Digiqole ad

Rayon Sports yanganyije na Gicumbi 1-1, Ikizere cy’igikombe kiragabanuka

 Rayon Sports yanganyije na Gicumbi 1-1, Ikizere cy’igikombe kiragabanuka

Davis Kasirye wari umaze iminsi atari kumwe na bagenzi be, yari yagarutse.

Rayon Sports yanganyije na Gicumbi igitego 1-1, uba umukino wa kabiri inganyije yikurikiranya, ndetse bikaba byatangiye kuyigabanyiriza amahirwe y’igikombe cya Shampiyona yari itangiye kwizera.

Davis Kasirye wari umaze iminsi atari kumwe na bagenzi be, yari yagarutse.
Davis Kasirye wari umaze iminsi atari kumwe na bagenzi be, yari yagarutse.

Rayon Sports yaje muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali, iherutse kunganya na Sunrise FC 0-0. Ibi byatumye Masudi Djuma utoza Rayon Sports akora impinduka mu babanjemo.

Niyonkuru Radju yabanje mu mwanya wa Manzi Thierry, Kasirye Davis yongera kubanza mu kibuga nyuma yo kubura mu mikino ibiri iheruka, na Manishimwe Djabel wari ufite imvune nawe yafashe umwanya wa Muhire Kevin.

Gicumbi FC nayo yari yaje yakaniye uyu mukino kuko yaherukaga gutsindwa imikino ine (Mukura VS , Police, APR FC na Rwamagana City) iheruka.

Umutoza Ruremesha Emmanuel utoza Gicumbi FC yaje muri uyu mukino yagaruye umuzamu we wa mbere Tchombo Musikira Delphin, myugariro Rucogoza Aimable ‘Mambo’, naho Mutebi Rashid abanza ku ntebe y’abasimbura.

Rayon Sports nk’ibisanzwe niyo yabanje kwiharira iminota myinshi ibanza y’umukino, ariko amahirwe atandukanye yabonetse ku bashaka ibitego byayo bari barangajwe imbere na Kasirye Davis na Ismaila Diarra bananirwa kuyabyaza umusaruro.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, habura iminota 10 ngo umukino urangire, Gicumbi FC yagiye ihusha uburyo butandukanye, yaje kubona igitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique, uyu nawe watsindaga igitego cye cya karindwi (7) muri uyu mwaka wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Ismaila Diarra yishimira igitego cyo kwishyura cyatumye ikipe ye inganya.
Ismaila Diarra yishimira igitego cyo kwishyura cyatumye ikipe ye inganya.

Nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Nshuti Dominique Savio, Ismaila Diarra yinjije neza Penaliti yahawe Rayon Sports yuzuza ibitego 13 muri Shampiyona, ibi bimuhesheje kuyobora abatsinze byinshi, atambutse kuri Muhadjiri, Kasirye na Lomami Andre.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, Rayon Sports igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 53, mu gihe APR FC ya mbere n’amanota 55 yakira Kiyovu Sports kuri uyu wa gatatu i Nyamirambo.

Umunsi wa 25 wa Shampiyona

Kuwa kabiri:

Bugesera FC 2-1 Sunrise FC
Rayon Sports FC 1-1 Gicumbi FC

Kuwa gatatu:

Marines irakira AS Kigali (Stade Umuganda)
Musanze FC irakira Etincelles (Stade Nyakinama)
Rwamagana City irakira AS Muhanga (Rwamagana Police Pitch)
Amagaju FC arakira Mukura VS (Stade Nyamagabe)
APR FC irakira SC Kiyovu (Stade ya Kigali/Nyamirambo)
Espoir FC irakira Police FC (Rusizi).

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga.
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga.
11 ba Gicumbi FC babanjemo.
11 ba Gicumbi FC babanjemo.
Ismaila Diarra yitegura gutera Penaliti yatumye Rayon Sports yishyura igitego yari imaze gutsindwa.
Ismaila Diarra yitegura gutera Penaliti yatumye Rayon Sports yishyura igitego yari imaze gutsindwa.
Diarra yateye ahatandukanye n'aho umuzamu yagiye.
Diarra yateye ahatandukanye n’aho umuzamu yagiye.
Mu gice cya mbere Ismaila Diarra yagerageje amahirwe menshi ariko igitego kirabura.
Mu gice cya mbere Ismaila Diarra yagerageje amahirwe menshi ariko igitego kirabura.
Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma atakaje amanota ane mu mikino ibiri yikurikiranya.
Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma atakaje amanota ane mu mikino ibiri yikurikiranya.
Ndayishimiye Antoine watsinze igitego cya Gicumbi arwanira umupira na Manishimwe Djabel.
Ndayishimiye Antoine watsinze igitego cya Gicumbi arwanira umupira na Manishimwe Djabel.
Senyange Yvan yatumye Manishimwe Djabel adatanga umusaruro cyane muri uyu mukino.
Senyange Yvan yatumye Manishimwe Djabel adatanga umusaruro cyane muri uyu mukino.
Mu minota ya nyuma abakinnyi bashwanye kenshi.
Mu minota ya nyuma abakinnyi bashwanye kenshi.
Umuzamu w'umuhanga wa Gicumbi FC, Tchomba Musikira Delphin yari yagarutse.
Umuzamu w’umuhanga wa Gicumbi FC, Tchomba Musikira Delphin yari yagarutse.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Uwaroze Rayon Sport ntiyakarabye! Dutangira kubyina insinzi ibyayo bigasubira irudubi? Cyangwa na none APR-FC ishobora kuba hari ibyo yemereye bamwe mu bakinnyi ba Rayon ngo bitsindishe nkana nkuko ikunze kubigenza iyo ibonye isumbirijwe? Turasaba ko habaho iperereza ryihuse kuko turabona ko ishyamba atari ryeru: ubuhangange bwa Rayon Sport turabuzi nta kuntu ubu yaba irimo kunanirwa udukipe nka turiya ntibishoboka; APR-FC turayiyamye hakiri kare kuko byanze bikunze ni yo irimo kugura iki gikombe cya Rayon Sport!!!!!!!!!!!!!!

    • ntaho mutandukaniye n’abakongomani bumva ko kudatera imbere kwabo biterwa n’u Rwanda

  • Oya n’iyo APR yagura ntiyagura muri Rayon ahubwo sahira muri utwo dukipe.

    Kandi ntimwibagirwe ko Rayon Sports ihanganye n’amakipe yose. Mu gihe amakipe adafite gahunda y’igikombe yikinira uko ashaka, iyo agiye guhura na Rayon iba ari Finale kuri yo. Rayon Sport yo rero ikoresha imbaraga nyinshi kuko nta mukino n’umwe uba uyoroheye. Umukkinyi wari warabuze iyo ikipe ye igiye guhura na Rayon aba yagize disciplne.Abakinnyi bose bo mu Rwanda bigaragaza imbere ya Rayon. Nushaka kumenya abakinnyi b’abahanga uzabatege ku mukino wa Gikundiro.

    Mwirenganya abakinnyi baba bahura n’igihugu cyose.

  • arkose nkawe koko ibyufana urabizi?

  • Mwatsinze APR ,mutsinda Police ,mutsinda…., munanirwa gutsinda Gicumbi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!, harimo tena ,amayobera !

  • Gasenyi niyihangane izatwara igikombe cy’ubutaha bareke kubyina mbere y’umuziki !! maze urugambo rwarabamaze ngo APR niyo ituma batsindwa nyamara bamenye ko nta basimbura bigirira kubera ubukene bahoramo mu gihe APR ishobora gukoresha 2eme Equipe ikaruhura abandi nk’abo, Pole sana Rayon mutegura chapionat itaha iyi muyibagirwe !!!!

  • abafana ba Rayon ntaho mutandukaniye n’abakongomani bumva ko kudatera imbere kwabo biterwa n’u Rwanda

  • Ahaha mbivuga ko Rayon itazarenga umutaru

Comments are closed.

en_USEnglish