Ikoranabuhanga mu guca burundu ‘Gutekinika’ imibare y’ibibera mu mashuri
*Iri Koranabuhanga ryitezweho kugabanya umubare w’abana bata ishuri,
*Amakuru y’ibitagenda mu bigo by’amashuri azajya ahita amenyekana, bikurikiranwe.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Gasana Janvier avuga ko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rikoresha ‘Tablet’ mu gukora igenzura mu bigo by’amashuri buzarandura ikibazo cy’imibare inyuranye n’ukuri yajyaga itangwa mu burezi, ndetse ko buzanagabanya umubare w’abana bata ishuri kuko buzajya butuma amakuru y’aba bana amenyekana ku gihe.
Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier avuga ko ubu buryo bushya bwo kugenzura ibibera mu mashuri bwiswe “Tablet based Monitoring” buzifashishwa n’abashinzwe uburezi mu mirenge no mu turere bakunganira abagenzuzi b’amashuri 30 bari basanzweho.
Uyu muyobozi wemeza ko ibikoresho byamaze kugera kuri aba bakozi, avuga ko ubu buryo bwitezweho umuti w’ibitagendaga neza mu mashuri kuko byakurikiranwaga n’abantu bacye bigatuma bitamenyekana ku gihe.
Ati “ Tuzaba turi abantu 416 bo mu mirenge, kongeraho abandi 120 b’uturere n’abandi 30 bo ku rwego rw’igihugu, ni itsinda rihagije, ku buryo nta kintu gikorerwa mu burezi cyagombye guca ku muntu.”
Avuga ko buri cyumweru REB izajya iba ifite amakuru y’ibibera mu bigo by’amashuri byose byo mu Rwanda ndetse n’abagenzuri b’amashuri ku rwego rw’igihugu bakamanuka bakajya gusuzuma niba amakuru yatanzwe ari yo.
Ati “ Bakareba niba ibyo bohererejwe bihuye n’ukuri cyangwa birimo tekinike (guhimba) nka za zindi zijya zivugwa.”
Gasana uvuga ko uburyo bwari busanzweho bwahaga icyuho bamwe mu bayobozi b’amashuri guhimba amakuru y’ibirebera mu bigo byabo, avuga ko iri koranabuhanga rigiye gukoreshwa rizajya rikusanyiriza hamwe amakuru azajya atangwa n’abashinzwe uburezi mu mirenge no mu turere.
Ati “ Ayo makuru aba yoherejwe atugeraho yabaye Raporo kuko ayo mu mirenge no mu turere bigenda bihura, naba nshaka kureba uko ibitabo bikoreshwa, uko mudasobwa zikoreshwa, mvuge nti ndakanda aha.”
Akomeza avuga ko ubu buryo buzarandura ikibazo cy’imibare itari yo yavugwaga mu burezi. Ati “ Icyo kintu cyo kuvuga ngo baduhaye imibare itari yo, irimo tekinike, byagenze gutya na gutywa,…biveho, turashaka kugica kikaba umugani mu rwego rw’uburezi.”
Iyi gahunda ngo irahangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri…
Mu minsi ishize hakunze kumvikana ikibazo cy’umubare munini w’abana bataye ishuri ndetse gihagurutsa inzego na Mnisiteri zitandukanye nyuma y’aho Umukuru w’igihugu akigarutseho cyane mu mwiherero uheruka w’abayobozi bo mu nzego zo hejuru.
Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier avuga ko iki kibazo cyatizwaga umurindi n’uburyo bwari busanzweho mu kugenzura ibirebera mu bigo by’amashuri.
Ati “ N’ibi byose by’imibare y’abana bata ishuri, ibibazo biri muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, abariye; abatariye, ibyo byose tuzajya duhita tubimenya, ku buryo iyi gahunda nitangira bizajya bihita bikemuka.”
Umugenzuzi w’uburezi mu kigo cy’igihugu cy’Uburezi, Camile Kanamugire ugaruka ku buryo bwari busanzwe, avuga ko bwatumaga habaho ubukererwe mu gukemura ibibazo byabaga byugarije abana mu mashuri.
Avuga ko ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga buzorohereza abagenzuzi b’abamashuri (Inspectors) mu gutanga amakuru kandi ababishiznwe akabagereraho ku gihe.
Ati “ Izadufasha kwihutisha amakuru no gukorana n’amashuri no kureba ko inama dutanga zigerwaho n’ibyo twabonye bitagenda neza bigakosorwa bityo n’ireme ry’uburezi rikarushaho kugenda neza.”
REB ivuga ko ubu buryo bwo gukora igenzura mu mashuri hifashishwe ‘Tablet’ bwiswe “Tablet based monitoring” buzatangira gukoreshwa mbere y’uko uyu mwaka utangira, ndetse ko izi tablets zizajya zikoeshwa zidasaba ko ziba zifite internet.
Amafoto © M. Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ntago ryacika muri UR/CAVEM. Abarimu bose no kugera kuri Dean batecknica amanota. Ni akumiro
ICYANGOMBWA NI UMUTIMA NAMA. NAHO UBUNDI BIROROSHYE GUTEKINIKA TECHNOLOGY!
Kubera iki REB ishaka gutesha agaciro umuco w’Abanyarwanda ? Kubeshya ni umuco wacu, twagombye kuwukomeraho; cost yabyo tukayihanganira. iPadMini imwe igura hafi 300,000 frw, ni ukuvuga ko iPad zahawe bariya bose 566 zaguzwe nibura millions 170. Iyi cost ni nto cyane ugereranije n’akamaro umuco wo kubeshya (na tekiniki irimo) udufitiye nk’abanyarwanda.
Sinshyigikiye iri sesagura.
hahahahahaha
Ibi bintu ni ukubyitondera, kuko uko bivugwa mu magambo, siko bishyirwa mu bikorwa. Wumvise amagambo yavugiwe muri iyi nama, wakeka ko ikibazo cy’imibare itekinitse MU BUREZI gikemutse nyamara byahe byokajya!!! Muzarebe umwaka utaha imibare izaba yatanzwe uko izaba imeze!!
Ikintu cyo gutekinika kimaze kwinjira mu mikorere y’abakozi benshi ba Leta, bitewe n’uko ngo u Rwanda rugomba kwerekana ko iterambere rikataje, bityo buri mukozi wese akabona ko atanze imibare yerekana weakness/faiblesse mu rwego runaka, ahari byamugwanabi, bityo rero agahitamo guhimba imibare (gutekinika) yo gushimagiza no kwishimagiza ngo abaone amanota meza.
Hahahahaaa, gutekinika noneho bigeze aho bidutangisha amamiliyoni ya frw. Genda Rwanda urarika. Ariko kandi usenya urwe umutiza umuhoro, nimukomereze aho turabashyigikiye kabisa. Ahubeo turasaba ko izo ipads zagera no mu bandi bakozi ba Leta bose, ariko se ko nabonye ururi mu nka ari narwo ruri mu ntama bazaziha nde bareke nde, ko n’abihayimana nabo virus yabagezemo (niba atariho yatangiriye) !
Comments are closed.