Digiqole ad

Amb. Mathilde yasabye Abanyarwanda baba hanze kuvuga amateka ya Jenoside

 Amb. Mathilde yasabye Abanyarwanda baba hanze kuvuga amateka ya Jenoside

Amb Mathilde Mukantabana ni we wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu biganiro bitandukanye bibera hirya no hino mu gihugu bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Ababutsi mu 1994, muri Amerika Abanyarwanda bahatuye na bo bateguye ijoro ryo kwibuka. Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mathilde Mukantabana yasabye Abanyarwanda bari mu mahanga gukomeza kuvuga amateka yaranze igihugu cyabo bityo n’abatayazi bakayamenya.

Amb Mathilde Mukantabana ni we wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Amb Mathilde Mukantabana ni we wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku wa gatandatu tariki ya 18 Kamena 2016 mu Mujyi wa Dickinson muri Kaminuza yitwa Dickinson State University muri Leta ya Dakota ya Ruguru (North Dakota) muri Amerika, niho habereye uwo muhango.

Icyo gikorwa cyateguwe n’umuryango w’Abanyarwanda baba muri North Dakota, cyitabiriwe n’abandi batandukanye baturutse mu bice bigize iyo Leta, Abanyamerika n’abandi banyamahanga b’inshuti z’u Rwanda.

Amb. Mathilde Mukantabana yavuze ko  iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Dickinson kuba cyanitabiriwe n’abatari Abanyarwanda kandi ukabona bafite inyota yo kumenya ukuri ku byabaye mu Rwanda, ari kimwe mu bigaragaza ko u Rwanda rutari rwonyine mu guhangana na Jenocide n’ingaruka yateje.

Mukantabana yakomeje avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwahaburiye abaturage barwo benshi bazize ubusa, bazira kwitwa Abatutsi gusa hanagaragara ukuneshwa kw’inzego zitandukanye yaba iza Leta n’imiryango mpuzamahanga mu kuba zitaragize icyo zikora mu gahagarika ibyabaga kandi zibifitiye ubushobozi.

Yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwanyuze muri ibyo byose, rwabyikuyemo rwo ubwarwo none ubu rukaba rubara inkuru y’amateka y’ubumwe n’ubwiyunge mu Isi .

Mukantabana yavuze ko gushyira imbaraga n’ubushake mu kubabarira, gushyira imbaraga mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, byafashije cyane kongera kwiyubaka kw’igihugu ndetse no gutanga ubutumwa i mahanga bwo kurwanya no guhangana na Jenoside n’ingengabitekerezo yaho aho biva bikagera.

Ati “Nta kwizerana kwari ku gihari, nta cyizere cy’ejo hazaza cyari kigihari. Ariko, hari urumuri n’ubwo rwari rucye ariko nti rwazimye. Nti rwigeze ruzima muri ino myaka 22 ishize, n’ikimenyimenyi ubu u Rwanda ni igihugu gitanga icyizere. Ni igihugu ibindi bihugu byigiraho ukwikura mu makimbirane ugana amahoro arambye.”

Amb Mukantabana yagaragaje kandi iterambere mu bukungu u Rwanda rumaze kugeraho ndetse anerekana na bimwe mu bikorwa mpuzamahanga biharanira amahoro ku Isi u Rwanda rugiramo uruhare.

Yanavuze ku myanzuro mpuzamahanga yafatiwe i Kigali mu rwego rwo kurwanya Jenoside initirirwa umurwa mukuru w’u Rwanda, (Kigali Principles) ikaba ari imyanzuro y’umuryango mpuzamahanga, UN igamije kurinda abaturage batuye mu bice birimo imwiryane n’intambara.

Umwe mu Banyarwanda baba muri Dakota, Eric Mazimpaka yagarutse ku mateka y’u Rwanda n’imizi y’amateka yaje kubyara Jenoside.

Mazimpaka yagaragaje uburyo amateka y’u Rwanda yagaragazaga ko Jenoside yashoboraga kuba ugendeye ku byategurwaga mbere yayo n’uburyo ibinyamakuru n’ubutegetsi bwariho icyo gihe byitwaraga, byose biherekejwe n’ubwicanyi bwa hato na hato hirya no hino mu gihugu bwibasiraga Abatutsi.

Ally Soudy Uwizeye uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda baba muri North Dakota yagaragaje ukwiyubaka guturuka mu kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Soudy yavuze ko n’ubwo Abanyarwanda batabasha guhindura amateka, ko ari inshingano zabo gutegura ejo hazaza heza.

Ati “Ntekereza rimwe na rimwe ko twarokotse Jenoside kugira ngo tugaragaze ukuri. Ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda mu 1994.”

Soudy agaragaza ko abarokotse Jenoside ari bo ubwabo bagomba kugaragaza ukuri kw’ibyabaye mu rwego rwo guhangana n’abapfobya n’ababana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bob Zent, Padiri wo muri Kiliziya ya St. Wenceslaus Roman Catholic, mu isengesho rye rifungura no mu risoza umuhango wo Kwibuka, yasabiye abazize Jenoside ndetse asaba Imana ko Jenoside ikwiye kuzaba urupapuro rw’amateka aho kongera kubana na yo uyu munsi n’indi minsi izaza.

Zent kandi mu mvugo ye, yagaragaje ko ubwiyunge Abanyarwanda bagezeho ari urugero rw’inyigisho zihabwa Umukirisitu, anavuga ko Abanyarwanda bakwiye kubyubahirwa hose mu Isi no gufatirwaho urugero.

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wasojwe n’igikorwa cyo kuganira hagati y’Abanyarwanda batuye muri North Dakota na Ambasaderi Mathilde Mukantabana.

Padiri Bob Zent wakoze isengesho asabira imigisha ku Mana abazize Jenoside
Padiri Bob Zent wakoze isengesho asabira imigisha ku Mana abazize Jenoside
Urubyiruko rutandukanye rwacanye urumuri rwo kwibuka
Urubyiruko rutandukanye rwacanye urumuri rwo kwibuka
Ally Soudy ukuriye abanyarwanda uhagarariye umuryango w’abanyarwanda baba muri North Dakota
Ally Soudy ukuriye abanyarwanda uhagarariye umuryango w’abanyarwanda baba muri North Dakota
Uwo muhango wasojwe n'ikiganiro cya Ambasaderi n'abanyarwanda bari baje muri icyo gikorwa
Uwo muhango wasojwe n’ikiganiro cya Ambasaderi n’abanyarwanda bari baje muri icyo gikorwa

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • umutwe w’iyi nkuru urimo imvugo itanoze mwari kuvuga ngo: Amb. Mathilde Mukantabana yasabye Abanyarwanda bari mu MAHANGA ntabwo ari abanyarwanda baba HANZE. Nta munyarwanda uba hanze.

Comments are closed.

en_USEnglish