Digiqole ad

USA: Umusore warashe abirabura basenga yasabiwe igihano cy’urupfu

 USA: Umusore warashe abirabura basenga yasabiwe igihano cy’urupfu

Dylann Roof warashe Abirabura basengaga ahitana abagera ku icyenda

Ubushinjacyaha bwa Repubulika muri Leta zunze ubumwe za Amerika bwasabiye igihano cy’urupfu umusore w’imyaka 22 w’Umuzungu witwa Dylann Roof  wishe Abirabura icyenda abarasiye mu rusengero rw’ahitwa Charleston muri  Carolina y’Epfo, mu mwaka ushize.

Dylann Roof warashe Abirabura basengaga ahitana abagera ku icyenda
Dylann Roof warashe Abirabura basengaga ahitana abagera ku icyenda

Ikinyamakuru The Blaze kivuga ko uhagarariye inyungu za Leta mu rukiko (Attoney General) witwa Loretta Lynch yagize ati: “Dukurikije uburyo twasesenguye uko uriya musore yateguye ubwicanyi bwe akanabushyira mu bikora kandi tukareba n’ingaruka byagize ku barokotse kiriya gitero, turasaba ko uregwa yazahanishwa igihano cyo kwicwa.”

Yavuze kandi ko amategeko ya USA avuga ko umuntu wakoze ubwicanyi bwo kuri ruriya rwego ahanishwa igihano cy’urupfu bityo ngo hari ikizere ko Urukiko ruzafata umwanzuro uhuye n’ibyifuzo by’ubushinjacyaha bukuru muri USA.

Uyu musore akekwako urupfu rw’abantu icyenda bivugwa ko yarashe b’Abirabura bari mu rusengero rwa Emanuel African Methodist Episcopal Church. Icyo gihe hari ku italiki ya 17 Kamena, 2015.

Mu nyandiko abashinzwe iperereza babonye nyuma y’aho zerekanaga ko uriya musore yakuranye urwango ku Birabura ndetse ngo yari yarakoze urubuga rwa Internet yise  The Last Rhodesian  aho yunguraniragaho ibitekerezo n’abandi bahezanguni b’Abazungu.

Mu mafoto yabonywe kuri urwo rubuga kandi yerekanaga uriya musore afite ibimenyetso byarangaga Abazungu b’abahezanguni ndetse n’abandi bari bashyigikiye ibitekerezo by’Abanazi by’uko Abazungu bari hejuru y’abandi.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri mu  bihugu bike ku Isi bigitanga igihano cy’urupfu.

Bamwe mu bo uyu musore yishe arasiye mu rusengero Cynthia Hurd, Clementa Pinckney, Sharonda Coleman-Singleton, Tywanza Sanders, Daniel Simmons Sr, Susie Jackson, Depayne Middleton-Doctor, Ethel Lance
Bamwe mu bo uyu musore yishe arasiye mu rusengero Cynthia Hurd, Clementa Pinckney, Sharonda Coleman-Singleton, Tywanza Sanders, Daniel Simmons Sr, Susie Jackson, Depayne Middleton-Doctor, Ethel Lance

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • satan yamaze kwangiza abantu,yooo amahirwe nuko bari murusengero Imana izabakire mubayo

  • Aaaahaaaaa, niko bimeze no mu Rwanda bazagarure cga basinyure aho basinye iyo mumahanga bagarure igihano cyo kwica uwishe niho ubwicanyi burimo gukorerwa abantu bamwe dore ko système y’ubwicanyi isigaye yarahindutse. Ubu hari indi mitwe iri mubyo bita “Technologie traditionnelle. Bariya bana bose barimo gupfa ntimugirengo n’indwara zirimo kubahitana, bica nyine murizo nzira z’indwara z’amayobere bagapfa igitaraganya, ngo no mumiyaga barabyohereza da. Murarye muri menge. Ese kuki…..

  • lol uyu muzumva rjo bababwiye ko arwaye mu mutwe bityo ari uwo kujyanwa kwa muganga atabishe yaboshakaga,lol abazungu murabazi iyo bakoze ibyaha babeshya ko barwaye mu mitwe nyamara yaba ari umwirabura bati uyu ni ruharwa ni uwo kwicwa,hari abirabura bafungwa imyaka 40 bazira gusa ko ari abirabura yewe america we nturi igihugu pe,njye nibaza uko abirabura baho babaho bikanyobera,kandi barangiza bakishyira hejuru ngo ni great country,lol nabonye nta great country ibaho nk ibyo muri Africa,Africa niho umuntu abayeho neza kabisa ntahandi umwirabura azabaho neza nk Afurica

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish