiste ubu ukina muri AZAM FC yo muri Tanzania, intego bazajyana Ghana kandi bizwi ko nta kizere cyo kujya muri AFCON 2017.
Mu kudusubiza “Nibyo koko twatakaje amahirwe yose, kuko twatsinzwe umukino wa Maurice, n’uwa Mozambique twari kumwe mu itsinda.”
Amavubi azahaguruka mu Rwanda ajya i Accra kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2016. Migi akavuga ko bazajya muri Ghana bajyanywe n’intego ebyiri gusa.
Ati “Ni uguhesha ishema igihugu cyacu bikandikwa ko u Rwanda rwigeze kwitwara neza muri Ghana. Bishobora no kuzamura igihugu cyacu ku rutonde rwa FIFA kuko ubu turi habi.”
Indi ntego ya kabiri ngo ibajyanye muri Ghana ni ukwishyira ku isoko bo ubwabo, kuko ari umukino uzaba ugaragara kuriza za Televiziyo kandi ukaba uzakurikiranwa n’abantu benshi.
Ati “Abakinnyi bacu benshi bakina mu Rwanda, abandi bakina mu karere hano hafi. Ariko tuzi ko umukino wa Ghana uzakurikiranwa n’abatoza n’aba-agents benshi. Umukinnyi witwaye neza mu mukino nk’uriya aba ashobora no kubona ikipe y’i Burayi imushima.”
Imyitozo y’Amavubi kuri uyu wa mbere yakurikiranywe kandi na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nzamwita Vincent Degaule, na Guy Rurangayire ushinzwe amakipe y’igihugu muri Ministeri ifite imikino mu nshingano zayo.
Kapiteni Haruna Niyonzima wa Yanga Africans na Jacques wa Gor Mahia yo muri Kenya bamaze kugera mu Rwanda, ariko bahawe akaruhuko ntibakoze imyitozo kuko bakinnye imikino mu makipe yabo kuri iki cyumweru, biteganyijwe ko batangirana n’abandi imyitozo mu gitondo cyo kuwa kabiri.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
3 Comments
ikipe yacu tuyifatiye iryiburyo. kandi tuzitwara neza pe/ dore ko no muri ghana ishyamba atari ryeru, hagati y,ishyirahamwe ryaho na minisiteri ishinzwe imikino muri ghana.
Dore urutonde rwa 18
1. Bakame
2. Nzarora Marcel
3. Rusheshangoga
4. Celestin Ndayishimiye
5. Immanishimwe Emmanuel
6. Faustin Usengimana
7. Kayumba Soter
8. Munezero Fiston
9. Yannick Mukunzi
10. Ali Niyonzima
11. Mugiraneza
12. Haruna Niyonzima
13. Muhadjiri
14. Savio Nshuti
15. Patrick Sibomana
16. Sugira Ernest
17. Tuyisenge Jacques
18. Usengimana Danny
Umupira urashajisha pe ndebera migi ukuntu ahise asaza kd nuruhinja rwejobundi
Comments are closed.