Rusizi: Umugore yishe umugabo we amuteye icyuma mu mutima
*Ngo yamuhoye ko yari amubujije gukubita abana…
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, mu masaha ya saa ine, mu mudugudu wa Gatovu mu kagali ka Cyangugu, mu murenge wa Kamembe umugore witwa Nyirangendabanyika Laurence arakekwaho (nta Rukiko rurabimuhamya) kwivugana umugabo we Nzeyimana Joseph amuteye icyuma mu mutima.
Amakuru atangazwa n’abaturanyi b’uyu muryango, ni uko uyu mugore yishe nyakwigendera amuziza kumubuza gukubita abana.
Nyakwigendera waje asanga umugore we akubita abana, yihutiye kubakiza abitambika hagati nyamugore nawe agahita amukubita icyuma mu mutima agahita yitaba Imana.
Abaturanyi b’uyu muryango n’abana bawo babwiye Umuseke ko wari usanzwe utabanye neza kuko wahoragamo amatiku ndetse ko nyakwigendera yari yarahisemo kujya ataha umufasha we yasinziriye kugira ngo yirinde intonganya zahoraga iwe.
Mukagatare Bernadette uri mukigero cy’imyaka 56 yagize ati ”uyu mugore asanzwe agira amagambo atari meza, umugabo ntiyarakivuga, naramuhanuraga buri munsi rimwe na rimwe akanantuka ariko pe umugabo yari yaragowe n’ubundi.”
Mukagatare akomeza avuga ko nyuma yo kwica umugabo, uyu mugore yigambaga. Ati” N’ubu amaze kumwica yivugaga ibigwi ngo ntiyafungwa kandi ngo nta muntu n’umwe atinya kuko ahagaze mu kuri.”
Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Saint Francois kugira ngo ukorerwe isuzuma, naho uyu mugore wihekuye acumbiwe kuri Station ya police ya Kamembe.
Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kamembe, bahise bateranya abaturage bo muri aka gace, basabwa kwirinda amakimbirane mu ngo no kwicungira umutekano.
Nyakwigendera asize abana bane bakiri bato bavuga ko ntaho basigaye kuko ibyo bakeneraga byose babihabwaga n’umubyeyi wabo witabye Imana.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
9 Comments
Birababaje cyane.Abayobozi binzego zibanze bajye batanga amakuru hakiri kare kugira ngo ingo zirimo amakimbirane zifashwe hakiri kare.Kuko Nyakubahwa President ahora avuga ko umuntungo w’igihugu ar’abaturage Leta niyite kurabo Bana basigay’ari pfubyi
Nubwo bimeze bityo Imana ntijya ibura uko igenza
Harya Centre de Santé St.Francois yabaye ibitaro ryari kuburyo bishobora no gusuzuma umurambo bigakora Raporo?! Ndumiwe.
Uzarama nibwo ucyumirwa ??ibikorerwa mu RWanda twarumiwe ,kumirwa bivaho tuba ibinya !
“Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Saint Francois kugira ngo ukorerwe isuzuma, naho uyu mugore wihekuye acumbiwe kuri Station ya police ya Kamembe”. None se yari umugabo we cyangwa umwana we? KO NGO YIHEKUYE!!!
Yo! Aripfakaje disi . Mureke azumva ingaruka neza icyuma nigitangira gutonda ingesi !
Isi niko mbona imeze! Gusa baraza kudutera ubwoba bwo gushaaka,kuko nabo bashakanye bakundana.
Ntabwo bavuga “Umubiri wa nyakwigendera” bavuga “UMURAMBO wa nyakwigendera”. Mukosore. Murakoze.
UBU NIBWO BULINGANURE BAVUGA. ICYAKORA IMANA YAKIRE UYU MUGABO MU BAYO.
Comments are closed.