Digiqole ad

Guhangana n’ibibazo by’umutekano ku Isi birasaba ibihugu gukorana – Mushikiwabo

 Guhangana n’ibibazo by’umutekano ku Isi birasaba ibihugu gukorana – Mushikiwabo

Minisitiri Louise Mushikiwabo aganira n’abanyamakuru ku gasusuruko kuri uyu wa kabiri

Ubwo yasozaga Ihuriro Nyafurika ya gatatu ku mahoro, umutekano n’ubutabera yaberaga mu Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yasabye ibihugu bya Afurika n’isi kurushaho gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki gihe.

IGP Emnanuel Gasana, Minisitiri Louise Mushikiwabo na Minisitiri Johnston Busingye mu gusoza iri huriro.
IGP Emnanuel Gasana, Minisitiri Louise Mushikiwabo na Minisitiri Johnston Busingye mu gusoza iri huriro.

Ihuriro (Symposium) Nyafurika ya gatatu ku mahoro, umutekano n’ubutabera ryabereye ku biro bya Polisi y’igihugu ryaganiriye cyane ku byaha bigezweho byiganjemo iterabwoba, ibyaha bikoresha ikoranbuhanga, ubucuruzi bw’abantu n’ibindi byugarije isi muri iki gihe.

Mu kurisoza, Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko muri iki kinyejana bigaragara ko gusigasira amahoro n’umutekano bigoye kuko utamenya ngo ejo bizaba bimeze, gusa ngo ntabwo abantu bafunga amaso ngo babireke bibe.

Yavuze bisaba ko abantu bose bahora biteguye guhangana n’ibibazo byose byabangamira umutekano aho byava bikagera.

Uburyo bw’ibiganiro nk’ubu bwahuje inzego z’umutekano mu bihugu birenga 10 bya Afurika, abayobozi mu nzego za Leta cyane cyane iz’umutekano n’ubutabera, imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, Polisi mpuzamahanga (Interpol) n’izindi, bakaganira ku bibazo bigezweho byugarije umutekano, bagasangira amakuru, inararibonye n’ubusesenguzi, ngo nibwo buryo bwafasha mu gukomeza gusigasira umutekano.

Min.Mushikiwabo ati “Dukeneye kuba tuzi neza (ibyaha) bigezweho kugira ngo tubashe kongera kuvugurura amategeko, gushyiraho imikorere ihamye ku rwego rw’igihugu, urw’akarere no ku rwego rw’Isi muri rusange,…nizeye ko iyi symposium yasubije iki cyifuzo.”

Arongera ati “Nizeye ko guhugura no kuganira n’Abapolisi bakuru kuri aya masomo,… bidufasha kwinjira mu cyiciro cyo kwishyira hamwe, iki ni igihe cyo gushyira hamwe, ibihugu binini, ibito n’ibiri hagati bikwiye gukorana by’umwihariko ku bibazo by’umutekano.”

Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko ukurikije ibimaze amezi n’imyaka biba hirya no hino ku Isi, byerekana ko ibihugu bitagomba gufata umutekano nk’ikintu gisanzwe (for granted).

Ati “Imitima n’ibitekerezo by’abantu, ikiremwamuntu ni igikoresho cya mbere cy’ibanze gishobora gukoreshwa mu gusigasira umutekano cyangwa kuwangiza. Nta bundi buryo bwo bwiza bwo kwimakaza umutekano bwarusha kwimakaza ibiganiro nk’ibyo tujyamo kenshi n’icyo twarimo uyu munsi.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko mu kazi nk’ako akora k’ububanyi n’amahanga, usanga umutekano ari kimwe mu bintu bitaho cyane kuko nta mutekano, nta bufatanye bw’ibihugu bitekanye, nta mikoranire hagati y’inzego zishinzwe umutekano, nta terambere ry’igihugu byacu, ndetse nta buzima ku baturage.

Indi nkuru bifitanye isano : Amahanga ntazigera ahagarika kwivanga muri Africa – Gen.Kabarebe

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ibyuvuga ni ukuri Minister iterabwoba riri gukaza umurego birasaba gufata ingamba zikarishye ,gusa ikiza mu rwanda ho izo ngamba zirahari ntacyatuma iri terabwoba ritugeraho nabagerageza mu gihugu imbere babona nezako ntaho bamenera, ikindi kiza abaturanyi baradufite , kubyerekeye umutekano ni batwigireho, ariko cyane cyane nka congo igicumbiye uyu mutwe witerabwoba wa FDLR wajujubije abaturage bayo ariko ikaba idatuma urimburwa ngo uhe agahenge abanyecongo

  • ndemeranywa cyane na Minister Mushikiwabo kubyo avuga, ubufatanye buracyenewe cyane , ariko kandi bucyenewe hagati y’abanyafrika nkuko abivuga , ibibazo africa ifite nitwe abanyafrica tuzabyicyemurira ntawundi, iterabwoba rir kugenda rifata intera nitwe ubwacu tugomba gushaka ingamba turirwanyamo, umutwe w’iterabwoba FDLR iri mu mashyamba ya congo, iki gihgu kibe icyambere mu guhashya kurandura no kwirukana burundi izi nyeshyamba zamaze abaturage bayo ,bitabaye ibyo ntawundi uzaze kuyikiza iaba baterabwoba ba FDLr atari congo ubwayo , izakomeza yice abaturage ibasahure , ifate abagore kungufu nibindi bibi byose

  • rwose minister ibi avuga ni ukuri, buri kintu cyose bisaba ubufatanye, muri africa rero dukwiye gukaza ubufatnye mubyumutekano, tukarebera hamwe ibyaha cyane cyane ibijyane ni ikoranabuhanga kuko ibi byo tutitonze mu minsi iri mbere biza bikaze kandi ntagaruriro kuko hari ni abari hanze y’africa bakorera ibyo byaha hanze y’africa ibi rero birasaba ubufatnye bwimbitse kandi bwitaweho kurusha ubundi, kuko niryo terabwoba ribanza kunyura ku ikoranabuhanga , ubufatanye aha buracyenewe cyane

Comments are closed.

en_USEnglish