UK: Abahanga ‘bakoreye’ umwana w’umuntu mu birahure (IVF)
Hari hashize igihe kirekire abahanga bo mu Bwongereza bagerageza guhuza intanga ngore n’intanga ngabo z’abantu babishaka bakazihuriza mu birahure byabugenewe, nyuma zigakora igi rigakura nk’uko umwana akurira mu nda ya Nyina kugeza avutse.
Ubu abahanga bo muri Kaminuza ya Oxford bakoreye ako kazi mu bitaro bya Professor Tim Child kandi ngo ni intambwe ndende bateye mu gufasha abashakanye kubona urubyaro bari bamaze igihe bashaka.
Kubura urubyaro mu buryo busanzwe biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuziba kw’imwe mu miyoborantanga y’abagore bita ‘trompes’ cyangwa se kwangirika k’udusabo tw’intanga ngabo.
Umwana bamwise Biagio Russu, abaganga n’ababyeyi be bakaba bemeza ko ameze neza kandi yujuje ibyo impinja zose ziba zujuje.
Mu Bwongereza ngo abagore bari mu kigero cy’imyaka 30 barabyara cyane ku kigero kiri hagati ya 40 na 60% ugereranyije n’abo mu bindi byiciro by’imyaka.
Abaganga bafashe urusoro rukiri ku rwego rw’imikurire rutangira mu Cyongereza bita ‘early –stage embryo’ barushyira mu birahure bifite ubushyuhe n’intungamubiri umwana akenera akiri mu nda ya Nyina.
Ubu buryo bita IVF ( In-Vitro Fertilization) ntibuvugwaho rumwe hagati y’abanyamadini n’abahanga muri Siyansi.
Abanyamadini bemeza ko bidakwiriye ko ‘ikiremwamuntu’ kibaho binyuze mu nzira zitandukanye n’izo Imana yateganyije, ni ukuvuga imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye kandi umwana agakurira muri nyababyeyi ya nyina.
Ku rundi ruhande abahanga muri Siyansi bemeza ko uburyo bwose bwafasha abashakanye kubona urubyaro kandi bitagize ingaruka ku mwana nta cyababuza kubukoraho ubushakashatsi.
Bemeza ko icyibatera gukora biriya ari ugukemura ikibazo abashakanye baba bafite.
Prof Dagan Wells wari mu itsinda ryakoze ubushakashatsi bwatumye uriya mwana avuka, yabwiye Daily Mail ko bishimiye ko umuhate wabo utabaye imfabusa, yongeraho ko bihaye abandi, uburyo bwo gukomereza aho bagejeje.
Hari abandi bavuga ko hari impungenge ko biba bizagora umwana uvutse muri ubu buryo gukunda Nyina kuko aba ataramutwise nk’abandi ngo bagirane imirunga y’urukundo umwana atangira kwakira akiri mu nda ya Nyina.
UM– USEKE.RW
3 Comments
ubuse murabona uyu mwana atari umurakare!! azabavuna mutegereze
Abahanga muri siyansi nubwo bakora byinshi ariko nabo ni abantu bayoborwa ni IMANA.Imana itabishatse izo siyansi ntizanabaho rwose.Imana yaduhaye ubwenge kandi byose Iba ibibona.naho abanyamadini nibakomeze inzira zabo kuko ntago dufite impano zimwe.
ariko mwagiye musigaho kwuvugisha ibyo mukekako se we yanze kumubyara nkunko abandi bababyara?ahubwo imana ishimwe kuko gupfa udahetse ikibondo biragatsidwa
Comments are closed.