Digiqole ad

Amavubi: Ntaribi Steven na Ndayishimiye Domonique basimbujwe abahanwe na FERWAFA

 Amavubi: Ntaribi Steven na Ndayishimiye Domonique basimbujwe abahanwe na FERWAFA

Ntaribi Steven umaze iminsi abanza mu izamu rya APR-FC yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ntaribi Steven wa APR FC na Ndayishimiye Antoine Domonique wa Gicumbi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi basimbura Habimana Yussuf n’umuzamu Andre Mazimpaka bahagaritswe ukwezi badakina.

Ntaribi Steven umaze iminsi abanza mu izamu rya APR-FC yahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi.
Ntaribi Steven umaze iminsi abanza mu izamu rya APR-FC yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Akanama gashizwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kahagaritse abasore babiri ba Mukura VS kubera imyitwarire mibi bagaragaje ku mukino bakiriye Rayon Sports.

Nyuma yo gutsindwa 1-0 na Rayon sports, aba bakinnyi ba Mukura VS ntibemeranyijwe n’icyemezo cy’umusifuzi, kuko bakekaga ko rutahizamu Kasirye Davis yagitsinze yaraririye. FERWAFA ivuga ko basagariye umusifuzi, hitabazwa abashinzwe umutekano.

Aba basore bahanishijwe kumara ukwezi kumwe badakina, bakanatanga amande y’amafaranga y’u Rwanda 50 000.

Bagenzi ba Andre Mazimpaka babanje kumufata ngo adasagarira umusifuzi.
Bagenzi ba Andre Mazimpaka babanje kumufata ngo adasagarira umusifuzi.
Byageze aho hitabazwa abashinzwe umutekano.
Byageze aho hitabazwa abashinzwe umutekano.

Bariya bakinnyi bahanwe, bari banahamagawe mu Mavubi’, ubu bombi bahise basimbuzwa kuko ibi byemezo bigomba gushyirwa mu bikorwa no mu Mavubi.

Andre Mazimpaka yasimbujwe Ntaribi Steven wari umaze umwaka n’amezi atatu adakina kubera imvune, gusa akaba ariwe wakinnye mikino itatu APR FC iheruka gukina muri Shampiyona.

Naho Habimana Yussuf asimbuzwa Ndayishimiye Antoine Domonique wa Gicumbi FC umaze gutsinda ibitego birindwi (7) muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Amavubi yatangiye imyitozo aritegura mukino wa gicuti uzayahuza na Senegal kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Gicurasi 2016.

Naho tariki 04 Kamena, kuri Stade Amahoro Amavubi yakire Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Africa cya 2017.

Ndayishimiye Antoine Diminique yasimbuye Youssuf wahanwe.
Ndayishimiye Antoine Diminique yasimbuye Youssuf wahanwe.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • NUMURENGWE UBAWABASAGUTSE?

Comments are closed.

en_USEnglish