Digiqole ad

Indwara ya Macinya ku kirwa cya Shara, umugore umwe yahasize ubuzima

 Indwara ya Macinya ku kirwa cya Shara, umugore umwe yahasize ubuzima

Abana bavoma amazi yo kunywa bamwe banahaburira ubuzima barohama

Ku kirwa cya Shara giherereye mu murenge wa Kagano  mu karere ka Nyamasheke byemejwe n’ubuyobozi ko umugore witwa Mutirende yitabye Imana azize indwara ya Macinya (Dysenterie) kubera ikibazo cy’amazi mabi bakoresha y’ikiyaga cya Kivu. Kuri iki kirwa ngo hashize imyaka umunani nta mazi meza bafite.

Abana bavoma amazi yo kunywa bamwe banahaburira ubuzima barohama
Abana bavoma amazi yo kunywa bamwe banahaburira ubuzima barohama

Abatuye iki kirwa, amazi ya Kivu niyo bakoresha imirimo yose, ibi bituma bamwe mu baturage bahora barwaye indwara zigendanye n’amazi mabi.

Umuseke wageze kuri iki kirwa abagituye berekana ko amariba y’amazi meza yari yubatswe amwe yasenyutse andi akaba ariho ingufuri kuko amazi meza yahaje ntahamare kabiri (akamara igihe gito cyane).

Jean Ndela umugabo w’imyaka 63 utuye kuri iki kirwa avuga ko mu 1983 Leta yabahaye amazi meza, ngo yamaze imyaka ibiri maze abura ubutagaruka, bongeye kubona amazi meza mu 2008 ariko nabwo haciye igihe gito arabura kugeza ubu.

Ndela ati “Turatabaza Leta n’akarere ngo natwe batwibuke, urabona ko twatangiye no gupfusha kubera macinya iterwa n’ariya mazi mabi ya Kivu. Nk’ubu ushatse amazi meza afata ubwato agakora ibirometero bitanu ukajya mu murenge wa Kanjongo, udafite ubushobozi bwo kujyayo rero akoresha ikivu cyangwa akagenda n’amaguru ibirometero birindwi. Turasaba ko batwegereza amazi.”

Jerome Niyitegeka Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano  yabwiye Umuseke ko koko uyu muturage witwa Mutirende  yarapfuye azize iyo ndwara ariko ubu bari kugerageza gukwirakwiza amazi meza mu baturage.

Ati “Ariko ndasaba n’abaturage kwita ku isuku bamenye guteka amazi yo kunywa.”

Amazi y’ikiyaga cya Kivu mu mirenge myinshi igikorwaho bayakoresha imirimo inyuranye, abafite amazi meza bakayakoresha mu guteka no kuyanywa.

Ku kirwa cya Shara bo bakaba bagifite ikibazo cy’amazi meza atahagera.

Ibigega byarakamye biherukamo amazi kera
Ibigega byarakamye biherukamo amazi kera

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Nyamasheke

4 Comments

  • Ikibazo cyokubura amazi gikomeje kuba ingume nko mukarere ka ngoma aho amazi aboneka nkarimwe mucyumweru amazi yomugasozi nayo ukaba wayasanga nko mubirometero 20 uvuye kumuhanda si aho gusa nomukarere ka Rrusizi mumurenge wagitambi nabo bararira ayo kwarika

  • Ukoseore ntabwo Shara ari ikirwa ni umwigimbakirwa, kuko hari aho gifatanye n’ubutaka hanini!!! NAho kariya gace kararenganye!! Kandi kari ku birometero bitageze ku icumi uvuye ku karere!! Ariko ubuvugizi bwabaye ingume!! HAi igihe bigeze bashaka kuhavana abaturage hakagirwa ahantu nyaburana ariko nabyo byasigaye mu magambo gusa!!…..

  • ariko ubundi bazajya bakora ibintu ari uko abantu bapfuye? aha biragoye

  • Oya oya oya oya!!! Ibi nibyo H.E ajya yibutsa abayobozi kutirengangiza ikibazo kugera aho giteza ibibazo abaturage. NTA MACINYA DUSHAKA K’UBUTAKA BW’U RWANDA!

Comments are closed.

en_USEnglish