Digiqole ad

Jeannette Kagame yakiriwe i Libreville na mugenzi we Sylvia Ondimba

 Jeannette Kagame yakiriwe i Libreville na mugenzi we Sylvia Ondimba

Kuri uyu mugoroba, Mme Jeannette Kagame yageze i Libreville muri Gabon aho yakiriwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we Sylvia Ondimba. Aha yagiyeyo mu nama yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umupfakazi uba buri tariki 23/06.

Mme Jeannette Kagame ku kibuga cy'indege i Libreville yakiriwe na Mme Sylvia Ondimba(ibumoso)
Mme Jeannette Kagame ku kibuga cy’indege i Libreville yakiriwe na Mme Sylvia Ondimba(ibumoso)

Mme Jeannnette Kagame na Sylvia Ondimba bagira ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rinyuranye rikorerwa abapfakazi.

Uyu munsi mpuzamahanga w’umupfakazi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu kwa 12/2010, kuri iyi nshuro ya gatandatu urizihirizwa muri Gabon yo yabisabye aho ifite umwanya mu nama y’umutekano ya UN.

Mme Jeannette Kagame akaba ari mu batumiwe kuzatanga ikiganiro kuri uyu munsi.

Muri uru ruzinduko rwe muri Gabon Mme Jeannette Kagame azasura ishuri ryitwa “Ecole internationale Ruban Vert” rya Mme Sylvia Ondimba. Iri shuri muri Gabon ngo ni ikitegererezo mu burezi.

Aba bagore b’abakuru b’igihugu bazasura ahitwa “rond point Nzeng-Ayong” baganire n’abagore ku bibazo bigendanye no gupfakara nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Alibreville.

Mme Jeannette Kagame azwi mu bikorwa bigamije guteza imbere abagore n’abana b’abakobwa cyane cyane bahabwa amahirwe yo kwiga, gupfasha abarokotse Jenoside batishoboye no kwita ku mpfubyi.

Mme Jeannette Kagame yakiriwe na mugenzi we Sylvia
Mme Jeannette Kagame yakiriwe na mugenzi we Sylvia

UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Ndabona ari danger

  • Mme Kagame turagukunda
    Uzagire imirimo myiza kandi uzatahe amahoro

    GBU

  • Ejobundi muzatugezeho ningendo za Ange Kagame?

    • iyi nkuru usibye n’umuseke na jeuneafrique yayanditse sha, kubera agaciro kibyo bano ba first ladies bari gukora naho ayo matiku ya fake fake ntacyo yakugezaho

      • Akayabo gahabwa jeuneafrique burimwaka turakazi.reka turebe niba Voa,RFI,frane24 babyanditseho.

        • Uri igishwi kandi uri injiji.
          Uzi amafranga atangwa kuri BBC,VOA…. ntavuze ibitangazamakuru?? Kuki batajya Berekana agace keza ka Africa?? Kubera inyungu za politike z ibihugu byabo.

    • Yego,nibiba bigomba gutangazwa kandi bifitiye akamaro ababisoma. Nunanirwa kubyihanganira uziyahure. Kandi ubwo wasanga wiruka ujya gusoma ibikorwa bya Muchelle Obama nta soni.

    • Ariko abantu sinzi uko twabaye. Ubanza utazi First Lady w’igihugu uworiwe.

    • Kuraho itiku sha. Uriya muryango Imana yarawutoranyije wowe irakwirengagiza tumba nushaka uturike nako usandare ntacyo uzabatwara. Ngo nuko Imana ikunda YAKOBO yanga ESAU so nawe rero itakuzamuye ntacyo wakora namba funga kinywa.

  • Madame jeannette kagame turagukunda!!!Imana ikomeze ikongerere umugisha hamwe na famille yanyu.Wowe mahoro uvuga ngo Ange ujye ugira aho ugarukira mu kuvuga……Ange ntiwanafungura udushumi twi inkweto ze hahahah….!!!

    • wowe se utaka wafunguye utwo dushumi twa janette kangahe!!! reka kwibona svp….

      • We ntabyo akeneye kuko ntarwaye urwango nkawe!

  • Ese burya iriya ni ya ndege?! Numvaga bayivuga ariko nari ntarayibona! ko ijya gusa na Falcon 50 ya Kinani na Ntaryamira da?!

  • Mahoro, Kamegeri na Kalumbwe wa mugani murarwaye mukwiye ibitaro!Mugume murayo muzajya gufungura amaso abandi barabasize murindagira gusa!

  • Wenye wivu wajinyonge, wenye fitina itawauwa!

    We just love you our 1st Lady, keep it up fighting for women & children’s right

    Ngo indege isa na Falcon hahahah, iramaze! Abafite ishyari rizabamena inda

  • VA KUMBWA SHA ZAZONZWE NURWANGO UB– USE KO BANDIKA MAYOR NKANSWE UMUFASHA WUMUYOBOZI W,IGIHUGU MAZE NA NYOKO WAKUREZE NABI AGATUMA UMEZE UTYO YAKANDIKWA GABANYA UBUSUTWA WE NGO NI MAHORO

    • Ndashima abatanga ibitekerezo byiza ku mbuga nkoranyambaga ariko kandi nkagaya cyane abatanga ibyo njye na kwita ibitabapfu, iyo umuntu agaragaje ibyiza undi akaza avuga ibyo kubisenya harya aba ashaka kugaragaza iki ? gusa ikibabaje n’uko abavuga ibigambo bibi kuri izi mbuga ari abatazi amateka y’u Rwanda ( mutuze twubake u rwatubyaye muve mu mahomvu atagira umumaro) umwana wawe uzamuraga iki wirirwa mu matiku atagira umumaro, niyo uzamuraga? tanga igitekerezo cyubaka abandi, ureke ubugambo, gusa njye nk’umunyarwanda ukunda igihugu birambabaza cyane iyo mbonye hari abandika amagambo mabi ku mbuga nkoranyambaga harimo gusebanya abuzuye inzangano mu mitima yabo,ingengabitekerezo bitagira umumaro. please niba udashoboye kuvuga ibyiza ceceka ntawe uzaguhanira ko utavuze.

  • Umuseke.com turabakunda cyane kubera uburyo mutara amakuru neza!None mwazaduteguriye inkuru ku nzara ivugwa yatumye abaturage benshi bo mu b’uburasirazuba basuhuka?Mbaye mbashimiye!

  • Mutuzo we iyo nzara yitwa Nzaramba niba ntibeshye umuseke niwo wayanditse mbere…so ndumva no kwandika kuri first lady nta kibazo.

    • Tembo nge nta kibazo mfite cyo kuba umuseke wanditse k’uruzinduko rwa Madame Kagame,kuko uretse nawe n’ubukwe bwa Butera na Clement mbona itazangazamakuru ririvugaho;nkaswe rero inama nkiriya ifitiye umumaro Abanyafurika-kazi!Urakoze no kuba umbwiye ko iyo nzara yiswe “nzaramba” umuseke wayanditseho mbere ubwo ngiye gushakisha iyo nkuru.Imana ikwishimire.

  • Nawe ikwishimire Mutuzo we…hagati aho first lady nawe abe agaruka amahoro ategurire mzee wacu urugendo rwa dar es salaam…

  • Ariko Mana yanjye, iyo aba twibukaga ko isi ari gatebe gatoki

  • Hahahahahaha…….,ese ubwo muba mupfa iki? mwagiye mureka buri muntu akavuga ikiri kumutima we,nimba afite ishari mumureke arigaragaze, kuko nabyo bidufasha kumenya umubare w’adui dufite.

Comments are closed.

en_USEnglish