Digiqole ad

APR FC itsindiwe Rusizi, iby’igikombe bikomeza kuba urusobe

 APR FC itsindiwe Rusizi, iby’igikombe bikomeza kuba urusobe

11 ba APR FC babanje mu kibuga bagatsinda Kiyovu bitatu

Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo yatsindiwe i Rusizi mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’Ikiciro cya mbere “Azam Rwanda Premier League”.

Ikipe ya Espoir FC yari mu makipe atatu ya nyuma yakiriye APR FC ya mbere ibasha kuyitsinda igitego 1-0, ndetse ibasha guhagarara ku gitego cya Kitoga Bishara Trésor cyabonetse ku munota wa 11 umukino kugera urangiye.

Gutsindwa kwa APR FC byatumye mukeba Rayon Sports igarura ikizere cyo gutwara igikombe cya Shampiyona, ari nako igikombe gikomeza kuba ikotaniro.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 26, ubu APR FC iyoboye urutonde n’amanota 58, igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 53 ariko yo ikba izigamye imikino ibiri ku buryo iyitsinze yahita ijya imbere ya APR ho inota rimwe.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, Gicumbi FC iherutse kunganya na Rayon Sports yatsinze Sunrise FC yo mu Burasirazuba 2-1.

Indi mikino yari iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu ariko ikaba yimuwe, harimo uwa Etincelles FC yari kwakira Marines FC ndetse n’uwo AS Muhanga yari kwakiramo Rayon Sports.

Uko urutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona ruhagaze.
Uko urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ruhagaze.

Indi mikino iri kuwa mbere tariki 23 Gicurasi

AS Kigali izakira Bugesera FC (Stade ya Kigali)
Mukura VS izakira Musanze FC (Stade Huye)
SC Kiyovu izakira Rwamagana City FC (Mumena)
Police FC izakira Amagaju Fc (Stade Kicukiro)

Biteganyijwe kandi ko kuwa kabiri tariki 24 Gicurasi, Rayon Sports izakira Etincelles FC kuri Stade ya Kigali, mu mukino w’ikirarane wo ku munsi wa 18 wa Shampiyona.

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 26

1.Hategikimana Bonaventure (AS Muhanga)
2.Ndayishimiye Dieudonne (AS Muhanga)
3.Nsengayire Shadad (Gicumbi FC)
4.Ntwali Jacques (Bugesera FC)
5.Buregeya Rodrigue (Amagaju FC).

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • APR,nicike kubyigikomve iharire rayon sport ibindi ubundi..

  • Imana ishimwe ubwo igikona na cyo cyatakaje!

  • RAYON SPORT igiharanire ntabwa APR FC izacyiyirekera ku bw’ineza kuko nayo igikeneye. Igicikaho se kubera iki? Ni igitsindira izagitwara kandi turagikeneye cyane kurusha indi myaka;

  • Football iberetse ko mugomba gukoresha amagambo ya gi sportif apana ubufana gusa.

    Bamwe ngo ikipe ikoresha abakinnyi bamwe gusa batagira abasimbura, abandi ngo igikon baragipfuraguye. Mumenyeko mu Rwanda hari amakipe ashinzwe gusubiza championnat ku murongo (Espoir, Gicumbi, Sunrize, Etincelles)ni ayo kwitonderwa kandi nta kipe y’akana ibaho.

    Aho bigeze mukoreshe ubuhanga bwanyu. Championnat igeze aharyoshye aho uzagitwara azaba yakiruhiye. N’abari kuyashoramo bashobora kuyatamo.

Comments are closed.

en_USEnglish