Digiqole ad

Theresa May yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya wa UK

 Theresa May yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya wa UK

Theresa May wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’Abongereza.

Nyuma yo kwegura kwa David Cameron, kuri uyu wa gatatu Theresa May yagizwe Ministiri w’Intebe mushya w’Ubwami bw’Abongereza.

Theresa May wagizwe Minisitiri w'Intebe mushya w'Abongereza.
Theresa May wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’Abongereza.

Theresa May w’imyaka 59 mu ijambo yavuze, yarahiriye kubaka igihugu gikorera inyungu za bose aho gukorera inyungu z’agatsiko k’abantu bacye, akubaka “Ubwongereza bwiza bukomeye.”

Theresa May yabaye Minisitiri w’Intebe w’umugore wa kabiri w’Ubwami bw’Abongereza, nyuma ya Margaret Thatcher wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1979 kugera 1990.

BBC dukesha iyi nkuru, iravuga ko mu kazi ka mbere Theresa May afite ari ugushyiraho Minisiteri ye bazakorana.

Nyuma yo kwakira ubwegure bwa David Cameron, Umwamikazi w’Abongereza Elisabeth ni nawe wahaye Theresa May ku mugaragaro uburenganzira bwo kuyobora Abongereza.

David Cameron yabwiye Abongereza ko May azanye ku buyobozi imiyoborere bukomeye kandi ntanyeganyezwa, ndetse amwifuriza ibiganiro byiza n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bijyanye na gahunda yo kuva muri uwo muryango ‘Brexit’ baherutse gutora binyuze muri kamarampaka.

Brexit n’ingaruka zayo ku bukungu, umutekano na Politike ihurizo rikomeye abasesenguzi basanga Theresa May atangiranye ubushobozi, akazafatwa nk’intwari igihe azaba abashije gufasha Ubwongereza kubisohokamo neza budahungabanye cyane.

May afite inararibonye mu bijyanye n’amabanki, ndetse akaba yarabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko kuva mu 1997.

Ubwami bw’Abongereza bugizwe na England izwi nk’Ubwongereza, Scotland, Wales na Northern Ireland.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Tumwifurije akazi keza, Imana izamufashe.

    SCARIUS John.

Comments are closed.

en_USEnglish