Intumwa ya UN yanenze uburyo Leta y’u Burundi irimo ifata abanyeshuri
Inzobere mu by’uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yagaragaje biteye inkeke uburyo Leta ya Pierre Nkurunziza ifata abanyeshuri bashinjwa kwandika mu mafoto ya Perezida bagamije kumusebya.
Ibigo icyenda by’amashuri biri gukorerwaho iprereza, nyuma y’aho amafoto ya Perezida Pierre Nkurunziza yagiye yandikwamo mu bitabo.
Ubu, abanyeshuri 80 bahagaritswe ku ishuri mu majyepfo y’igihugu. Mu yandi mashuri abanyeshuri bagera kuri 230 bahagaritswe mu bigo bigaho.
Abanyeshuri 11 mu zindi ntara na bo batangiye kuburanishwa kubera icyo kibazo, ndetse bashobora guhabwa ibihano kugeza ku myaka 10 y’igifungo.
Kristof Heyns mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Bujumbura, yavuze ko uko ubutegetsi bw’u Burundi bwitwaye mu kibazo bihabanye n’uburemere ikibazo gifite.
Ati “Umuntu yakumva ko abarimu bari kuvugana n’abanyeshuri uko ikibazo giteye bikarangirira aho… bisa nk’aho bizagira ingaruka mu gutera ubwoba abaturage bose n’abanyeshuri, badafite ububuranira, bahanganye n’ikintu gifite imbaraga zidasanzwe.”
UM– USEKE.RW
3 Comments
Babahane bihanukiriye kuko inzego za leta zigomba kwubahwa.
ubundise kontademukarasi ihari bazarengana nibashaka bicecekere akomeze abakandamize inyuma y’inyungu haza akanyarire buriya nawe azabona arimu isi
yarangiza agaterura bibiliya akamanika amaboko ngo arahimbaza uwiteka. Ikizwi cyo ni kimwe twese hano kuri iyi si turi abagenzi ikiruta byose n’ukubana neza kandi mu mahoro kuko ntacyo bitwaye. Ubu se uragirango we afite amahoro ku mutima? ubwo noneho ageze no mu bana kabaye neza neza.
Comments are closed.