Ngoma: Bari kurarana n’ingurube mu nzu kubera ubujura buzugarije!
Bamwe mu borozi b’ingurube bo mu murenge wa Remera, mu karere ka Ngoma bahisemo kujya bararana n’aya matungo mu nzu kubera ubujura budasanzwe bukomeje kuyakorerwa.
Aba baturage bavuga ko ubu bujura bukomeje gufata indi ntera, bavuga ko abajura biba izi ngurube bazambutsa bakazijyana mu karere ka Kayonza, bakazijyana ari nzima cyangwa bazibaze.
Iki kibazo cy’ubujura, kigaragara cyane mu tugari twa Ndekwe na Bugera twombi two mu murenge wa Remera tuzwiho kugira umwihariko wo kuba abadutuye bakunze korora aya matungo.
Mugabushaka Cyprien agira ati ” Baraziba bakajya kuzigurisha muri Kayonza, zimwe bazijyana bazishe bakajyana inyama, izindi bakazijyana ari nzima.”
Uyu mugabo uvuga ko ubu bujura bumaze gufata indi sura, avuga ko ari umwe mu barara amarondo ariko aba bajura bafite ubuhanga bukabije kuko babaca muri humye.
Undi witwa Twarayezu Laurent avuga ko ikibabaje ari uko aba bajura basa nk’abatizwa umurindi n’ubuyobozi. Ati “ ikitubabaza ni uko n’iyo bafashwe bafungwa uyu munsi ejo bakaba baratashye.”
Aba baturage bavuga ko iri tungo ry’ingurube ari ryo basanzwe bakesha amaramuko n’imibereho kuko ari ryo ribafasha kubona umusanzu w’ubwisungane bwa Mutuelle de Sante.
Twagirayezu akomeza agira ati ” Iyo woroye itungo rigufi uba ugira ngo rigufashe gutanga mutuelle, kubona amafaranga y’ishuri, ay’inyubako za leta ,…ntabwo wagurisha inka ku tubazo nk’utwo duto,…”
Uyu muturage avuga ko itungo nk’iri rifatiye rinini abatuye muri aka gace ndetse ko uryoroye akora ibishoboka byose kugira ngo atarihomba mu maherere nk’aya y’ubujura buyugarije bityo ko hari abaturage benshi bahisemo kujya bararana nayo.
Ati “ Iyo ngurube uba ukesha ibyo byose uhitamo kuyiraza mu nzu ukayiha icyumba kimwe, ukemera ukimura abana cyangwa mwe mukayimukira mukarara muri sallon.”
Kibinda Aimable uyobora uyu murenge wa Remera uvugwamo ubujura bw’ingurube, avuga ko iki kibazo kidakabije nk’uko abaturage bakivuga kuko amarondo akora neza.
Ati ” Ntabwo byari byaba umwihariko, ashobora kuba ari nk’umuntu uba waraye wibwe ingurube ariko ntabwo byari byaba muri rusange kubera ko umutekano wari ukimeze neza, gusa hari amarondo akorwa akurikirana umutekano w’abantu n’ibintu byabo.”
Akomeza avuga ko bakorana neza n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kavugwamo kuba isoko y’izi ngurube zibwa by’umwihariko inzego z’umutekano wako kugira ngo bakurikirane ibyaba byibwe bikambutswa muri aka karere.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ndabona dukataje mwiterambere.
Comments are closed.