Abashinwa bumvikanye na MYICT kubaka ibikorwa remezo mu ikoranabuhanga
Uyu munsi, Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga hamwe n’ikigo RDB basinye amasezerano na Kompanyi y’Abashinwa China Communication Service International Limited (CCSI) yo kurufasha mu mishinga y’ikoranabuhanga cyane cyane kubaka ibikorwa remezo bigendanye naryo.
Iyi sosiyete izajya iganira n’u Rwanda ku mishinga yihariye ndetse n’indi ikorerwa mu bindi bihugu bifitanye amasezerano nayo nka Africa y’Epfo.
Maj Regis Gatarayiha umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu kigo cya RDB avuga ko iyi kompanyi izafasha u Rwanda mu bijyanye no kumenya neza imishinga y’ikoranabuhanga ikwiriye gukorwa, igiciro cyayo n’ibigendanye nayo byose.
Maj Gatarayiha avuga ko bazanaganira ku ihuzwa ry’imiyoboro migari ya Internet (Broadband) hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranyi kugira ngo bigirire akamaro abatuye ibi bihugu.
Willy Wang ushinzwe iby’ubucuruzi n’iterambere muri Sosiyete ya CCSI yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye azagirira u Rwanda akamaro.
Ati “Twese tuzi neza ko ibigo bikomeye byaba ibikorera mu gihugu cyangwa mpuzamahanga ubu biri kuza gukorera i Kigali impamvu ni uko u Rwanda rworohereza abashoramari. Aya masezerano azafasha u Rwanda cyane mu korohereza abarugana bakeneye ibyangombwa mu ikoranabuhanga bajye babisanga.”
Wang avuga ko bagiye kubanza kureba aho u Rwanda rwari rugeze maze nabo bazakomerezeho bafatanya narwo mu yindi mishinga mito n’iminini y’ikoranabuhanga.
Muri aya masezerano harimo ibijyanye no gushyira ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga hose mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi, kubaka ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho muri Special Economic Zone ku buryo hakorerwa na sositeye nini zikora iby’ikoranabuhanga, hamwe n’ibijyanye no kurinda umutekano w’amakuru(cyber security).
Ibi ngo bizafasha abanyarwanda mu bikorwa byabo by’iterambere nk’ubucuruzi, gushaka amasoko n’ibindi bigendanye n’ikoranabuhanga ubu rifatwa nk’icyangombwa cyane mu iterambere muri iki gihe.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW