Digiqole ad

Bakame arahakana amakuru avuga ko agiye gusubira muri APR FC

 Bakame arahakana amakuru avuga ko agiye gusubira muri APR FC

Ndayishimiye Eric Bakame amaze iminsi afasha Rayon Sports kwitwara neza.

Umunyezamu wa Rayon Sports FC, akaba na Kapiteni wayo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ arahakana amakuru avuga ko yaba ari mu biganiro na APR FC yigeze gukinira, kandi agifite amasezerano muri Rayon.

Ndayishimiye Eric Bakame amaze iminsi afasha Rayon Sports kwitwara neza.
Ndayishimiye Eric Bakame amaze iminsi afasha Rayon Sports kwitwara neza.

Hari amakuru avuga ko umunyezamu wa mbere wa APR FC, Olivier Kwizera yamaze kumvikana na Maritzburg United yo muri Africa y’Epfo, ndetse biteganyijwe ko azayerekezamo umwaka w’imikino mu Rwanda nurangira.

Bikomeje kuvugwa ko APR FC ishobora kumusimbuza Ndayishimiye Eric Bakame Kapiteni wa Rayon Sports, gusa Bakame we akabihakana.

Bakame avuga ko hari abantu benshi bakomeje kumubaza niba koko azajya muri APR FC, ariko ngo nta makuru abifiteho, ndetse ntazi n’aho ayo makuru ari kuva.

Yagize ati “Nta muyobozi wo muri APR FC uranyegera ngo ambwire ko banshaka. Kandi nsigaje umwaka ku masezerano yanjye na Rayon Sports.

Nkeka ko nibanyifuza bazabinyuza ku buyobozi bw’ikipe yanjye. Ubu sinabona icyo mbitangazaho.

Ubu ibitekerezo byanjye biri ku mikino Rayon Sports isigaje muri Shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro. Ibya ‘transfer’ byazaza nyuma ya season.”

Amakuru avuga ko Bakame ashobora gusubira muri APR FC yakomeje kuvugwa, nyuma yo kunengwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko abwira itangazamakuru ibibazo biri mu ikipe.

Nyuma yo kunengwa amaze imikino ibiri adakoreshwa, bigakekwa ko ashobora kuba ari mu bihano, nubwo umutoza we Masudi Djuma we avuga ko ari ukumuruhutsa.

Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame arahakana amakuru avuga ko ashobora gusubira muri APR FC.
Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame arahakana amakuru avuga ko ashobora gusubira muri APR FC.

Bakame ku myaka 27 (mu byangombwa) ni umuzamu wa mbere wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse amaze imyaka isaga 10 yitwara neza muri rhago y’u Rwanda.

Bakame yamenyekanye cyane muri ATRACO FC yakiniye hagati 2007-2009 ndetse akayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona na CECAFA Kagame Cup 2009, aza kujya muri APR FC yakiniye kuva 2009-2013, ajya muri Rayon Sports arimo kuva 2013 kugeza uyu munsi.

Muri APR FC yabayemo kenshi umusimbura wa Ndori Jean Claude, yatwaye ibikombe birindwi (7), birimo bitatu bya Shampiyona, bitatu by’Amahoro, na CECAFA Kagame Cup 2010.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Reka reka, nta Bakame dushaka. Nagume muri gasenyi.

  • Ntaho nari nabibona ko umukinnyi ava mu ikipe akayisubiramo. Ku bisanzwe bimenyerewe ntabwo Bakame yavanywe muri APR n’amafaranga nk’uko bigenda ku bandi. Icyamuvanyemo rero kiracyahari.

  • gusa bakame amenyeko umuco wo kudahana atari mwiza. so ndagukunda ariko wamennye ibanga. none se niba APR ihana twe ntitugahane harya?

Comments are closed.

en_USEnglish