Rwanda Cycling Cup: Isiganwa ryiswe ‘KIVU BELT’ rishobora kuba mpuzamahanga
Rwanda Cycling Cup itangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2016, mu masiganwa icyenda (9) azaba arigize harimo rimwe rishobora kuba mpuzamahanga. Abasiganwa bazatangira bahaguruka Kigali berekeza i Nyagatare.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Aimable Bayingana uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY yavuze ko isiganwa ryiswe ‘KIVU BELT’ rizasoza ayandi, ryasabiwe kuba mpuzamahanga.
“Twasabye ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi ‘UCI’ ko isiganwa rya nyuma muri Rwanda Cycling Cup ryaba mpuzamahanga, abakinnyi bacu bakajya barishakiramo amanota yajya ku rutonde rwa UCI. Ntibaradusubiza, ariko dufite ikizere ko bizemerwa kuko twujuje ibyangombwa byose. Nibishoboka iri siganwa rizanitabirwa n’abakinnyi bo hanze y’u Rwanda.”- Bayingana Aimable
Muri iki kiganiro, umutoza wa Team Rwanda, Magnell Sterling yavuze ko aya masiganwa azafasha Team Rwanda kubona impano nshya zizafasha muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, cyane ko bane mu bitwaraga neza bagiye gukina nk’ababigize umwuga (Hadi Janvier, Nsengimana Jean Bosco, Valens Ndayisenga, na Uwizeyimana Bonaventure ntibazongera gukinira Team Rwanda.)
Amasiganwa ya Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka
Tariki 7 Gicurasi 2016: Isiganwa ryiswe “Course des Fermiers” rizahaguruka i Kigali ryerekeza i Nyagatare. Ubushize iri siganwa ryegukanywe na Gasore Hategeka.
Tariki 14 Gicurasi 2016: Isiganwa ryiswe “Kivu Race”, abasiganwa bazava i Muhanga bajya i Rubavu. Ubushize ryari ryatwawe na Areruya Joseph wa ‘Les Amiss Sportif’
Tariki 21 Gicurasi 2016: Isiganwa ryiswe “Course du Souvenir” rizava i Kigali ryerekeza i Rwamagana. Ubushize ryatwawe na Hadi Janvier utazongera gukina aya marushanwa yo mu Rwanda, kuko yagiye gukina nk’uwabigize muri Bike Aid yo mu Budage.
Tariki 25 Kamena 2016: Shampiyona y’u Rwanda mu magare (Umuntu ku giti cye asiganwa n’ibihe), izakinirwa mu Karere ka Kicukiro. Uwatwaye iki kiciro ubushize ni Valens Ndayisenga, wakiniraga ‘Les Amiss Sportif’ icyo gihe, uyu nawe ubu ari muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.
Tariki 26 Kamena 2016: Shampiyona y’u Rwanda mu magare basiganwa (Road Race), rizahaguruka i Kigali ryerekeze mu Karere ka Huye. Aka gace mu mwaka ushize kegukanywe na Biziyaremye Joseph.
Tariki 9 Nyakanga 2016: Isiganwa ryiswe “Race for Culture” rizahaguruka i Nyamagabe, ryerekeze mu Karere ka Nyanza. Muri 2015 iri siganwa ryari ryegukanywe na Hadi Janvier wakiniraga Benediction Club y’i Rubavu.
Tariki 6 Kanama 2016: Isiganwa ryiswe “Circuit du Nord” rizahaguruka i Rubavu, risorezwe i Musanze, nyuma yo kuzenguruka uduce dutandukanye two muri aka Karere. Iri ubushize ryatwawe na Nsengimana Jean Bosco, ubu utazakina iri rushanwa kuko yagiye muri Bike Aid yo mu Budage gukina nk’uwabigize umwuga.
Tariki 20 Kanama 2016: Hateganyijwe ‘Tour de Kigali’ izahaguruka i Muhanga, abasiganwa banyure i Kigali, basoreze i Rwamagana. Ni ubwa mbere abasiganwa bazaba banyuze muri iyi nzira. Uwizeye Jean Claude azaba arwana no kwisubiza iyi ‘Tour de Kigali’, dore ko ariwe ufite iya 2015.
Tariki 23 Ukwakira 2016: Mu gusoza ‘Rwanda Cycling Cup’, bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa. Aka gace kiswe ‘Kivu belt’ abasiganwa bazaturuka hakurya y’ishyamba rya Nyungwe i Rusizi baryambuke basoreze i Huye.
Roben NGABO
UM– USEKE