Germany: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yashinje NATO gushotora U Burusiya
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Budage Frank-Walter Steinmeier yanenze cyane imyitozo Amaerica ihuriyeho n’ingabo z’U Burayi mu Burayi bw’Uburasirazuba ko igamije gushotorana.
Steinmeier yavuze ko imyitozo ya NATO yatangijwe muri uku kwezi ibangamiye cyane umutekano w’akarere ndetse ikaba ishobora kubyutsa amakimbirane n’U Burusiya.
Yavuze ko ingabo za NATO zagakwiye gusimbuza imyitozo ibiganiro byinshi bigamije kumvikana n’U Burusiya.
Imyitozo y’ingabo za America n’iz’U Burayi (Nato) yatangijwe tariki 7 Kamena mu gihugu cya Pologne.
Iyi myitozo imara ibyumweru bibiri ihuriwemo n’ingabo 31 000, harimo 14 000 z’Abanyamerika 12 000 za Pologne n’izindi 1 000 z’U Bwongereza.
Iyi myitozo iba irimo indege nyinshi z’intambara, amato n’ibimodoka by’imitamenwa 3000.
Steinmeier ati “Ibyo twaba turimo ubu ni ugukongeza umuriro no gukurura ubushotoranyi,” yavuganaga n’ikinyamakuru Bild am Sontag.
Yongeyeho ko abatekereza ko iyi myitozo ya gisirikare ihuriweho, byitwa ko ari ikimenyetso, irimo ibere ku mupaka w’uburasirazuba bwa Pologne, ni amakosa.
Ati “Twari twaragiriwe inama yo kutongera kubyutsa impagarara z’intambara ya kera.”
Iyi myiteguro igamije kureba ubushobozi bwa NATO mu guhangana n’umwanzi, ikorwa buri gihe mu myaka ibiri.
U Burusiya bwakomeje kuvuga ko kuba ingabo za NATO zikorera imyitozo hafi y’urubibi rwabwo ari inzitizi ku mutekano.
UM– USEKE.RW