Digiqole ad

APR itsinze Gicumbi 3-0 ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona

 APR itsinze Gicumbi 3-0 ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona

Kapiteni Iranzi yishimira igitego yatsinze.

Mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, APR FC itifuzaga gutakaza umukino n’umwe itsinze Gicumbi FC ibitago bitatu ku busa (3-0), ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona, irusha Rayon Sports amanota ane (gusa yo ifite imikino ibiri itarakina).

Kapiteni Iranzi yishimira igitego yatsinze.
Kapiteni Iranzi yishimira igitego yatsinze.

Nizar Khanfir utoza APR FC yakoze impinduka, Ntaribi Steven abanza mu izamu, Issa Bigirimana, Rusheshangoga Michel na Emery Bayisenge basanzwe babanza mu kibuga babanza hanze, bidasanzwe Bizimana Djihad akina nka myugariro w’iburyo.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 0-0, nta n’uburyo bukomeye bwo kubona igitego bwabonetse.

Mu gice cya kabiri, Nizar Khanfir yasimbuje, yinjiza mu kibuga abakinnyi babiri basatira baca ku mpande, Fiston Nkinzingabo asimbuye Benedata Janvier, naho Issa Bigirimana afata umwanya wa Mubumbyi Bernabeu utagaragazaga imbaraga.

Ntibyatinze, APR yahise ibona igitego ku mupira wahinduwe imbere y’izamu abakina inyuma ba Gicumbi bananirwa kuwukuraho, Issa Bigirimana abatsindana igitego agaramye.

Rugwiro Herve yaje gutsinda igitego cya kabiri cya APR FC n’umutwe, kuri ‘corner’ yatewe na Iranzi Jean Claude. Ndetse Iranzi wakomeje gushaka igitego, yaje kubona umupira ari hanze y’urubuga rw’amahina arekura ishoti rikomeye, abonera ikipe ye igitego cya 3, ari nako umukino warangiye.

Gicumbi FC ikaba itsinzwe umukino wa gatatu wikurikiranya, byongeye itsindwa ibitego bitatu ku busa “Mukura VS 3-0 Gicumbi, Police FC 3-0 Gicumbi na APR FC 3-0 Gicumbi”.

APR FC ikaba ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 52, irarusha Rayon Sports amanota 4, mbere yo gukina na Bugesera FC kuri uyu wa Gatatu.

Bigirimana Issa na Iranzi JC batsinze bibiri muri bitatu bya APR FC.
Bigirimana Issa na Iranzi JC batsinze bibiri muri bitatu bya APR FC.

Mu yindi mikino yabaye

Kuwa Kabiri:

-Musanze FC 1-1 Marines FC
-Rwamagana City FC 1-0 Sunrise FC

Kuwa Gatatu

-Bugesera FC irakira Rayon Sports (Stade de Kigali)
-Amagaju Fc arakira AS Kigali (Nyamagabe)
-Espoir FC irakira Etincelles Fc (Rusizi)
-Police FC irakira AS Muhanga (Kicukiro)
-SC Kiyovu yakire Mukura VS (Mumena)

Iranzi, na Fiston Nkinzingabo bashimira Rugwiro watsinze igitego cya kabiri.
Iranzi, na Fiston Nkinzingabo bashimira Rugwiro watsinze igitego cya kabiri.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ndi umwana w’imyaka 21 y’amavuko nsanzwe mfana APR FC ariko nifuza kuyifana bizwi nk’umuhuriga koko .mumfashe

Comments are closed.

en_USEnglish