Digiqole ad

Rusizi: Akarere karizeza ko ‘Kivu Marina Bay Hotel’ ya miliyoni 20 $ itahwa uyu mwaka

 Rusizi: Akarere karizeza ko ‘Kivu Marina Bay Hotel’ ya miliyoni 20 $ itahwa uyu mwaka

Imirimo yo kubaka iyi Hoteli ubu yarasubukuwe.

Nyuma y’igihe gito imirimo yo kuyubaka Hoteli y’icyerekezo “Kivu Marina Bay” itangiye, yaje guhagarara bitewe b’ubushobozi bw’abaterankunga ndetse na banyirayo (Diyoseze Gaturika ya Cyangugu) bwaje kuba bucye. Ubu imyaka umunani (8) itaruzura.

Imirimo yo kubaka iyi Hoteli ubu yarasubukuwe.
Imirimo yo kubaka iyi Hoteli ubu yarasubukuwe.

 

Nyuma yo kubona ko Diyoseze yananiwe kuzuza iyi Hoteli, Leta yafashe umwanzuro wo kwinjiza muri uyu mushinga Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) n’Akarere ka Rusizi, imirimo yo kuyubaka yongera gutangira.

Abanya-Rusizi bari bishimiye iki gikorwaremezo, binubira kuba itubakwa ngo irangire kuko ishobora guhindura isura y’umujyi wabo washyize mu mijyi 6 izunganira Umujyi wa Kigali.

Umucuruzi mu Mujyi wa Rusizi witwa Mukeshimana Beathe yabwiye Umuseke ko bari biteze ko iyi Hoteli igiye kuba kimwe mubikorwa bizakurura abantu benshi i Rusizi, bikaba byakongera n’abaguzi.

Ati “Iyi nzu uko twari tuyiteze si ko tuyibona, gusa byaba byiza byihutishijwe, byadufasha mu micururize yacu ndetse n’imihahiranire n’ibihugu bituraniye n’aka karere ndetse n’iyi Ntara y’Uburengerazuba.”

Harerimana Frederic, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yemereye Umuseke ko iyi nyubako koko yahuye n’ibibazo, ariko akizeza ko uyu mwaka wa 2016 uzasoza yuzuye.

Mayor Harerimana ati “Hagiye habaho kubura kw’amafaranga kandi mu by’ukuri inyigo itari izwi neza, habaho ko Akarere kabanza kakageza inyigo kri BRD nk’umuterankunga kugira ngo ashore amafaranga azi ibyo agiye kugura, gusa ubu aho bigeze biraduha ikizere, ku bufatanye n’aba bose twizeye ko uyu mwaka wa 2016 warangira twayitashye.”

Iyi Hoteli byanze bikunze ngo izaba yuzuye mu mpera z'uyu mwaka.
Iyi Hoteli byanze bikunze ngo izaba yuzuye mu mpera z’uyu mwaka.

Ubu iyi nyubako iri gushyirwamo imbaraga n’abahawe isoko ryo kuyubaka “CHINASTAR Constuction (Rwanda) Co.Ltd”, noneho ikaba itanga icyizere.

Iyi Hoteli y’inyenyeri eshanu ‘Kivu Marina Bay’ n’ubwo yadindiye, abafatanyabikorwa mu kuyubaka barimo BRD, Intara y’Uburengerazuba n’Akarere ka Rusizi barateganya ko izuzura itwaye miliyoni 20 z’Amadorari y’Amerika.

Iyi Hoteli yavuzweho byinshi byanatumye idindira, kugira ngo yongere kubakwa byasabye imbaraga za Guverinoma, ndetse na Perezida wa Repubulika akaba yarakurikiranye cyane iby’umushinga wayo.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ahhhhhhhahahahahahahahah
    Ko ndeba se ari chantier iki mbisi, ubwo meya aziko hasigaye amezi 3 ngo umwaka urangire. Njywe ndiwe navuga ko tuzayiyakiriramo tubyina instinzi ya 2017, naho ibindi byo arabeshya.

  • Iyi Hoteli rwose ntishobora kuzura mbere ya 2020. Nta nyirayo igira: habanje Kiliziya, hakurikiraho amadeni ya miliyari ebyiri za BK, hakurikiraho icyitwa ngo WESPIC (na cyo ntituzi niba kibaho), hakurikiraho uturere twose turindwi tw’Intara ya West, ….. nyuma y’ibyo byose H.E. yabaza ati bigeze he, bakarebana. HE yaje gusaba BRD kuyigira iyayo, ubwo tuzareba niba izo Miliyoni 20 z’Amadolari (Miliyari 17 za FRWS) zizageraho zikabyara umusaruro. Ayi nya!!!!!

    • Jya ushaka amakuru Mister! Ntabwo iyi Hotel yabaye iya BRD. Ni umufatanyabikorwa gusa!

  • ubundi se icyo cyangugu ikeneye kihutirwa ni hotel? bakubatse inganda cg bagashyira imbaraga mu burobyi bw’isambaza bakajya bazohereza mu mahanga

  • Abategetsi baragwira. Iriya chantier ngo izuzura muri 2016? Hasigaye amezi ane nta n’ubwo structure yari yuzura , none se finition izatwara amezi angahe? bajye babeshya abahindi.

  • Ariko uyu mumaire arabona hotel Ari igisharagati bubaka muminsi 2!!!aho igeze iracyafite akanya pe.buriya Ari kubeshya abatazi aho igeze

  • ariko ama leta yo muri africa yaranyobeye rwose ikintu cyose kizubakwa na nyamahanga? leta yakera yazamuraga ama companies yubaka yaba nyarwanda kuko ndi buka ko izo companies zabanyarwanda zari zigeze kujya kubaka i burundi na congo ariko uyu munsi baziye amazi bigaragara kuburyo na toilets basigaye bahamagara abanyamahanga bakaba aribo bazubaka
    none se ubwo abiga civil engeering bazakora iki?

  • iyi hotel noneho iratanga ikizere kbsa kuko igezekure bitandukanye nkuko mbere yarimeze

Comments are closed.

en_USEnglish