Urban Boys yegukanye PGGSS6 (Amafoto)
Saa 18h30′ nibwo igitaramo cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 cyatangiye. Abantu bari benshi cyane bavuye hirya no hino mu mujyi wa Kigali baje kwihera ijisho uwegukana iri rushanwa.
Kuva iri rushanwa ryatangira mu myaka itandatu ishize, ni ubwa mbere ryegukanywe n’itsinda ry’abantu barenze umwe. Mu yandi yose ryagiye ryegukanwa n’umuhanzi uririmba ku giti cye.
Begukanye iri rushanwa bakurikira Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly na Knowless uheruka kuryegukana muri 2015.
Ni nyuma y’aho hashize amezi atatu hakorwa ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu Ntara. Ubu akaba aribwo hagiye kumenyekana ugomba kwegukana iri rushanwa ritegurwa na EAP ifatanyije na Bralirwa.
Buri umwe yavugaga izina ry’umuhanzi afana avuga ko ariwe ukwiye kwegukana iri rushanwa. Gusa ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.
Uko abahanzi batomboye uburyo bari bukurikirane kuri stage, abari aha baranavuga ko byashoboka ko ari nako bari bukurikirane mu myanya.
Ku mwanya wa mbere biteganyijwe ko Bruce Melodie ariwe uza kuririmba bwa mbere kuri stage. Agakurikirwa na Christopher, Jules Sentore, Danny Nanone, Danny Vumbi, Young Grace,TBB, Umutare Gaby, Urban Boys na Allioni.
Primus Guma Guma Super Star imaze kugira izina rikomeye cyane mu Rwanda. Kuko usanga abanyarwanda benshi bamaze kumenyera ko ibyo bitaramo bibera hirya no hino mu Ntara bibagezaho abahanzi mu buryo buboroheye.
Buri muhanzi wese mu ntangiriro z’umwaka aba yiteguye ko ashobora kurijyamo bitewe n’ibikorwa aba yarakoze mu matora akorwa n’abanyamakuru, aba Djs, n’aba producers.
Dore uko byifashe mu mafoto kuri Stade Amahoro i Remera
Nyuma yo gutambuka ku rubyiniro bose uko ari 10, abashinzwe kubarura amajwi y’aba bahanzi bamaze umwanya munini barimo kuyateranya. Byaje kurangira itsinda rya Urban Boys ryegukanye iri rushanwa ritari ryoroshye kuva ryatangira kubera ko ryahuriye abahanzi benshi b’abahanga.
Uko bakurikiranye mu myanya
10. Umutare Gaby
9.TBB
8.Danny Nanone
7.Jules Sentore
6.Allioni
5.Young Grace
4.Danny Vumbi
3.Bruce Melodie
2.Christopher
1.Urban Boys
Photos:Mugunga Evode & Ishimwe Innocent/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
11 Comments
kabisa finally! congrats basore bacu.Urban boys super level super swagga. reka mpite numva Marry me kabisa. Ariko se buriya indi myanya biri fair? Nka Bruce yari kuba uwa kabiri na Danny uwa kane. Anyways, super swagga until I die (no pun intended)
My opinion is that the 1st 2nd and 3rd place were fair but Young Grae na Alioni nibo bari bakwiye kuba abanyuma rwose btago bazi kuririmba barahatiriza….
icyijya kinsetsa rero nuko babaha imyanya myiza ngo ni gender… iyo ari talent ibya gender ntacyo biba bikivuze. Congs to Urban Boyz ariko cyane Christopher kuko afite imbere heza ni muto muri bose…. thanks Umuseke…
@Chantal, uvuze ukuri Allioni na Young Grace ni bo bagombye kuba abanyuma kuko sinumva n’ukuntu baba barabahisemo. Congs to urban boys.
Congs to urban boyz!
@ Chantal & Rwema
Muri PGGSS harebwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi muri road shows zose. Kuririmba neza nimwe mu mpamvu zaha umuhanzi gukundwa ariko ntimwiyibagize ko hari ubwo umuhanzi akundirwa kubera injyana aririmba, kuko asanzwe yifitiye igikundiro cyangwe se naho aririmbira uburyo bamwiyumvamo. Urugero Knowless mu ruhango yahagurutsaga imbaga kuko bamwita umwana wabo. Erega burya na Urban boys ibitaramo bya live si ibintu byabo ariko kuri iyi nshuro nibo bahagurutsaga imbaga. Congs kuri bo. Congs to Christopher. Uyu musore azi kuririmba harabura gusa kumanuka akegera public nayo ikamwibonamo naho Melody we pole sana. Nawe nashake uko anywana na ba bafana bikura ayabo bakamutora kuri sms naho yazatungurwa ubutaha kuko harazamuka benshi bazi kuririmba.
Izi za guma guma bazivaneho, zica umuziki nyarwanda insingano za ministère y’umuco zitabare, ibi tubyibuka kera muri Zaire na za Zaiko langa langa zacurangiraga za bralirwa zaho na toton skol.. mumyaka ya za 80.Gukora promotion z’inzoga oya.Aha ndabona n’abacomentinga hano babiteye umugongo.
urban boyz yarigikwiye abandi ninyiga guhuma kbx!
Nigihe ,turabashimiye ,
@Ben,burya isi iyobowe n’amafaranga.Uzatembere mu mijyi yo mu Rwanda uzahasanga amabara menshi ya publ z’amasosiyete afite cash mu Rwanda.Iby’umuziki rero ntacyo bivuze imbere ya cash.Buriya ririya rushanwa rihindutse rikitwa igikwangari guma guma super star twaryitabira ndetse tukanagisoma bya vrai!Amafaranga si ikintu noneho yakoreshwa muri publicité ibintu bikaba ibindi!Byakire uko!
Only God knows how I feel about Urban boy’s victory. Urban boys are one of the people who sacrificed themselves to get Rwandan music where it is now so, It was just a matter of time but we knew deep down in our hearts that Urban boys deserve nothing but to get rewarded for that hardwork. People are always and will always talk shit behind other people’s success but no matter what you say these boys made history and their name will last forever in the history of Rwandan music. These boys paved the way for other young artists, They came far and they still need to get far coz a lots still needs to be done to make Rwandan music shining around the world. Special thanks to them! These boys came from a poor background They’ve been striving for greatness and tonight, they proved millions of Rwandan youth that no matter where you come from, you can live the life of your dreams.
Dufate ko aba artistes bose ba PGGSS6 baririmba neza kandi nibyo koko bafite amajwi n’ubuhanga biranga umuhanzi w’inzobere. Gusa icyiciye bamwe abandi bakahazamukira ni ibi:
Professionnalisme na discipline;
Communication inoze na bose, umuntu agapima ayo avuga kuri stage;
Kwiyumvamo no kwiha akanyabugabo imbere y’imbaga nyamwinshi;
Kwitwararika udushya bitarimo agakabyo ariko;
Interaction avec la foule;
Bref, viser l’excellence, ari nabyo bituma umustar agira ikintu arushije abandi by’umwihariko.