Nyanza: Abakecuru b’Incike ngo bakimara gutuzwa hamwe bashatse kuhava
*Nka saa 11h00, bicaye mu gacaca bota akazuba, baganira, bakwakirana ubwuzu,
*Bamwe babona inkunga y’ingoboka bagenerwa gusa ngo hari abatayibona
Incike za Jenoside zigizwe n’abakecuru 17 n’abasaza babiri batujwe mu mudugudu bubakiwe mu kagari ka Mushirarungu, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, bavuga ko inzitizi zo kutamenyera aha batujwe no kubuzwa gusohoka bya hato na hato byatumye bamwe muri bo bashaka gusubira aho baturutse ariko nyuma yo kumenyera bakanahabwa rugari bagasohoka ubu ntawe ugitekereza ibyo kuhava. Umuseke warabasuye…
Aba batuye mu mudugudu bubakiwe n’Umuryango ufasha abatishoboye bacitse ku Icumu rya Jenoside (FARG) ubinyujije muri AVEGA-Agahozo, bavuga ko bakigera aha bubakiwe inzu babanamo habanje kubatoonda ndetse bakabuzwa no gusohoka.
Nyirafandi Dancilla uvuga ko ari umwe mu bagifite agatege muri aba, ndetse ko ari nawe ukunze kubakurikirana iyo barwaye, avuga ko yafashe iya mbere mu kurwanya ibyo kubabuza gusohoka uko bashatse.
Nyirafandi avuga ko yabonaga bamwe muri bagenzi be batangiye kugira ingaruka zo kutinyagambura kuko bamwe bari batangiye kubyimba amaguru n’ibindi bice by’umubiri.
Ati “ Twarababwiye tuti ese abanyururu bishe abantu bacu bakatumaraho urubyaro ntabwo bo bagenda?, tuti none se mwaje kudufunga.”
Uyu mukecuru uvuga ko ikifuzo cyabo cyumviswe, avuga ko ubuyobozi bwa Avega-Agahozo bubakurikirana bwahise butanga amabwiriza yo kujya babareka bakajya hanze kugira ngo ufite icyo ashaka ajye kukigurira ananura imitsi. Ngo bakaba bari babanje kubabuza gusohoka bataramenyera ahantu bakiza gutura kandi bashaje.
Nyirafandi avuga ko izi mbogamizi zivanze no kutamenyera ubu buzima bushya bari binjijwemo byatumye bamwe binubira aha hantu batujwe ariko ko nyuma yo kuhamenyera no gukurirwaho izi nzitizi ubu bishimira ubuzima barimo.
Ati “ Twashakaga kuzasubira aho twagiye duturuka, tutarahamenyera, tukumva aha hantu tutahazi, tukumva tutazahamenyera, ariko ubu nta n’uwabitekereza.”
Ngo bamwe babona inkunga y’ingoboka abandi ntibayibone
Aba basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko bakigera aha ubu bamaze umwaka wuzuye, bahabwaga inkunga y’ingoboka y’ibihumbi 45 mu mezi atatu (15 ku kwezi) ariko ko bamwe muri bo bamaze iminsi batayibona.
Nyirafandi Dancilla uri muri aba batagihabwa iyi nkunga, avuga ko aya mafaranga yajyaga afasha abafite amasambu n’indi mitungo kubikurikirana.
Nyirafandi avuga ko iki kibazo kigitangira babasobanuriye ko bafashwa kubona ibyo bifuza byose bityo ko badakwiye guhabwa iyi nkunga.
Ati “ Icyo gihe byarasakuje, batubwira ngo turarya, nti none se mwatuzanye aha kutarya? (aho twabaga) ntitwagiraga ibishyimbo, ntitwagiraga iki?…”
Uyu mukecuru wavugaga ko iki gitekerezo nacyo ari mu ba mbere bakirwanyije, avuga ko aya mafaranga yabafashaga kugura udukoresho bwite bakenera.
Ati “ None se nzabura agatabi, mbure ijipo y’imbere, mbure agatambaro ko mu mutwe,… ninjya ku isambu kureba abavandimwe ntabwo nzabona agatiki.”
Uyu mukecuru uvuga ko iki kibazo kigeze kuzamura umwuka mubi kuko abakomoka mu murenge wa Rwibicuma (wubatsemo umudugudu batujwemo) ari bo gusa bakomeje guhabwa iyi nkunga.
Munganyinka Chantal ukurikiranira hafi aba babyeyi, avuga ko aya mafaranga asanzwe atangwa n’imirenge baturukamo.
Munganyinka avuga ko aba batakibona amafaranga byatewe n’imirenge baturukamo yagiye igabanya cyangwa igakuraho iyi nkunga isanzwe igenerwa incike za Jenoside.
Uyu mubyeyi ubana n’izi ncike avuga ko hari kwigwa uburyo aba bakecuru n’abasaza bajya bagenerwa inkunga mu buryo bumwe kuko babayeho nk’umuryango umwe.
Ati “ Baba mu kigo kimwe, barya bimwe, bakanywa bimwe, imibereho ni imwe, rwose nta kintu gikwiye gutuma bamwe bagira icyo babona abandi ntibakibone.”
Amafoto © M. Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
11 Comments
Ni byiza rwose, aba bakecuru bakwiye gusazishwa neza, bakanabibagiza akaga n’agahinda batewe no kubura ababo.
Ni byiza. Ariko rero ntabwo nsobanukiwe n’ibijyanye no kubabuza gusohoka!!!!
(Mwadusobanurira niba atari ibanga)
Yooooooo bagize neza rwose nibura kubatuza neza, ibi birahagije
ibindi byose byashakirwaho cg icyo babura bakihangana nta mfura isaza yanduranya.
Imana ihe umugisha abatuje aba banyogokuru
Plus ou moins, malgré tout. Niyo baba batabana cga batagira ababakomokaho kubera amateka yo muri 1994, byibuze babona ko harababitayeho babibagiza ibyo bibi bakorewe cga agahinda batewe n’ababahekuye. Imana ishimwe ko ntabapfira gushira ngo habure uwazahoza undi amarira cgango agerageze kumukiza agahinda/ishamvu.
Nibyo agafaranga nako karakenewe kuko bakenera agatabi n’utundi
Sarah nta byawe, gusa uransekeje
Ni iyihe mpamvu babuzwaga gusohoka? Mudusobanurire.
Yewe Ibi bintu nibyiza pe!
Birakwiye kubitaho nubwo bwose inkovu z’ibyababayeyo
byo bitabura ,ariko byibura bunveko burya atari buno! Hari Icyizere
Mwarakoze Ariko mu Gihugu hose
bitabweho nkabangaba.
Mwarakoze
Yewe Ibi bintu nibyiza pe!
Mwarakoze nukuri
Ibi bikorwa ni ibyo gushima cyanee,
igikorwa nkiki nicyo gikwiye imfura zasigaye. mukwinuba ba kwabo mureke tubatege amatwi kuko haricyo baba bunva babuze mubuzima bwabo.mwarakoze kuba mwarabemereye nkkujya hanze nubwo kandi yaba wowe bagufungiye hamwe udasohoka ngonuko bagufasha ntibyakunezeza nubwo Wenda bishoboka ko harimpanvu. dusajishe neza abacu basigaye ubusa arincike, tubasura tunabahumuriza nziko byabanezeza . kuba barahantu heza biranejeje reta yacu ikomerezaho kandi irakaramba harakaramba abagira umutima wakimuntu.
Comments are closed.