Gicumbi: Yize umwuga akorera ubuntu none ubu nawe yatangiye gukoresha abandi
Umusore Karangwa Jean Luck ukorera umwuga w’ubucuzi mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba, mu Kagari ka Gisuna yishimira ko nyuma yo gukorera abandi igihe kinini adahembwa kugira ngo yige umwuga, ubu nawe asigaye yarahaye akazi abandi.
Karangwa Jean Luck, umwe mu basore batangiye imyuga babikesheje gukunda umurimo, avuga ko yatangiye ubucuzi akorera abandi, ndetse batanamuhemba kugira abone ubumenyi.
Uyu musore avuga ko nubwo yatangiye adahembwa, ubu ageze ku rwego rwo gukoresha abakozi batatu amafaranga macye yo kubahemba mu bushobozi afite. Uretse ibyo, ngo yumva yanafasha urundi rubyiruko rukeneye kumenya imyuga itandukanye.
Karangwa avuga ko atazacika intege nubwo agifite imbogamizi zo kubona aho gukorera neza hegereye umujyi ngo abone amahirwe yo kwerekana no kugurisha neza ibikorwa bye. Kugeza ubu ibyo akora abigurisha ku kiranguzo, ku bacuruzi babijyanja mu masoko.
Yagize ati “Ndamutse mbonye amahirwe yo kubona ikibanza cyiza nakwiteza imbere nkanigisha urundi rubyiruko. Nta bushobozi turabona bwo gukodesha inzu nini mu mujyi, ariko ibonetse twakongera umubare w’ibyo dukora.”
Uyu musore kandi agaragaza impungenge zirimo ko kubera ubushobozi bucye, ahantu abika ibikoresho bye hadatekanye ku buryo ngo aba yikanga ko igihe icyo aricyo cyose babimwiba cyangwa bikangizwa n’ibiza.
Karangwa akora amasanduku y’ibyuma yo kubikamo imyenda cyangwa ibikoresho bitandukanye, gusa ngo abonye ubushobozi yatangira no gukora Imbabura, imireko yo ku nzu, ibyuma bivana umwotsi mu gikoni bizwi nka “Chemine”, Kandagira ukarabe, n’ibindi.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi
2 Comments
Nabandi bamurebereho da, ndabona ageze kure cyane.
nakomereze aho buhorobuhoro azagera aho yifuza.
Comments are closed.