Digiqole ad

Fromage y’u Rwanda n’uko ihagaze ku isoko, inzobere Mulder yaganiriye n’Umuseke

 Fromage y’u Rwanda n’uko ihagaze ku isoko, inzobere Mulder yaganiriye n’Umuseke

Mulder Kobus umushoramari mu byo gutunganya no gucuruza fromage

Kobus MULDER inzobere yo muri Africa y’Epfo mu bijyanye n’inkusanyirizo z’amata, akaba n’umuhanga mu kumenya fromage (cheese) nziza, yemeza ko nyuma y’imyaka itanu ishize Abanyarwanda batangiye gutunganya fromage, bishoboka ko bafata ibihugu byateye imbere muri uwo mwuga, igikenewe ngo ni ishoramari no kongera ubwiza bw’umukamo w’amata n’ibiyakomokaho gusa.

Kobus MULDER agira inama abakora Fromage bo mu Rwanda
Kobus MULDER agira inama abakora Fromage bo mu Rwanda

Kobus MULDER akorera mu bihugu icyenda ku mugabane wa Africa, no mu bihugu nka America, U Buyapani, U Butaliyani, n’ahandi, afite n’ikaragiro ry’amata i Cape Town muri Africa y’Epfo.

Mu kiganiro kirambuye n’Umuseke, yavuze ko mu myaka icyenda ngo yibandaga cyane muri Africa, ngo amaze kubona impinduka mu bijyanye n’imitekerereze kuri fromage agereranyije n’imyaka irindwi cyangwa umunani ishize atanga inama n’amahugurwa.

Ati “Mu myaka itanu ishize nza kwigisha mu Rwanda, hari ubwoko bumwe bwa fromage (cheese) yitwa ‘Gouda’. Yari fromage isanzwe, gusa yitwa Gouda. Abakora fromage bumvise vuba inama nabahaye mu buryo twazamura ubwiza byayo, no gukora ubundi bwoko bwinshi kuko abantu bakunda amoko atandukanye ya Fromage, ubu hari amako agera kuri 20 ya fromage mu Rwanda, kandi restora (restaurants), Amahoteli akunze kugura Fromage.”

Kobus avuga ko ku isoko ryo muri Africa y’Iburasirazuba zimwe muri fromage zitunganyirizwa mu Rwanda zihiga izindi, cyane izo mu bwoko bwa (Soft Cheese).

Gusa, ngo hari amwe mu moko ya fromage zo mu Rwanda zitaragera ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’izindi, ngo impamvu nta yindi ni uko Abanyarwanda batangiye batinze ibijyanye no gukora fromage.

Kobus ati “Ibihugu bimwe nka Kenya byatangiye, hashize imyaka 30 bikora fromage nziza, mwe (u Rwanda) mwatangiye mu myaka itanu ishize, bityo fromage nyinshi zo muri Kenya ziri ku rwego rusumba urw’iz’u Rwanda, si ikintu kibi ahubwo ni uko mwatangiye nyuma, muzabafata, rwose muzabafata.”

Avuga ko hari ‘inganda’ enye muri 15 zikora fromage mu Rwanda, zikora neza kandi bagakora fromage zikoranye ubuhanga.

Kugira ngo iterambere ryo gukora fromage rikomeze kuzamuka, Kobus avuga ko hakenewe ko hubakwa inganda zikomeye, zifite ibyangombwa by’ubuziranenge, agasaba ko Leta y’u Rwanda ibigiramo uruhare, kuko ngo nta kintu cyashoboka hatari amafaranga.

Ati “Ntekereza ko ibigo by’imari bikwiye gufasha inganda zikagera ku rwego rwo kuzuza ibisabwa n’ibipimo bikenewe kubera ko ibyo bakora ni byiza. Mfite icyizere ko gukora fromage bizatera imbere kuko icyiza mu Rwanda, abantu barya fromage, ugiye muri Malawi, muri Zambia, abantu baho ntibarya fromage, ntazo barya. Uguye muri Sudan ntibarya fromage, ariko Abanyarwanda barya fromage, ni ikintu cyiza.”

Akomeza avuga ko ku bw’ibyo hari ugukoresha izo mbaraga z’uko hari abakiliya, no kuzamura ubushobozi bw’inganda bukagera ku rwego rukenewe, ibyo ngo ni ibintu bya ngombwa biba bisabwa ku isoko.

Fromage cyangwa Cheese zikorerwa mu Rwanda
Fromage cyangwa Cheese zikorerwa mu Rwanda

Kuki gushora imari mu gutunganya amata ari ingenzi?

Kobus MULDER avuga ko abantu benshi bifuza gushora imari muri Africa. Gushora mu bijyanye no gutunganya amata ngo ni ingenzi kubera ko abantu bahawe inka zitanga umukamo, bityo ngo kubona amata (raw material) ni ibintu byoroshye.

Avuga ko mu mwaka ushize ubwo yatangaga ibiganiro mu nama mpuzamahanga y’amakaragira (International Diary Federation Summit), mu gihugu cya Lithuania, yabajijwe kuvuga amahirwe ari mu ishoramari ry’amakaragiro muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ati “Nakubwira ko Abanyaburayi bo batangiye kera gutunganya fromage, biteguye gushora imari, barashaka aho bagirana ubufatanye. Ikintu gikomeye ni uko Isoko ry’U Burayi rifite uburambe, abantu bitabira kugura amata atunganyije, no muri Africa abantu bakomeza kunywa amata no kugura ibiyakomokaho.

Amata n’ibiyakomokaho ni ikintu cyiza cyo gushoramo imari, ariko icyo kwitonderwa ni ukutajyamo buhumyi, amata ni ikintu kigizwe n’ibintu byinshi kigoye kwitabwaho, naho gukora fromage na yogurt ni ugutunganya bya bindi bigize amata, si nko kubaka isoko bisaba abakozi beza bafite ubuhanga, naho ubundi amahirwe ari hano.”

Kobus twaganiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 26 Gicurasi, mu gikorwa ngarukamwaka kimaze imyaka itatu cyo kumurika fromage zikorerwa mu Rwanda (Cheese Expo 2016), iki gikorwa kigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Bamwe mu bakora fromage mu Rwanda barimo Inyange Industries, Blessed Dairies, Gishwati Farms, iyi ni na yo yahize abandi bose mu gukora fromage nziza muri 2016, naho Twagira Danny wo muri Muhe Farms aba uwambere wakoze fromage nziza, hari na Koperative Uruhongore ikorera Nyakiriba i Rubavu.

Bavuga ko mu nzitizi bahura na zo harimo kuba fromage bajyana ku isoko ryo hanze y’u Rwanda isoreshwa cyane, ikindi ni ubushobozi bwo kuzamura ubwiza bw’umusaruro.

Nsingizimana Jean Marie Vianney ukurikiye Koperative Uruhongore, igizwe n’abavuye ku rugerero i Rubavu, avuga ko fromage yitwa Gouda bakora no gutugunganya amata y’ikivuguto n’amavuta bibesheje abanyamuryango 15 bagize n’abari abasirikare.

Avuga ko bafite isoko mu Burundi, i Goma n’i Kigali, impungenge ngo bafite ni uko umushinga Land O’Lakes wabafashaga uhagaze, ariko ngo bamaze kubaka ubushobozi ku buryo bazakomeza kugerageza, ariko ngo habonetse n’undi muterankunga byabafasha.

Agira ati “Twasabaga Leta ko ufite integer nke atazahagarikwa kubera ubuziranenge, ahubwo ko yadufasha tukuzuza ubuziranenge. Twe turashaka kubaka urwego rwacu (Rwanda Dairy Platform) na Leta nizana imbaraga zayo ikazongeramo uzasanga akazi kakorwaga na Land O’Lakes gakomeje, fromage y’u Rwanda ihagaze neza, kandi ubuzima bw’uwavuye kurugerero bumeze neza.”

Avuga ko bagikoresha uburyo gakondo mu kumenya ko amata yakamwe neza, atarimo amazi, bakayavuza kugera ubwo bayatunganya babanje kuyateka, ku bwa bon go ni ubuziranenge ariko ngo barashaka kurenga aho.

Mulder Kobus umushoramari mu byo gutunganya no gucuruza fromage
Mulder Kobus umushoramari mu byo gutunganya no gucuruza fromage

Umusaruro wa fromage mu Rwanda ngo ugenda ukura kuko mu mwaka ushize hari T 70 ariko ubu ugeze kuri T 96.

Dennis Karamuzi wo mu mushinga Land O’Lakes avuga ko mu byo bakora harimo guteza imbere ubuziranenge bw’ibikomoka ku mata. Avuga ko kg 1 ya fromaje iba ingana na L 4 z’amata bityo ngo gutunganya fromage ni uburyo bumwe bwo kugeza amata ku isoko.

Avuga ko ibikomoka ku mata nk’amavuta (butter) bikenerwa cyane n’amahoteli, n’abakora imigati, ahanini ngo byavaga mu mahanga kandi no mu Rwanda bihari, avuga ko intambwe igiye guterwa ari uy’uko abakora fromage bose bagira icyemezo cy’ubuziranenge cya RSB (Rwanda Standard Board).

Karamuzi avuga ko Abanyarwada nubwo bakunda kwitabira kunywa amata, na byo bitaragera ku rwego ruhagije, akavuga ko mu gihe umuntu adakunda amata y’inshyushyu, akwiye kumenya ko hari n’ibindi nka fromage, yogurt, ikivuguto n’ibindi ashobora kurya akaba anyoye amata.

Amb Bill Kayonga umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza umusaruro mu mahanga w’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), yavuze ko icyerekezo cya Leta ari ukongera ubushobozi bw’abikorera kugira ngo bagere ku buziranenge bukenewe, ibyo  bakora ntibigire ingaruka ku babirya.

Ati “Fromage ni ikiribwa, gikwiye gukoreshwa amata meza, gikwiriye gukorerwa ahantu hasukuye, ndetse icyo kiribwa igihe cyagejejwe ku isoko kikaba cyujuje ubuziranenge bukenewe ku buryo kitarwaza abakirya. Kiribwa n’abantu benshi kandi gifite amahirwe mu buryo cyashobora gukoresha abantu benshi bashobora kucyohereza ku isoko mpuzamanga ku buryo cyanatubonera uburyo bushya bwo kwinjiza amadevize mu gihugu bitandukanye n’ibindi twoherezaga hanze.”

Nsingizimana Jean Marie Vianney ukurikiye Koperative Uruhongore
Nsingizimana Jean Marie Vianney ukurikiye Koperative Uruhongore
Abakora fromage mu Rwanda bitabiriye EXPO
Abakora fromage mu Rwanda bitabiriye EXPO

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW  

3 Comments

  • BRAVOOOO!
    AHUBWO MUNTEYE AMATSIKO; NGO HARIHO AMOKO MENSHI YA FROMAGE???? JYE NATAMIRAGA GUSA UBUNDI NGAHEKENYA. MUTUBWIRE AYO MOKO YOSE NUKO ATEYE….

    • Hihihihi, uri comique KKJ

  • Hihihihi, uri comique KKJ

Comments are closed.

en_USEnglish