Digiqole ad

Burundi: “Ndamutse nshaka guhirika ubutegetsi sinakoresha abana” – Mushikiwabo

 Burundi: “Ndamutse nshaka guhirika ubutegetsi sinakoresha abana” – Mushikiwabo

Louise Mushikiwabo mu kiganiro na Televiziyo ya Al Jazeera

Mu kiganiro na Televiziyo Al Jazeera y’i Doha muri Qatar, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo umunyamakuru Mehdi Hassan yamubajije kubya raporo z’impuguke za UN yashinje u Rwanda kwinjiza abana mu ngabo zo kurwanya u Burundi, Minisitiri Mushikiwabo amusubiza ko ari nka we ushaka kuvanaho ubutegetsi runaka atakoresha abana nk’uko iyo raporo ibishinja u Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo mu kiganiro AJ UpFront asubiza ibibazo bya Hassan Ahmedi
Minisitiri Mushikiwabo mu kiganiro AJ UpFront asubiza ibibazo bya Hassan Ahmedi. Photo/Al Jazeera Media Network

Uyu munyamakuru yabajije Mushikiwabo icyo u Rwanda ruvuga ku byabaye mu Burundi maze amusubiza ko u Burundi bufite uko bubayeho, bufite Itegeko nshinga ryabwo, bufite uko buyobowe, n’abaturage babwo bafite uko bihitiramo ariko ko iyo abantu bahisemo nabi ari bo ingaruka zabyo zigeraho.

Yabajijwe icyo u Rwanda rwakoze ku bibazo by’u Burundi maze asubiza ati “Icyo u Rwanda rwakoze ni ukwerekana uko rubyumva imbere y’ubwicanyi bwabaga.

Ikindi gikomeye u Rwanda rwakoze ni ukwakira impunzi zaruhungiragaho kuko ubu impunzi zigera ku 80 000 ziri kuba mu Rwanda. Byari bikomeye ariko ntakundi kuko u Burundi ni abaturanyi uko byagenda kose ikibazo bagira natwe kitugeraho.”

Abajijwe kugira icyo avuga kuri raporo y’impuguke za UN yo mu ntangiriro z’uyu mwaka ishinja u Rwanda gufata bamwe muri izo mpunzi harimo n’abana ngo bajye gutozwa kugira ngo bazakureho ubutegetsi bw’u Burundi, yasubije ko ibyo izo raporo zivuga buri gihe bitaba ari ukuri.

Ati “Icya mbere, ari njyewe ushaka gukuraho ubuyobozi runaka nakoresha igisirikare cyanjye ntabwo nagenda ngo mfate abana bajye kubikora.

Icya kabiri ni uko kuba hari impunzi z’Abarundi, zimwe ziri mu nkambi  izindi mu mijyi, muri zo harimo abanyepolitiki harimo abari abasirikare, birumvikana ko bateza  ikibazo nk’uko no muri Tanzania byagenze kuko abo bantu bahunze igihugu ntabwo ari inshuti za Leta bahunze. Ibyo badushinja rero ntabwo byadutunguye.

Icyo navuga ni uko ibyo abantu bavuga muri izo raporo ntabwo buri gihe ari ukuri.”

Louise Mushikiwabo mu kiganiro na Televiziyo ya Al Jazeera
Louise Mushikiwabo mu kiganiro na Televiziyo ya Al Jazeera

U Rwanda rwakiriye impunzi z’Abarundi zimwe n’ubu zikiba mu Rwanda nyuma y’imvururu zahabaye kuva mu kwezi kwa kane 2015 biturutse kuri mandat ya gatatu ya Perezida Nkurunziza Abarundi bamwe bavuga ko atari yemerewe n’itegeko.

Kubera imvururu n’ubwicanyi, abagera ku 200 000 bavuye mu byabo, ababarirwa kuri 439 barapfuye.

Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi muri mu mpera z’ukwezi gushize bibasiwe n’icyorezo cya cholera abagera ku 3 000 bararwaye, 31 bahasize ubuzima biganjemo abana.

UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Ariko uyu mugore yazaretse bino biganiro kuri TV zo hanze ko byandagaza igihugu cyacu nawe bitamusize; ntabona ko na HE yabiretse, aracyabona ajya kuri za BBC cg CNN, biteye agahinda

    • Yahuye n’umunyamakuru wa vrai ureke babandi bazi gusa gusubiza ndiyo bwana.Kumugani wawe bajye babireka kuko bagerayo umunyamakuru yabakatiye rutaranatangira noneho akabagwisha mumutego igihe yishakiye.Ngo ntabwo yakoresha abana b’impunzi ngo yakoresha ingabo ze mu guhirika ubutegetsi mu Burundi.Ese izo nshingano azivana he?Narinziko ububanyi n’amahanga bushinzwe umubano mwiza hagati y’ibihugu sinarinziko aruguhirika ubutegetsi mu bindi bihugu.

      • Burya abanyamakuru ni hatari, uziko babaza ikibazo kigushamo umuntu atarebye neza. ngo abahunze igihugu ntabwo ari inshuti za Leta?ngo mu mpunzi harimo abasirikare? aha yahashubije yihuse, ubu se uyu munyamakuru amubajije ati mwabimenye mute?mwabikozeho ubushakashatsi?ati ni bangahe bari muri izo mpunzi?uyu mubyeyi wacu yari gusubiza ngo iki? Turamwemera ariko agabanye kuvuga byinshi dore tumaze gutera imbere turakomeje. Mujye mubwira abo banyamakuru baze ino kuba ariho babariza ibyo bibazo, cyangwa ibireba ikindi Gihugu babikibarize, Ubundi se bakubaza iby’uburundi hari umuyobozi w’Uburundi mwari wasuye Urwanda mu by’ububanyi n’amahanga.
        iyo ahina akavuga ati:ibyo izo raporo zivuga buri gihe ntabwo buri gihe biba ari ukuri; akarekeraho full stop.

        • baguhe akazi ariko!!!!? uhunze igihugu ari umudiplomate igihugu ajyiyemo kira mukurikirana kugirango adateza umutekano muke bikitirirwa igihugu arimo. aba impunzi gusa ntabikorwa bya poliki. full stop? kutavuga nabwo ubuvuze kandi ubwo ubawemeye ibyo bagushinja. ikibi nukuvuga ibyo udahagazeho, uvuga ibyazi bikura abantu murujijo ry’ibibera mukarere naho batakumva ukuri kwatambutse.

  • Iyo cholera ibamara, mwumva bahunze iki?

  • Abana barakoreshwa cyane mu ntambara. ijambo “kadogo”ryamamaye muri aka karere kugera i Kinshasa ubanza atari abarwanyi baturutse Uganda barizanye! Abo barwanyi baje gufata ubutegetsi kandi bakunze kugaba ibitero mu ruhugu runini cyane banahirika igihangange bifashishije izo za “kadogo” bakunze no gushinjwa na raporo zinyuranye zamagana gufasha imitwe yarwanaga muri urwo ruhugu ndetse ikanakoresha abana mu ntambara! Abo barwanyi si abanyarwanda ni abandi isi itazi izina ryabo, Minister L.Mushikiwabo azi kureba kure

    • @ abandi… abo uri kuvuga ni bande???? …baramaze!!!

  • ????????????????????????????

  • wowe wiyise muvunyi watubwira ukuntu kuvugira kubinyamakuru byandagaza urwanda nunkuntu perezida yabiretse???
    ariko wita minister wigihugu umugore ute koko??? ubwo urumva uvuze neza??? uzabanze wige ikinyabupfura maze ugaruke wandike kurubuga
    Kandi umenyeko uwo wita umugore nkaho aruwawe arumunyacyubahiro amahanga nurwanda twemera kandi arasobanutse cyane

    • Uzatege amatwi icyo kiganiro nawe wiyumvire.Ikindi sinzi niba kumwita umugore haraho yabuze ikinyabupfura.Tuvuge uyu mutegarugori se?

      • Udashtase kumwita umugore cga umutegarugori, ariko bikurimoooo, wavuga ngo ” uyu mubyeyi” point et un trait.

        • Uzi gute ko ari umubyeyi . Umugore si agasuzuguro. Kimwe ni uko hariho abagabo.Reka kwisuzugura.

    • Uramurenganya rwose, nanjye kiriya kiganiro naragikurikiye live. Icyo ubonamo ni uko ibibazo yabajijwe ni kimwe neza neza n’ibyo yabajijwe mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru TIM SEBASTIAN wa Deutch Welle ukora ikiganiro cyitwa “CONFLICT ZONE”, icyo gihe baganira kuri 28/10/2015, topic yari “JUSTICE AND INJUSTICE IN RWANDA.

      Iyo usesenguye rero usanga ibibazo yabajijwe ejobundi na Aljazeera ari bimwe neza n’ibyo yabajijwe na DW (na style yo kumubaza ni imwe, wagirango ni akagambane), ariko noneho igitangaje ni uko uburyo asubiza ibyo bibazo ni bumwe (wagirango we cg ba advisers be ntawujya asubira muri ibyo biganiro cg ngo barebe uko yasubije ibibazo bamubajije banafate strategy y’uko ubutaha bazasubiza). Ubwo rero wibaza icyo aba agambiriye kugeraho mu gihe bizwi ko efforts zingana zitanga results zimwe.

      • @Subaru, umvugiye ibintu rwose, biragaragara ko ukurikira.Igihe uzi topic y’ikiganiro hagomba gufatwa strategie ese buriya nta team ya com agira? Hari abantu benshi bari kujya barwana iyi ntambara ya communication nka David Himbara ariko muri kwa guhuzagurika kwacu ugasanga talent nk’iyo iraducitse.

        • @Kageme,uwo uzamusange muri RNC ,niho abarizwa, maze mujye mufatanya kuvugira igihugu ariko kitari u Rwanda! maze muzashake icyanyu muzajya muvugira! Sibyo?????

          • Urakoze kundangira aho namushakira.hari ibiro bya RNC hano i Kigali se?

      • none se wowe bakubajije ibibazo bimwe buri gihe mubizamini bitandukanye wajya wiyicisha bimwe kugirango ibisubizo bidasa nibya mbere?? niba abanyamakuru bose baza babaza bubusa nabo basubizwa ubundi busa.
        Urwanda rwasinye amasezerano yo kurengera umwana no kudakoresha abana mu ntambara uretse abanga u Rwanda baba barushakaho impamvu,ikindi numvise hari abageraranya ibya RPA niby iburundi total different icyo twarwaniraga hari itandukaniro rinini cyane.Ikindi HCR irinda impunzi ikora ibarura buri gihe igira amazina yabo ifasha kuki ntarumva itanga imibare yabagiye gutozwa ikagaragaza naho bari bari?niba nibeshye HCR niya ONU none ONU ica inyuma gute igashinja u Rwanda kandi ariyo ifite inshingano nini mu nkambi bitariby rero ahubwo hagobye gushijwa ONU ko ariyo itoza abo barundi si non ibyo ni ibihuha naho niyo bya ari U rwanda nkeka ko ubunararibonye dufite mututatoza abana 2 semaine ngo hanyuma ni mugende oya ibyo ndabyanze nuwabyemera yaba nta bwonko

    • None se James, uragirango uriya Muvunyu avuge/atekereze ate bitajyanye n’ibimurimo? Iyo wanga umuntu cga igihugu kiyoborwa nabo udashaka, uvugana umujinya utarinze gufata akanya ko gutekereza kucyo ugiye kuvuga. Erega burya ntimukanarenganye bamwe, ese ubundi ko umuntu atanga icyo afite yatanga icyo adafite. Umuntu navuga ubusa ntugate igihe cyawe ahubwo mugaye wicecekere yibone zero car le silence tue bcp et bcp. Ibi urabisoma, urabyumva, urabibwirwa ukabonamo ikintu noneho bikaguha umurongo wakoraho analyse, kdi bigatuma abantu badahora bizeyengo ibintu ni sawa sawa, byatuma abenshi birara. Ibibi n’ibyiza biravugwa ariko ukamenya ngo kumbeeeee, haracyari abantu barebera ibintu mu yindi ndorerwamo?

      • Uvuze ubusa. Wowe wari kugaragaza ko ibisubizo Minister yatanze ari ibisubizo bya vraie, ko ndetse yemeje umunyamakuru. Naho gukora comment ku muntu aho kuyikora ku kivugwa n’uwo muntu ni ubugwari, kera turi mu gitaramo twabyitaga kuba igifura. Ongera utekereze urebe niba akazi uhemberwa ugakora neza urasanga atari byo.

  • uyu mutegarugori ari mubayobozi 3 bambere basobanutse mu Rwanda.ndamwemera cyane.njye sinari muzi neza, ariko namumenyeye Rwanda day Amsterdam, uburyo avuga,uburyo y,i presenta imbere y,imbaga ,arasobanutse,bituma uba proud yo kwitwa umunyarwanda.avuga adategwa,avuga ibyazi,self confidence.ohh my God. ugereranyije n,abandi bayobozi bari bahari icyo gihe harimo n,aba ministre bagenzi be, uburyo bamwe bavuga bategwa mu magambo,bayasubiramo,ubona harimo difference ndende cyane,mushikiwabo akaziakora ni umuhamagaro, kuko ubona ariwe karemewe.

    • Abanyamakuru bavugako afite une voix sensuelle akanakureba mumaso ugatangira kuyoberwa ibibazo uzakumubaza.Niyo mpamvu uyu wa Aljazeera wasangaga akenshi atamureba cyane mumaso.

    • Ujye utabdukanya ubwenge no kumenya ururimi! Kuvuga udategwa niko kumenya? Simvuze ko ari injiji ariko kuba yarabaye muri America, ariho yize buri wese ajyiye kuba yo nubwo yaba ari mayibobo yavuga adategwa!

    • Abandi babiri nibande se?

  • Uwubuze icyo atuka INKA; Ubwose ibyo mutumva ni ibiki? mbega hano hari abafite ubwonko bucuritse gusa… ngo na H.E yarabiretse nawe azabireke…biraboneka ko ikiganiro yatanze cyakoze ku mutima wi mbonakure zigira ubyenge buke. WOWE ushaka gukuraho president ufite ingabo wajya kwigisha abana ngo abe aribo bazarwana bakagifata? hashize imyaka ingahe,bigenze gute? kandi ufite ingabo….ubwose zaba zananiwe(naho interahamwe muri UN zihita zihuta gusohora rapport”bagenzi binterahamwe ba bandi bari mu bategeka UN nubundi”, ariko urwanda ruzicishamwo umurongo utukura ubuzima bugakomeza. Mbese nicyo gituma batangiye kurasa abana mu masule ibaze uwa 1 nuwa 2 segondere, police ikarekura urufire rwumuriro abo urusasu rufashe bakahagwa…POLITIKE…IMBONERAKURE….ITERAHAMWE ZIBAHA AMASOMO….WABIVUGA UTE MURI INTERVIEW AEI WOWE…naho min Mushikiwabo mbona akwiye no kuyobora igihugu atari aka gahugu batobanga uko bishakiye noneho ngo babihawe n´imana(NO COMMENT, SI NARIMPARI)

    • Iyo ubanza gusoma ibitekerezo by’abandi wari gusangamo ibisubizo byinshi mubyo wibaza, aho gutangira wadukira abantu ubatuka ngo bafite ubwenge buke.Soma comment ya mugenzi wawe wiyise “Abandi” (June 13, 2016 at 6:43 am) Tujye dukomeza umuco wo gutanga ibitekerezo nta mushiha nta bitutsi, mfite ikizere kobyatangiye kuza hano kurubuga Umuseke uba waduhaye kandi nshimira cyane.

      • @ Mibambwe, ariko nkubaze ? Ibitekerezo hamwe n’amagambo y’amahomvu, n’amatakaragasi bihurirahe??

        • @Kiranu…Wagiye utanga igitekerezo cyawe udatukana? Biroroshye kuza kuri forum ukandika imirongo 2 cg 3 utukana gusa.Ese ufite ubushobozi bwo kwandika usobanura igitekerezo cyawe kugirango abandi bacyumve neza?

  • MIbambwe, usiwe na wasi, uyu wiyise”Ahandi” na “Muvunyi” n’umuntu umwe, donc ntagitangaza arashimangira ibyo yavuze haruguru yiyita “Muvunyi”. En lisant bien attentivement qlqs commentaires ici, on y trouve/voit bien les disputes sur les lignes electroniques (the online disputes/battles) to fight/avoid. Otherwise, it will be grown and difficult to recover when…..

  • Abana barakoreshwa mu ntambara zigambiriye guhirika ubutegetsi buriho kandi bigira ingaruka zikomeye kubana. Ibi binamaganwa buri munsi. Minister Louise Mushikiwabo ntiyari akwiye kubyirengagiza, Kuko nawe ubwe azi ko za Raporo nyinshi zashinje Leta abereye ministri kubakoresha cyangwa gufasha ababakoresha. Tutagiye kure ubu aka kanya twibagiwe ibya M23 n’ikurwaho ry’inkunga ku Rwanda? Ijambo KADOGO no mu Rwanda hari abo ryahamye! Icyo risobanura kandi kirazwi.

Comments are closed.

en_USEnglish