Digiqole ad

Kantengwa wayoboraga RSSB yagizwe umwere, Ubushinjacyaha buri kubisesengura

 Kantengwa wayoboraga RSSB yagizwe umwere, Ubushinjacyaha buri kubisesengura

Angelique Kantengwa wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi, RSSB, umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko ubucamanza bwamugize umwere ariko Ubushinjacyaha buri gusesengura iki cyemezo byaba ngombwa bakazakijuririra.

Angelique Kantengwa wahoze ari umuyobozi wa RSSB
Angelique Kantengwa wahoze ari umuyobozi wa RSSB

Kantengwa yatawe muri yombi muri Nzeri 2014 akekwaho kugira uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,6 no gutanga amadolari ya Amerika ibihumbi 30 ($30 000) ya Leta mu buryo budahwitse ku muntu wari wakoze isoko ry’igishushanyombonera ryatanzwe na RSSB.

Yaburanishijwe mu 2015, mu kwa gatatu uwo mwaka aza kurekurwa by’agateganyo kubera uburwayi, kuva icyo gihe amakuru ye ntiyongeye kumenyekana.

Nyuma y’icyemezo kimurekura by’agateganyo, umucamanza yongeyeho ko uregwa atemerewe kurenga umugi wa Kigali adafite uburenganzira bw’umushinjacyaha.

Kuri uyu wa 09/08/2016, Faustin Nkusi umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko Kantengwa yaburanye urukiko rukamugira umwere tariki 15/07/2016.

Nkusi ati “Kugirirwa umwere n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko ubwo hari impamvu zashingiweho, gusa twebwe icyo twakora n’ukugisesengura (icyemezo cyafashwe n’urukiko) tukareba ibizakurikiraho.

Gusa turacyafite iminsi 30 iyo hafashwe icyemezo nka kiriya turicara tukareba impamvu zashingiweho agirwa imwere, iyo dusanze zitatunogeye dufite uburenganzira bwo kujurira kuko amategeko ateganya ko iyo utishimye icyemezo ushobora no kukijurira.”

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Billionaires never go to jail

  • Nta muherwe ufungwa byo, kereka aburanishijwe n’abandi baherwe

  • Nanjye nyuruje miliyari, ukamfungura by’agateganyo ngasubira kuburana, sinatsindwa

  • Reka turebeko bazamusubizumwanya we.

    • Yego yeeeeeeeeeeeee! Naho uri kuwukoraho se agashyirwa he? Buriya nabe atuje ho gato abe arya ayo sha. Ubundi yari kuzayahembwa ryari

      • Wapi, arye ayo naho imyanya birangiriye hariya. Amashuli ayashyire mu bucuruzi abe rwiyemeza mirimo cyane ko abonye igishoro

  • Ibya Rosa MUKANKOMEJE se byo bigeze he? Ko ntawe utubwira uko byifashe ubu. Azaburana ryari? Ubu se arihe? Yibera imuhira iwe, cyangwa ajya ku kazi?

  • Rose Mukankomeje yararekuwe ari mu rugo iwe, ntabwo yaburanishijwe basanze ibyaha byari cheap ngira ngo. Ariko ahubwo yagiriwe imbabazi kurekurwa.

    Naho Kantengwa we sinzi uko arekuwe pe! ari yamafaranga ashinjwa yari menshi cyane yakabaye abibazwa kugeza abonetse cg yishyuyeho macye, ntabwo amafaranga y’imisoro yacu angana kuriya umuntu uyoboye ikigo yanyerera atabigizemo uruhare.

    Yagakwiye kubiryozwa kuko ni imisoro cg imisanzu yacu

    Birambabaje

    • Ubwose Mukankomeje abamufungiyubusa bontibagombye gukurikiranwa? Ahandi bajyanwa munzego bakisobanura ndetse bakabihanirwa.Uwarenganyijwe agahabwa indishyi akanasubizwa mumyanya ndetse yisumbuyeho.

  • Icy’ibanze cyari icy’uko ava muri uriya mwanya, kandi ntazawusubiramo. Kimwe na ba Roza iyo muri REMA. Buriya yamenye noneho nyir’ububasha uwo ari we, n’uburyo nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi. HARIYA MURI RSSB HARI IBIRYO BISHYUSHYE MWA BANTU MWE, BY’ABANTU BATANGA IMISANZU BAZATANGIRA GUHABWA ICYIZERE CYABO CYO KUBAHO KIRANGIYE.

  • @Mbongo…wo kagira inkuru we….tubwire neza.ahahahh

    • @ Tippo: Ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) kitubwira ko amahirwe yo kubaho y’umunyarwanda (esperance de vie/life expectancy) ari imyaka 65, n’ubwo jye mbona ari mikeya kuri iriya iyo ndebye ukuntu hari abanyarwanda benshi bakenyuka, baba abakennye baba n’abakize bicwa n’ibirwara byeze hanza aha. KANDI N’IMYAKA YO GUTANGIRA GUFATA PANSIYO Y’IZABUKURU YASHYIZWE KURI 65. Ku badahuye n’ubumuga bw’akazi birumvikana, kuko bo bayifata mbere iyo byemejwe n’ababishinzwe. Ubwo se icyo utumva ni iki? Kandi kuri iriya myaka 65, ku bantu bashatse bataraba ba siribasaza, n’abana baba barageze ku myaka y’ubukure itabaha uburenganzira kuri ariya mafaranga. Iriya ni cash ishyushye abanyabubasha bashobora kwinovora, abagombye kubaza ibyayo bakaba hafi ya bose ari ba nyakwigendera cyangwa batakiri ayant-droits.

  • ba gitifu b’ubutugari n’abandi ngo bo mu nzego zo hasi nibo bazajya bahanwa n’ibyaha harya! ngo nibo batizewe n’abaturage! ibifi binini ni byirire nyine!

  • Nukuri Ndashima Imana kubwa Angelique, wagizwe umwere, kd ntiyagizwe umwere ahubwo yarasanzwe ari umwere. Amakosa yazize ni responsabilite nkumuyobozi, abakozi be qui ont abusee de la confiance, ba detourna umutungo w´ikigo hanyuma biramwitirirwa, ariko bwukuri birazwi yuko Angelique ntani kiceri cyarubanda yanyereje. Imana ninkuru, uyu munsi iriyerekanye, ndategereza ko Angelique, aho uri ufate umwanya uyishimire, kd ndabizi ko uyizera. Twafatanije nawe mubyishimo.

  • @Mbongo, akokantu!!!! Kuri 65 ans uba wararangiye, mu bantu bawe nta ayant-droit urimo! Ehhhhh, ajya he rero???? Ko mubayatanga bose abazagira amahirwe yo kubona pension batageze kuri 8.5%???

    • ajya hehe??? Pension Plaza…………………affordable estates Gacuriro………….wenda na convention centre

      • Ntabwo ari wenda ni for sure ko nakonveshonisenta yayariyeho

      • you are right @@@ popo ndakwemeye nkunze analyse yawe

Comments are closed.

en_USEnglish