Digiqole ad

Gutsinda Gicumbi birafasha APR FC kugumana ikizere cy’igikombe – Nizar Khanfir

 Gutsinda Gicumbi birafasha APR FC kugumana ikizere cy’igikombe – Nizar Khanfir

Umutoza Nizar Khafir avuga ko ashaka gutsinda imikino asigaranye.

Kuri uyu wa kabiri, APR FC irakira Gicumbi FC ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Umutoza wa APR FC Nizar Khanfir ngo nta kosa ryo gutakaza umukino bazongera gukora, kuko bashaka igikombe.

Umutoza Nizar Khafir avuga ko ashaka gutsinda imikino asigaranye.
Umutoza Nizar Khafir avuga ko ashaka gutsinda imikino asigaranye.

APR FC iherutse gutsindira Sunrise FC iwayo ibitego 2-1 mu mpera z’icyumweru gishize. Iyi kipe y’Ingabo igomba kwakira Gicumbi FC y’umutoza Ruremesha Emmanuel, yo iheruka gutsindwa na Police FC 3-0.

Umutoza wa APR FC, Nazir Khanfir, atangaza ko mu mikino isigaye muri Shampiyona bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bitware neza.

Ati “Nta kosa na rimwe tugomba gukora niba dushaka kugumana na Rayon sports mu rugamba rwo gushaka igikombe.”

Avuga ku ikipe bagiye guhura, yagize ati “Nta byinshi nzi kuri Gicumbi, sindabona aho ikina. Niyo mpamvu ngomba gutegura uruhande rwanjye neza, ku buryo tubatsinda kuko twabarushije.”

Khanfir asanga ngo uyu mukino utaza kuborohere kuko guhura n’ikipe (Gicumbi) idafite igitutu kandi idafite byinshi irwanira bitoroha.

Ati “Gusa abasore banjye bamenyereye imikino nk’iyi, tugomba gushaka amanota mu mikino yose isigaye.”

Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0.
Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0.

Khanfir avuga ko imikino umunani (8) basigaranye muri Shampiyona bayitwayemo neza batwara igikombe nta kabuza. Aha ariko birasaba ko mukeba Rayon Sports yo itakaza byibura umukino umwe muyo isigaranye.

Umukino ubanza  wahuje APR FC na Gicumbi wabaye tariki 5 Ugushyingo 2015, amakipe yombi yanganyije 0-0 kuri Stade y’i Gicumbi. Umukino wo kwishyura urabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Gicumbi 2016, Saa 15h30.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa Shapiyona ‘Azam Rwanda Premier League’, APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 49, ikurikiwe na Rayon Sports ifite umukino w’ikirarane n’amanota 48. Naho Gicumbi FC iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 30.

Imikino yose iteganyijwe

Kuwa kabiri:

-Musanze FC irakira Marines FC (Nyakinama, Saa 15h30)
-Rwamagana FC irakira Sunrise FC (Rwamagana, Saa 15h30)
-APR FC irakira Gicumbi FC (Nyamirambo, Saa 15h30)

Kuwa gatatu:

-Espoir FC izakira Etincelles FC (Rusizi, Saa 15h30)
-Amagaju FC azakira AS Kigali (Nyamagabe, Saa 15h30)
-Police FC izakira AS Muhanga (Kicukiro, Saa 15h30)
-Kiyovu Sports izakira Mukura Victory Sports (Mumena, Saa 15h30)
-Bugesera FC yakire Rayon Sports (Nyamirambo, Saa 15h30).

Abakinnyi batemerewe gukina kubera amakarita:

1.Maombi Jean Pierre (Musanze FC)
2.Twizeyimana Martin (SC Kiyovu)
3.Uwimana Jean d’Amour (SC Kiyovu)
4.Shyaka Regis (Mukura VS)

APR FC irahura na Gicumbi, ishaka amanota yayifasha kuguma mu rugamba rw'igikombe
APR FC irahura na Gicumbi, ishaka amanota yayifasha kuguma mu rugamba rw’igikombe

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish