Digiqole ad

MTN na ‘Business Call Assist’ izoroshya itumanaho hagati y’ibigo n’abakiliya

 MTN na ‘Business Call Assist’ izoroshya itumanaho hagati y’ibigo n’abakiliya

Guhamagara ikigo gikoresha ubu buryo uzajya ubazwa uwo wifuza kuvugisha bahite bamukoherezaho

*Iyi serivisi ngo ikora nka ‘Call Center’ ariko yo ntisaba ibikoresho bidasanzwe,
*Ngo birashoboka ko nyiri ikigo yazajya yishyurira abakiliya bahamagara.

Kuri uyu wa 24 Kanama, MTN Rwanda yatangije serivisi nshya mu itumanaho ryo mu Rwanda izwi nka ‘Business Call Assist’, izifashishwa n’ibigo by’imari iciriritse (SME) mu kubihuza n’abakiliya babyo. Abayobozi mu bigo biteganya kuzayikoresha bavuga ko nta mahirwe y’umukiliya bazonge gucikwa, kuko umukiliya azajya aba ashobora kuvugisha abantu barenze umwe mu kigo.

Guhamagara ikigo gikoresha ubu buryo uzajya ubazwa uwo wifuza kuvugisha bahite bamukoherezaho
Guhamagara ikigo gikoresha ubu buryo uzajya ubazwa uwo wifuza kuvugisha bahite bamukoherezaho

Iyi serivisi izajya ikorereshwa nk’uko umuntu asanzwe ahamagara ku kicaro cy’ikigo runaka, bizwi nka ‘Call Center’ igamije kworoshya urujya n’uruza n’ubwumvikane hagati y’umukiliya n’uwo ashaka kuvugisha mu kigo runaka.

Ni serivisi igamije guuhuza abakiliya n’ibigo by’imari biciriritse aho ikigo runaka kizatanga nimero z’abakunze gukenerwa bagashyirwa muri system, ku buryo uhamagaye abazwa uwo yifuza akaba ari we bavugana, kandi igihe cyose.

‘Business Call Assist’ ni nshya mu Rwanda ariko ngo hari indi serivisi yari isanzwe ikora nkayo izwi nka ‘Call Center’ uretse ko yo kugira ngo uyitunge bisaba ubushobozi buhanitse. Ngo ‘si buri kigo gipfa kuyitunga’.

MTN ivuga ko iyi serivisi izakora nka ‘Call Center’, idasaba ko hari umukozi uhora ategereje uhamagara.

Umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN Rwanda, Nomani Munyampundu ati “ Ni uburyo abakiliya b’ikigo runaka bazajya  baterefonayo bagashobora kwakirwa neza kandi n’uwo bakeneye. Iyo izaba ikora nka Call Center Isanzwe.”

Uyu muyobozi muri MTN Rwanda avuga ko itandukaniro ari uko ‘Business Call Assist’ idasaba ubumenyi n’ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru nka ‘Call Center’ yari imenyerewe mu Rwanda.

Ati “ Business Call Assist yo nta software ikenera, nta hardware ikenera, ahubwo ni ukuguhereza serivisi, nka SME ugatangira ukakira telefone z’abakiriya banyu babahamagara  nk’aho ari nka ‘Call Center’ ariko nta bindi bikoresho bihambaye ukeneye.”

Ibigo byinshi ngo bikunze kugira imbogamizi yo kubura uburyo bwo kwakira ababigana binyuze ku itumanaho rya Telephone, bigatuma hari abakiliya bahezwa kuko batabashije kuvugisha uwo bakeneye mu kigo runaka.

Jean Bosco Ngirabega uyobora cooperative ihinga imboga yitwa ‘COAEKI’ Ati “ Hari igihe umukiliya yashoboraga kuguhamagara uri mu zindi gahunda ukamubwira uti ndi mu nama, akaba ntawundi muntu yashobora kuba yahamagara afite nimero yawe yonyine. Ariko izo mbogamizi ndizera ko iyi serivise izaba igisubizo kuri zo.”

Samsmith Habimana we avuga ko iyi serivisi izatuma nta mukiliya wongera kubacika ati “ Hari uburyo umuntu yahamagaraga ashaka kubaza igihe dukorera, ibiciro, n’izindi serivisi, nimero ahamagayeho agasanga uri kuyivugiraho, yahamagara rimwe, kabiri agahita acika intege akabivamo akabura icyo yashaka natwe tukaba turamuhombye.”

Aba bashoramari bikorera, bavuga ko hari n’igihe umukiliya yahamagaraga ashaka kubaza uwamufasha, yabura uwo ahamagaye byose bikaburizwamo ariko ko ubu buryo buzajya bubyikorera bugahita bukohereza ku muntu wifuza kuvugisha.

Muri iyi serivisi idasanzwe ikoreshwa mu Rwanda, uhamagaye ni we uzajya wishyura nk’uko bisanzwe bigenda iyo umuntu ahamageye undi. Amafaranga (ama unite) y’uhamagaye agatangira kugenda icyuma kikigufata mu gihe uba ukibazwa amabwiriza kugira ngo woherezwe ku wo wifuza kuvugisha.

MTN ivuga ko hari n’uburyo ikigo gishobora kwishyurira abakiliya bacyo ku buryo bajya bahamagara ku buntu.

Kujya muri iyi serivisi bisaba ko ikigo kishyura 25 000 Frw  buri kwezi, kigahabwa na nimero ebyiri zizajya zihuza n’ihamagarwa n’abakiriya kubuntu.

Iyi serivisi izanakoresha ubutumwa bugufi bitewe na serivisi abakiliya bakenra, MTN ivuga ko abakoresha imirongo yose y’itumanaho bashobora kujya bifashisha iyi gahunda mu guhamagara ikigo bifuza kuvugisha.

Nomani Munyampundu ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri MTN Rwanda avuga ko umuntu azajya avugisha uwo ashaka
Nomani Munyampundu ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN Rwanda avuga ko umuntu azajya avugisha uwo ashaka
Jean Bosco Ngirabega yavuze ko iyi serivise igiye kubafasha mu bikorwa by'ubucurizi kuko izajya ituma abakiriya bakirwa neza
Jean Bosco Ngirabega yavuze ko iyi serivise igiye kubafasha mu bikorwa by’ubucurizi kuko izajya ituma abakiriya bakirwa neza
Abayobozi mu bigo by'imari biciriritse beretswe ko iyi gahunda igamije kworoshya urujya n'uruza hagati yabo n'ababagana
Abayobozi mu bigo by’imari biciriritse beretswe ko iyi gahunda igamije kworoshya urujya n’uruza hagati yabo n’ababagana

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • cool ………!

Comments are closed.

en_USEnglish